Rwanda:Abakoze ibyaha bitari jenoside nabo bagiye kuzajya bakora TIG

Mu gihe byari bimenyerewe ko abahamwe n’ibyaha bya jenoside cyangwa se ibifitanye isano nayo aribo bakatirwaga gukora imirimo nsimburagifungo, ubu noneho n’abandi bazahamwa n’ibyaha bisanzwe bashobora gukatirwa gukora bene iyo mirimo izwi mu izina rta TIG.

Ibi bi byashimangiwe na Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu Sheik Harerimana Musa Fazil, ubwo yari mu nama yahuje Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu ku wa Gatanu tariki ya 17 Kanama 2012.

Ibi kandi binashimangirwa n’Itegeko Ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana cyasohotse muri Gicurasi muri uyu mwaka aho mu ngingo yacyo ya 47 ivuga ku itangwa ry’igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye Igihugu akamaro igira iti ”Iyo icyaha gihanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka itanu (5), urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri (1/2) cy’igihano akora igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Iyo icyaha gihanishwa igifungo kitageza ku mezi atandatu (6), urukiko rushobora kumutegeka gukora igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye Igihugu akamaro, mu gihe rugena, kandi kidashobora kurenga igihe gihanitse cy’igifungo giteganywa n’itegeko kuri icyo cyaha”.

Iri tegeko rikomeza rivuga riti ”Iyo uwahamwe n’icyaha adakoze neza igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro, ahatirwa kurangiriza muri gereza igihano gisigaye yakatiwe”.

Igihano cy’imirimo nsimburagifungo ifitiye igihugu akamaro kigenwa n’Iteka rya Perezida n° 10/01 ryo ku wa 07 Werurwe 2005 rigena uburyo igihano nsimburagifungo cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro gishyirwa mu bikorwa.

Bavuga ko Ku bw’iri teka, igihano nsimburagifungo ari igihano cyo gukora imirimo idahemberwa ifitiye igihugu akamaro, gikatiwe uwahamwe n’icyaha cya jenoside cyangwa ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, akayikora mu gihe afungishijwe ijisho, kandi akayikorera ahantu habyemerewe, hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko.

Ahakorerwa iyo mirimo hashobora kuba mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu bindi bigo ibyo ari byo byose, byemewe kubera inshingano byahawe zifitiye rubanda akamaro, n’inyungu iyo mirimo yakorerwa muri ibyo bigo yaba ifitiye abaturage.

Iyi nkuru y’igihe.com iratanga ishusho y’uburyo Leta y’u Rwanda isa nk’aho irimo gushakira amafaranga hasi kubura hejuru ikoresheje ingufu zose kubera guteganya ko itazasubizwa imfashanyo yambuwe cyangwa wenda n’izo bataramburwa bakazamburwa, ibi byo gukoresha abagororwa bose TIG, bikurikiye:

-urugerero ngo abana barangije amashuri yisumbuye bazajya bajyamo bakamaramo umwaka badahembwa bakora kandi bataha iwabo batunzwe n’imiryango yabo (muri uyu mwaka w’intangiriro ngo ni amezi 7),

-Ikigo gishinzwe imisoro gifite gahunda ngo yo kongera amafaranga gikura mu misoro ho 20%, ibyo bivuze ko nta kabuza imisoro n’ubundi yari isanzwe ihanitse iziyongera

-Agaciro Development Fund ngo abantu bazajya bashyiramo amafaranga ku “BUSHAKE” n’ubwo bavuga ko nta ngufu zizashyirwaho abazi neza imikorere ya FPR bazi neza ko izo ngufu zizabaho. Ese nk’umutu w’umucuruzi wifashije atayatanze bakamubaza impamvu yamenya asubiza iki? Aho ntiyashinjwa kubangamira gahunda za Leta cyangwa ingengabitekerezo, yaba ari umututsi akaregwa gukorana na Kayumba na Karegeya cyangwa Umwami?

Ubu abahanga ba FPR ubu barimo guhimba ubundi buryo banyunyuza abanyarwanda hejuru y’ibibazo u Rwanda rwashowemo ku bw’inda nini no gukunda gushoza intambara n’urugomo kw’abayobozi b’igihugu bakuriwe na Perezida Kagame.

Abanyarwanda n’ubundi bari basanzwe bafite ibibazo bitaboroheye ariko Leta ikomeje kwitwara gicanshuro wagira ngo abategetsi b’u Rwanda bategeka igihugu cy’amahanga bafasheho bunyago, wagira ngo nta gahunda bafite yo gukora ibyashimisha abaturage.

 

Marc Matabaro yifashishije inkuru ya igihe.com