Abanyarwanda n’abanyekongo bazarega Perezida Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI/ICC)

    Ku wa 17 Kanama 2012, Abanyarwanda bafatanije n’Abanyekongo bazashyikiriza ikirego Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI/ICC) i La Hayemu gihugu cy’ubuholandi, basaba ko Umushijacyaha yakurikirana ibyaha Perezida Paul Kagame n’ibyitso bye bashinjwa hifashishijwe Raporo z’umurwi w’impuguke zashyikirijwe Komite y’Akanama Gashinzwe Umutekano ka LONI yashyizweho hakurikijwe Icyemezo 1533 (2004) kirebana na Republika Iharanira Demokarasi ya Kongo[1], Raporo itanga ishusho (mapping report) y’ibyaha bikomeye by’ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu n’itegeko mpuzamahanga rirengera ikiremwa muntu, byakorewe muri icyo gihugu (RDC/DRC) hagati ya Werurwe 1993 na Kamena 2003[2], hamwe n’ibikubiye mu mugereka wa raporo y’impuguke (S/2012/348) wibanda ku cyaha cyo guca ku mategeko akumira igurishwa ry’intwaro muri icyo gihugu gishinjwa Leta y’u Rwanda.

    Turarikiye Abanyarwanda, Abanyekongo, Abanyafurika n’abandi bantu bo hirya no hino kw’isi babyifuza kuba abatangabuhamya b’iki gikorwa cyizinjira mu mateka no gushyira umukono ku nyandiko z’intabaza zisaba ubutabera zizasinyirwa imbere y’icyicaro cy’Urukiko Mpuzamahanga Ruhana Ibyaha, iLa Haye(mu Buholandi), guhera saa tanu kugeza saa munani.

    Turashima inkunga y’imiryango yigenga JAMBO asbl, ishyirahamwe riharanira ubutabera CLIIR n’urugaga mpuzamahanga rw’abategarugori ruharanira demokrasi n’amahoro RIFDP Hollande -Belgique.

     

    Ubutabera buzatsinda !

     

    Dr. Nkiko Nsengimana

    Umuyobozi wa Komite Mpuzabikorwa ya FDU INKINGI
    Lausanne, Switzerland
    [email protected]

     

    Dr. Theogene Rudasingwa,

    Umuhuzabikorwa wa Komite y’Agateganyo ya

    RWANDA NATIONAL CONGRESS (RNC)
    Washington DC, USA
    [email protected]

     

    [1] http://www.un.org/sc/committees/1533/egroup.shtml

    [2] http://www.ohchr.org/Documents/Countries/ZR/DRC_MAPPING_REPORT_FINAL_EN.pdf

    Comments are closed.