Mu gihe yasabwe na Monusco gushyira intwaro hasi, M23 yamaze gutangaza ko yiteguye urugamba

Umutwe wa M23 urwanira mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuri uyu wa Gatatu watangaje ko wo ingabo zawo ziteguye kurwana zitazigera zishyira intwaro hasi nk’uko ONU yabisabye.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Monusco kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Nyakanga 2013, yasabye abantu bose batari mu ngabo za Leta ya Kongo Kinshasa n’abashinzwe umutekano bashyizweho na Leta baba bafite intwaro mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo ko bagomba kuba bazishyize hasi mu gihe kitarenze amasaha 48.

Iri tangazo ryasabaga abafite izi ntwaro ko nyuma yo kuzishyira hasi ko bashyirwa muri gahunda y’abashyize intwaro hasi bagasubizwa mu buzima busanzwe, nyamara uyu mutwe wa M23 wo ngo ntubikozwa kuko wo ngo uvuga ko uteri muri abo bazashyira intwaro hasi.

Umuvugizi wa M23 Amani Kabasha yagize ati : “Abarwanyi bacu baharanira ubwigenge bariteguye, uwariwe wese uzadushotora tuzamurwanya”.

M23 ikomeza ivuga ko iki gikorwa cya Monusco ntaho gitaniye no gutanagaza intambara igiye gutangizwa.

Monusco yaburiye imitwe yitwaje intwaro ko utazashira intwaro hasi ariwo izahangana nawo mu butumwa ifite, kandi ko nihagira ugaba igitero ku basirikare bashinzwe kugarura amahoro, icyo gitero cyizafatwa nk’ibyaha by’intambara maze umutwa wakigabye ubihanirwe.

Monusco kandi ishinja M23 kuba yarakoresheje ibitwaro bikomeye n’ibisasu binini mu mirwano yahuje ingabo za Leta n’uyu mutwe mu minsi ishize, bikaba ariyo mpamvu yahitanye abasivile benshi abandi bagahunga igihugu cyabo, ibi bigatandukana n’ibyatangajwe na M23 nayo ishinja Leta ya Kinshasa kwibasira abasivile ikoresheje indege zirasa zitabanje kureba aho zirasa.

Umuyobozi mukuru wa Monusco, Lieutenant Jenerali Carlos dos Santos Cruz yavuze ko ingabo za Monusco zizafasha iza Leta ya Kongo kugarura no guharanira amahoro mu Mujyi wa Goma ndetse no mugace k’amujyaruguru y’icyi gihugu.

Yanashimiye ingabo za Leta ya Kongo uburyo zitwaye mu mirwano. Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko ngo nubwo ingabo za Kongo zarwanye neza ndetse zikirukana umutwa wa M23 mu duce twinshi wari warafashe ariko ngo kuri ubu zimaze kunanirwa, zikwiye kongererwa ingufu, ibikoresho ndetse n’ibiribwa.

Lambert Mende, umuvugizi wa Guverinoma ya Kongo akaba na Minisitiri w’itangazamakuru avuga ko kuba Monusco izafasha FARDC bizatuma ingabo za Leta zigira ingufu zo kurwanya M23. Yagize ati : “Twagerageje kwirukana M23 mu Mujyi wa Goma ubwacu, twishimiye ubufasha bw’iyi Brigade ya Monusco.

Source:Umuryango

3 COMMENTS

Comments are closed.