Gahunda y’imihigo ku bayobozi b’inzego zibanze ubu irimo gukandagira uburenganzira bwose bw ‘umuturage haba ubw’umutungo ndetse n’ubundi bwose yemererwa n’amategeko. Ibi ngo abayobozi bakaba babikora batishingiye inyungu z’umuturage ahubwo bakaba bagamije gushimwa n’ababahaye akazi kuko byatuma bubikirwa imbehe baramutse badahiguye iby’uwabashyizeho.
Mu murenge wa Murundi mu karere ka Karongi ubu abaturage baho bararira ayo kwarika kuko ubu ubuyobozi bw’umurenge burimo kubambura amasambu yabo bukanabategeka gutangamo ibibanza ngo byubakwemo imidugudu ndetse n’’ibikorwa byabo byari biyarimo bikangizwa ntibabone ingurane bakategekwa gusinya ku ngufu ko baguriwe imitungo yabo aho ubwo buyobozi ngo uwo bwirukanye mu isambu ndetse bukanasenya inzu ye ngo bumugenera amafaranga ibihumbi mirongo itanu (50.000frw).
Igitugu,iterabwoba ndetse n’inkoni ivugiriza muri uwo murenge bituma abaturage baruca bakarumira muri ako karengane kose dore ko ngo muri uwo murenge agronome waho witwa Buraremera Bernard mu minsi ishize hari umuturage yakubise kuburyo yajyannwe no mu bitaro azira ingaruka z’inkoni.
Ikindi twabashije kumenya ni uko abaturage bose bo mu karere ka Karongi ubu ngo babwiwe n’ubuyobozi ko umuntu wese udatuye mu mudugudu bagiye kuzamusenyera agahabwa ihema ryo kuba acumbitsemo kandi naryo akazaryiyishyurira. Ubu ngo abaturage bakaba bari kwibaza ukuntu bagiye guhinduka impunzi mu gihugu cyabo,bagatuzwa mu mahema kandi bari bibereye mu mazu yabo bari bariyubakiye biyushye akuya kandi ubuyobozi bubareba.
Gusa iki kibazo cyo kujyana mu midugudu ku ngufu kibaba ari icyorezo gikomeye hafi mu gihugu hose kuko mu minsi ishize abaturage bo mu karere ka Muhanga nabo bandikiwe n’ubuyobozi bukanabaha iminsi 30 yo kuba bageze mu midugudu batabikora bagafatirwa ibyemezo bikaze birimo kubasenyera bagahabwa ihema kandi naryo bakaryishyura ibihumbi icumi.
Abaturage bakaba batangaza ko nta bushobozi bafite bwo kubaka inzu mu gihe nta bushobozi bafite cyane cyane ko ngo bafite n’ikibazo cy’inzara nacyo kitaboroheye aho kurya ubu ngo harya umugabo hagasiba undi.
Aka karengane kose abaturage bagirirwa, kaba ubuyobozi bwo hejuru buvuga ko nta mu turage ugomba guhutazwa ariko nyine ngo ibi ni « igipindi » buba butera abaturage ngo bumve ko ibibakorerwa biba bidashyigikiwe ariko icyakwibazwa ni ukumenya impamvu ubuyobozi bw’ibanze bukora bukanavuga ibitandukanye n’ibya MINALOC. Ninde uvuga ukuri,ninde ubeshya ? Aho ntibyaba ari byabindi byo kujijisha bisanzwe ?
Boniface Twagirimana
Umuyobozi w’aka Karere ka Karongi Kayumba Bernard ngo agomba gutegeka aka Karere kugeza ashaje kubera ko ari wenyine ubishoboye.
Ndibuka nyuma gato y’uko atorerwa mandat ya 2 ukuntu yajujubije abakozi ngo yari afite kuri liste y’abataramwamaje: Uhereye kuba gitifu butugari tw’Umurenge wa Gishita 2,ab’Imirenge, abakozi b’Akarere benshi arirukana, babura naho baregera. Abo b’Utugari bo yabirukanye imbere y’abayobozi b’Ingabo na Polisi mu nama yari yateguye.