Imvo n’Imvano y’ifungwa ry’umunyamakuru Gasana Byiringiro

Mu Rwanda inkuru imaze iminsi ivugwa ni iy’umunyamakuru Gasana Byiringiro ukorera ikinyamakuru the Chronicles wafashwe agafungwa na polisi y’uRwanda kuva ku itariki ya 17 Nyakanga 2012, uyu munyamakuru yari amaze iminsi aterwa ubwoba n’abantu bataramenyekana bakorera inzego z’umutekano mu Rwanda.

Gasana Byiringiro yarandikiwe ubutumwa bugufi inshuro nyinshi kuri terefone ye igendanwa bumubwira ko agomba kwitondera ibyo arimo gushaka gutangaza. amaze kubona ubwo butumwa bwamuteraga ubwoba yabimenyesheje ubuyobozi bw’ikinyamakuru akorera ko umutekano we ubangamiwe n’abantu atazi, biza no kugeza n’aho ashimutwa atwarwa mu kigo cya gisirikare i Gashora mu karere ka Bugesera aho yahatiwe ibibazo birebana n’inkuru yashakaga kwandika ndetse n’abamufashije kubona amakuru.

Amakuru ikinyamakuru Umusingi gifitiye gihamya aturuka ku bantu batashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo, aragaragaza neza ko Gasana yarimo akurikirana inkuru irebana n’inyerezwa ry’amafaranga atagira ingano yari yaragenewe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rukarara, rukaba rwaragombaga kubyazwa amashanyarazi angana na megawati 9.5 mu gihe cy’amezi 28 bigatwara Miliyoni 16 z’amadorali ariko bikaba byarananiranye ubu hakaba hashize amezi 64 ariko bikaba biteganyijwe ko kugirango Rukarara ibashe kubyara megawati 9.5 nk’uko byari biteganyijwe hazagenda Miliyoni 26 z’amadolali.

Kubera abanyembaraga bashinjwa kunyereza ayo mafaranga, byatumye n’inteko ishinga amategeko ihagarika icukumbura yakoraga nyuma y’aho isangiye ko ari ngombwa ko abashinjwa kunyereza ayo mafaranga batumizwa mu nteko ndetse bakanakurikiranwa mu butabera.

Iperereza ryacu rigaragaza ko ibikorwa byose byakorwaga ku iperereza ry’inyerezwa ry’amamiliyoni atagira ingano byahagaritswe na kizigenza akaba ari nawe ufite uruhare runini mu kunyereza amafaranga ya Rukarara ariwe Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage Musoni James kugeza nubu akaba akoresha imbaraga afite kuburyo nta kintu na kimwe kijya ahagaragara kigaragaza uko ayo mafaranga yanyerejwe.

Gihamya dufite kandi zigaragaza ko umunyamakuru Gasana yari yabonye impapuro zigaragaza uko James Musoni na bagenzi be banyereje amafaranga azihawe n’uwahoze akuriye iperereza mu gihugu Col.Emmanuel Ndahiro kuberako azirana urunuka na Minisitiri James Musoni, izo mpapuro zikaba zaranyujijwe kuri Dr Kayumba Christopher akaba ari nawe nyiri ikinyamakuru Chronicles. nyuma amakuru yaje kugera kuri James Musoni yuko umunyamakuru Gasana arimo gukora iperereza ndetse ko yabonye na zimwe muri za gihamya abwira abashinzwe umutekano ko bagomba guhagarika iryo perereza ryakorwaga na Gasana Byiringiro.

Ni muri urwo rwego Gasana yatangiye kubona ubutumwa bugufi bumutera ubwoba, bumwe muri ubwo butumwa bukaba bwaragiraga buti » Amakuru ki Edrice, umeze ute ? Ya baruwa wayikoresheje iki ? Muracyanshakisha ? Birasekeje rwose kora attention mu byo mukora byose. Itondere ibyo gutangaza amakuru uracyari umwana, kandi ntuzi aho ubikorera. N’abatari wowe byaranze sha. Tekereza neza icyo gukora, si ubwoba ngutera gusa witondere imitego yose uhura nayo. Ya baruwa uyitondere kuko yagukoraho utitonze ngo ushishoze. M josh. »

Ubundi butumwa bwagiraga buti » Brother Edrisa, ndakugira inama ibintu bibiri. a. hagarika ibintu byose uri gukurikirana nabagushuka bose ngo bazagufasha. b. Kayumba arakubeshya ngo mudushakishe ngo muzatubone kandi arakubeshya ntabwo ari byo. Wowe ufite ububasha bwo kuvuga ko udashaka ko biba birebire bikarangira ariko nubikomeza gukurikirana ibyo utazi ni akazi kawe. Ibi ngibi ubibwire na Kayumba ni inama nakugiraga. Hari ikintu kibi twagutwaye ? Kuki se bagushuka umuntu w’umugabo !M Josh. »

Nyuma yuko Dr Christopher Kayumba avugana na komiseri mukuru wa polisi amubwira iby’iterwa ubwoba n’ishimutwa rya Gasana Byiringiro, hatanzwe itegeko ko afatwa agafungwa bityo Gasana Byiringiro aza guhamagarwa ngo afashe polisi mu gutanga amakuru ariko yageze kuri polisi ntayasubira murugo ahita afungwa ndetse n’uwazaga kumureba wese ntiyemererwaga kuburyo yari ameze nk’ufunze azira iterabwoba.

Inkuru zatangiye gucicikana yuko Leta ya Kagame yafunze umunyamakuru ndetse n’imiryango irengera abanyamakuru nka CPJ yandika itangazo yamagana icyo gikorwa. Leta ya Kagame imaze kubona ko biri buyikomerane gufunga umunyamakuru nta gihamya y’ibyo aregwa,Komiseri wa Polisi Gasana yahawe amabwiriza yuko agomba gutera ubwoba umunyamakuru Gasana Byiringiro kugirango avuge ko yabeshsyeye inzego z’umutekano bityo bigaragare ko abanyamakuru bo mu Rwanda baba babeshya ibyo baba bavuga byose ndetse bateshe agaciro n’imiryango irengera abanyamakuru nka CPJ yari imaze kwandika yamagana igikorwa cyo gufunga umunyamakuru.

Gasana Byiringiro yatumijwe mu biro bya Komiseri wa Polisi mu ijoro ryo kuwa 18 ahagana mu masaha ya saa munani atwarwa mu modoka ya polisi ifite plaque nomero RNP 039V akuwe kuri station ya Polisi ku Kicukiro. Gasana yabwiwe ko agomba kuvuga ko yabesheyaraga polisi yakwanga akaba yabura ubuzima bwe cyangwa agafungwa bityo nawe yemera ko azatangariza itangazamakuru ko yikoreraga ubushakashatsi bigatuma abeshyera inzego zishinzwe umutekano.

Andi makuru dufite agaragaza ko kubera imbaraga Musoni afite ndetse n’uburemere bw’inkuru ya Rukarara,byatumye umuyobozi w’ikinyamakuru Dr Kayumba Christopher wakoraga ikiganiro cyitwa Inteko yanyu kuri Televiziyo y’uRwanda buri wa gatandatu ahagarikwa gukora icyo kiganiro kubera ko yarimo ashaka gutumira bamwe mu bayobozi kugirango baganire ku inyerezwa ry’amafaranga ya Rukarara. ibyo byatumye ikinyamakuru Chronicles gihagarara gusohoka kuko ikiganiro Dr Kayumba Christopher yakoraga atahembwaga na ORINFOR kubera icyo kiganiro, ahubwo yari yaremerewe ko ORINFOR izajya imucapira ikinyamakuru cye bikaba byari ingurane ya za services. ingaruka za Rukarara kandi si Kayumba na Gasana Byiringiro byagezeho gusa kuko n’uwahoze ayobora Newtimes ariwe Bideli Joseph yafunzwe akanegura ku mirimo ye kubera kwandika ku inyerezwa ry’amafaranga ya Rukarara.

Nelson Gatsimbazi/Sweden