Abanyarwanda ‘boherejwe ku ngufu kurwanira M23’

    Abanyarwanda bane babwiye BBC ko igisirikare cy’igihugu cyabo cyabohereje ku ngufu kujya kurwanira inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 urwanya leta muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

    Baravuga ko bahunze imirwano ubu bakaba bari muri Uganda aho barimo kwaka ubuhingiro.

     Umwe muri bo yavuze ko hafi 90% by’abarwanyi b’umutwe wa M23 ari abasirikare b’Urwanda.

    Undi, wigaga ubuganga mu Rwanda, yavuze ko igihe yari muri M23 yavuye bagenzi be barenga 300 bari bakomerekeye ku rugamba.

    Leta y’Urwanda yahakanye kenshi ko itera inkunga umutwe wa M23.

    Umuvugizi w’igisirikare cy’Urwanda, Joseph Nzabamwita, yavuze ko abo bagabo ibyo bavuga babihimbye kugirango babone ubuhungiro.

    Umva amakuru ya BBC yo ku wa 31 Nyakanga 2013  hano>>>

    BBC

    Comments are closed.