Ingabo za SADC ziri i Goma mu gihe hari ubwumvikane buke mu nama ya ICGLR i Kampala

Intumwa z’abasirikare bakuru bagera kuri 20 baturuka mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu by’Afrika y’amajyepfo (SADC) bari mu ruzinduko kuva kuri iki cyumweru tariki 5 Kanama 2012 mu mujyi wa Goma.

Abandi basirikare bakuru bageze mu mujyi wa Goma kuri uyu wa mbere tariki 6 Kanama 2012 mu gitondo baturutse i Kigali n’i Kinshasa. Kuri uyu wa mbere tariki 6 Kanama 2012 basuye ibirindiro by’ingabo za Congo (FARDC) i Kibati na Kibumba, hafi y’uduce tugenzurwa n’inyeshyamba za M23 mu birometero nka 15 uvuye mu mujyi wa Goma.

Nyuma y’imibonano n’umukuru w’ibiro by’umuryango w’abibumbye muri Congo (MONUSCO) i Goma, lieutenant-général Mguebi, wo mu ngabo z’Afrika y’Epfo uyoboye izo ntumwa yavuze ko izo ntumwa akazi kazo ari ukureba uko umutekano wifashe bagashyikiriza raporo ababakuriye.

Umukuru w’igihugu cya Congo, Joseph Kabila yabonanye tariki ya 26 Nyakanga 2012 na mugezi we w’Angola, José Eduardo dos Santos utegeka umuryango wa SADC muri iki gihe. Uru rugendo abantu benshi barufashe nk’aho Perezida Kabila yari agiye gusaba inkunga muri Angola dore ko ingabo za Congo zari zitorohewe ku rugamba icyo gihe. Mu minsi yakurikiyeho Perezida Museveni wa Uganda nawe yakoreye urugendo muri Angola. Ibi bikaba bigaragaza ko hashobora kuba harimo kuba imishyikirano y’urudaca muri iyi minsi. Hari amakuru adafite gihamya avuga ko Perezida wa Uganda yagiye muri Angola kumenyesha abategetsi ba Angola ko ingabo za Angola nizivanga mu mirwano bizatuma na Uganda nayo yinjira mu mirwano.

Tubibutse ko ingabo za SADC zari zigizwe n’ingabo za Angola, Zimbabwe, Namibia, zahanganye bikomeye n’ingabo z’u Rwanda na Uganda muri Congo mu ntambara ya kabiri ya Congo hagati ya 1998 na 2003.

Urwo rugendo ariko rushobora kuba ruri mu rwego rwo kwiga uburyo hashirwa ingabo zidafite aho zibogamiye ku mupaka wa Congo n’u Rwanda nk’uko birikwigirwa mu nama irimo kubera i Kampala.

Ku bijyanye n’iyo nama, nk’uko amakuru atagazwa na BBC gahuza miryango abivuga, iyo nama n’iy’abaministres b’ububanyi n’amahanga, ab’umutekano ndetse n’abahanga mu by’umutekano baturuka mu bihugu 11 bigize inama mpuzamahanga y’ibihugu byo mu biyaga binini itegura iy’abakuru b’ibihugu izaba ku kabiri tariki 7 Kanama 2012, hari ikintu gisa nk’ubwumvikane buke n’umwuka utari mwiza hagati y’abateraniye muri iyo nama kuko ntabwo bashoboye kumvikana ku ibihugu bizohereza izo ngabo.

Ikindi bigagaho n’uburyo izo ngabo zavangwa n’iza MONUSCO ndetse ngo ingabo za MONUSCO akaba ari zo zishingwa umutekano muri Congo y’uburasirazuba yose.

Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Uganda yatangarije BBC ko iyo nama ikomeye cyane ko ibyo barimo kwiga ari byo bazashyikiriza abakuru b’ibihugu, avuga ko iyo nama ariyo yonyine irimo kwiga ikibazo cya Congo, ngo ni ukuvuga ko ibyemezo bizava muri iyo nama ari byo bizubaka cyangwa bisenye uburasirazuba bwa Congo.

Uwungirije Ministre w’intebe wa Congo we yatangaje ko ikimushishikaje ari amahoro y’abanyekongo ngo kuko barababaye cyane.

Ku ruhande rw’u Rwanda rushinjwa gufasha inyeshyamba za M23, Ministre Louise Mushikiwabo we wasaga nk’utishimye yavuze ko ngo bagiye gufatanya n’ibindi bihugu mu gukemura ikibazo cya Congo, ngo Congo yagombye gukemura ibibazo byayo ngo aho gushaka kubigereka ku bihugu by’abaturanyi.

Marc Matabaro

1 COMMENT

  1. None se mushikiwabo niba avuga ko congo igomba gucyemura ibibazo byayo, nigiki cyamujyanye i kampala? ko abagiye muririya nama arababona kobakwiye gufasha congo mubibazo byayo, mushikiwabo iyo yigumira i kigali. Yewe aka gakecuru disi kamaze kuruha, ubanza nubwonko bwako butagikora neza!

Comments are closed.