ABASIRIKARE B’ABAJENERALI BA KAGAME MU MAZI ABIRA

Ubwo nari ndimo ntekereza ku cyemezo cya Kagame cyo gukura muri Guverinoma jenerali Nyamvumba naguye ku nyandiko nanditse kuwa 9 Gashyantare 2012 yitwa “Kagame : umujenerali utagira abajenerali” yavugaga ibi :

“Ihagarikwa mu minsi ishize ry’abakoroneri n’abajenerali b’ibikonyozi (Ibingira, Rutatina, Munyuza n’abandi) ryashoye abanyarwanda n’abanyamahanga mu kurondogora no gutega kw’ibyo jenerali Kagame ashobora gukora. Mwibuke ko umwaka ushize twashatse kureba ibyihishe inyuma yo kuvanaho mu bwenge buke Karenzi, Rutatina na Munyuza, abasirikare bakuru yishisha, yanga cyangwa asuzugura, nyamara yari yahaye ubuyobozi bukuru bw’inzego nkuru z’igihugu zishinzwe umutekano n’ubutasi ( Urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano (National Security Agency- NSS), Ubuyobozi bwa gisirikare bushinzwe ubutasi (Directorate of military intelligence – DMI), n’Ubuyobozi bw’igihugu bushinzwe ubutasi bwo hanze (External intelligence ). Biragaragara ko twavugaga ukuri. Imikorere ya jenerali Kagame, imyitwarire ye ni iy’umuntu y’umwiyahuzi utagira umurongo uhamye. Nakomeze yivuge, yitere hejuru uko ashatse ngo ntazigera agwa na rimwe, ariko ibyavuga byose, ibyo akora byose, birerekana ko ari umujenerali udafite abajenerali, ufite ingabo z’impehe.

Dore ibintu cumi bishobora kugwa ku ba jenerali ba jenerali Kagame :

  1. Kuzamurwa mu ntera no gushingwa imirimo mu bintu bidafite umutwe n’ikibuno :

Amakuba aremereye cyane ashobora kugwa ku mujenerali mu Rwanda ni ukugirwa ministri w’ingabo cyangwa kuyobora urwego rw’igihugu rushinzwe umutekano (NSS). Jenerali Kayumba Nyamwasa na Marseli Gatsinzi barayiyoboye. Ubu James Kabarebe ni we ushinzwe kw’izina ministeri y’ingabo. Ni kw’izina kuko jenerali Kagame niwe ministri w’ingabo nyirizina, ni nawe mukuru w’inzego z’ubutasi. Ntashobora na rimwe kugira uwo abyegurira wundi.

  1. Gucirirwa hanze y’igihugu mu mirimo y’Ambasade :

Jenerali Kayumba Nyamwasa bamuciriye ishyanga mu Buhindi bamugira ambasaderi mu gihe Kagame yashakaga uburyo bwose bwo kumushyira ku ruhande cyangwa bwo kumwica.

  1. Gushyirwa «ku gatebe» :

Abajenerali benshi bateshwa icyubahiro baregwa ibyaha by’ibihimbano (jenerali Muhire yarezwe ruswa, jenerali Karenzi yarezwe ubusambanyi buteye isoni, Rwigamba yarezwe ruswa, n’abandi n’abandi). Umusirikare mukuru udashyigikiwe n’inzego za Leta imbwa ziramurya agakena, ikiba gisigaye gusa ari ugupfukama agasaba imbabazi jenerali Kagame.

  1. Gusayishwa mu bwicanyi :

Jenerali Kagame ahora mu bwicanyi ashoramo abajenerali be. Kuva yivuganye Prezida Habyarimana, Prezida Ntaryamira, Prezida Lawurenti Kabila, kuva yica abantu i Kibeho no muri Kongo, kuva yikora mu nda yica bagenzi be mu ngabo z’inkotanyi Sethi Sendashonga na Tewonesti Lizinde, kuva yigera Kayumba n’abandi, jenerali Kagame yahindanyije isura ry’abakuru b’abasirikare bari babereye akazi kabo abahindura abicanyi. None baguye mu mutego, bahinduka abafatanya cyaha na we mu bwicanyi.

  1. Kubohereza muri Kongo mu mirimo y’ubucuruzi bwa magendo :

Mu kugira inda nini, idahaga ubukungu bw’amabuye y’agaciro ya Kongo, jenerali Kagame yoherejeyo abajenerali be kumusahurira. Ariko iyo ibyo bikorwa by’ubusahuzi bigeze hanze, arabitaza akabafunga. Hanyuma nk’umukuru w’abaforoderi akaba ariwe ushingwa kubahiriza amategeko na disipulini, gushinja ibyaha no guca imanza.

  1. Guhora ukangishwa amabi uzwiho :

Jenerali Kagame ashora abajenerali be mu kunekana hagati yabo, ari nako barushanwa guhakirizwa ngo barushanwe kuba abatoni imbere ye. Aba afite dosiye kuri buri wese, asohora igihe ashakiye ngo amucecekeshe kandi amuyoboke yabishaka atabishaka. 

  1. Kwirega :

Nko ku gihe cya Staline, abayobozi ba gisiviri n’igisirikare (FPR na RDF) ba Kagame bavuye kw’ibere bahora bibutswa amabi bakoze, bashobora no kuba bataranakoze, ariko ngo babyakire imbabazi kandi bitaze bagenzi babo ngo babagira inama mbi. Urugero ni Inyumba, Tito Rutaremara, James Kabarebe, Kayonga, n’abandi bakoreshejwe mu gushinja Nyamwasa, Karegeya n’abandi benshi.

  1. Gushoza intambara :

Jenerali Kagame ni umujenerali uyobora intambara buri gihe yihishe mub’inyuma. Ntiyita k’umuntu ugiye ku rugamba, kuba azayirokoka cyangwa ataziyorokoka si ikibazo cye. Akora uko ashoboye kwose ngo abajenerali bayoboye intambara bagende buhumyi badasobanuriwe akamaro ifitiye igihugu nko muri Kongo, icyo intambara zigamije ukakibura, kandi zihitana abantu benshi. Twibutse ko abasirikare bakuru muri izo ntambara, 99.99% ari abatutsi, mu gihe abasirikare basanzwe ari abahutu, ari nabo batanga ikiguzi kinini muri izo ntambara bashorwamo. 

  1. Kugirwa “abademob” b’inkeragutabara :

Jenerali Kagame afata ingabo z’igihugu nk’ingaruzwamuheto ze. Ni kenshi, nyuma yo kubakubita, yirukana abasirikare bakuru mu ngabo yita ize. 

  1. Kubica :

Icya nyuma, iyo umujenerali yanze gupfukamira Kagame ngo akore uko abimutongera, aramwica. Urugero rwa Nyamwasa na Karegeya rurabyerekana neza. Ibyo Kagame arabitsindagira buri gihe mu manama akoresha ahuza abajenerali n’abandi basirikare bakuru. 

Jenerali Napolewo yigeze kuvuga ko igihagurutsa ingabo ari inda. Mu gushimangira uruhare rw’inda mu ngabo, yibagiwe kuvuga ko ingabo, abajenerali n’abayobozi bazo, zigomba kuba zifite icyerekezo zishaka guha igihugu, zikagira kandi umutimana wo kurengera abaturage. Ntabwo rero ari ukwigwizaho ibintu cyangwa gushaka indonke ku giti cyawe. Jenerali Kagame yashenye abajenerali b’u Rwanda. Ni umujenerali utagira abajenerali. Ntabwo umuntu yaba abeshya avuze ko abajenerali mu Rwanda ari ubwoko burimo kuzima. Uko ibintu biri, abajenerali ubwabo, bafatanyije n’abaturage, nibo bonyine bashobora guhagarika uko kuzima.”

Ibi mbyanditse hashize imyaka hafi icumi. Hagati aho, abo Kagame yahitanye bagiye bahinduka, baraniyongera cyane, ariko nyirabayazana wabyo ni umwe, we ntiyahindutse. Inzego z’ishyaka riri ku butegetsi, iza gisirikare n’iz’ubutasi zirahindagurika buri gihe, zanabaye ibipampara, ariko umwimerere wazo ntiwahindutse. 

Ingabo z’u Rwanda, uko zubatswe n’impunzi z’abatutsi zavukiye i Bugande, kw’italiki ya mbere Ukwakira 1990 ubwo zinjiriraga mu Rwanda i Kagitumba, ubu zabaye akarima bwite ka Kagame. Ukuntu jenerali Nyamvumba yazamutse mu ntera n’ukuntu yaguye, kimwe n’abandi benshi mbere ye, ntawe byagombye gutangaza, ku muntu uzi umuvuno wa Kagame. Imibereho y’inzego za gisirikare n’iz’ubutasi ziyobowe kandi ziganjemo abatutsi ni nk’iza wa mugani “ejo nzapfa nzakira simbizi”. 

Kuva jenerali Nyamvumba yavanwa ku buyobozi bwa ministeri ikomeye y’ingabo akagirwa ministri w’umutekano, akandagazwa ku mugaragaro muri wa mubonano uba buri mwaka Kagame yise “umwiherero”, acunagurizamo ingaruzwamuheto ze, byaragaragaraga ko guhagarikwa kwa jenerali Nyamvumba ku mirimo ari cyo kizakurikiraho, hasigaye gusa kumenya igihe bizakorerwa. Asanze abandi bajenerali benshi bari ku “gatebe”, mu munyururu, mu buhungiro, cyangwa bari kuri lisiti bategereje urwo bazakanirwa. 

Uko Kagame n’umugore we bagenda bagotwa n’ababarwanya bari mu gihugu cyangwa hanze yacyo, ni ko bagenda bahindagura inzego z’ishyaka riri ku butegetsi, iz’ingabo n’iz’ubutasi, kugira ngo bashimangire ubutegetsi bw’akazu kabo.

Ubutegetsi bw’akazu k’urugo rwa Kagame bwubakiye ku gisirikare bukanarangwa n’inkingi zinyuranye :

  1. «Kurandura inkingi y’Abaganda» : jenerali Nyamvumba ni uwa nyuma mu basirikare bavuye mu Buganda bari, kugera vuba aha, inkingi ya mwamba y’i gisirikare. Ibibazo birebire Kagame afitanye na Leta ya Uganda bituma yishisha ikintu cyose giturutseyo.
  2. «Kubakira inkingi ya mwamba ku Barundi» : kubera ko uruhare mu butegetsi rw’umugore we Jeanette Kagame rugenda rushinga imizi, Kagame yashyize kw’isonga ry’inzego za gisirikare n’iz’ubutasi abasirikare bamurinda bavuye i Burundi. Umunyamabanga mukuru wa FPR na we yaturutse i Burundi. Abo basirikare bakuru bavukiye kandi bakarererwa i Burundi ku gihe cya ba Prezida Micombero, Bagaza na Buyoya basangiye na Kagame ubwibone ko basumba abahutu, gusuzugura no guterwa iseseme n’abahutu bafata nk’ubushyo bwatsinzwe bugomba guhezwa mu nzego z’ubutegetsi no gukwenwa.
  3. «Guhora agonganisha inkingi ya gitutsi » : Uko Kagame atinya abatutsi bamwimitse bakanamugumisha ku butegetsi ni nako uwo ashyize mu butegetsi amuhoza ku jisho ry’inzego za gisirikare n’iz’ubutasi ziyoborwa n’abasirikare bakuru b’abatutsi, akanahoza kandi ku nkeke umututsi wese akeka ko ashobora kurwanira na we ubutegetsi. 
  4. «Kuzimangatanya burundu ikitwa umuhutu aho kiva kikagera mu nzego za gisirikare» : Uretse rimwe na rimwe, nabyo ibi by’umurimbo, ni ho ubona abahutu bamwe na bamwe binjizwa mw’ijuri z’inzego nkuru za gisirikare ubundi ziganjemo abatutsi. Umurage w’ihame w’ingabo z’u Rwanda ni ugufata umuhutu nk’umwanzi ugomba guhozwaho ijisho, kuburabuzwa, kurwanywa cyangwa kwicwa aho ariho hose, ku buryo bwose bushoboka, igihe cyose bibaye ngombwa. 
  5. Gukoresha ingabo z’u Rwanda zoherezwa mu mahanga nk’ubucuruzi no kwibonekeza” : Kagame yohereza hanze abasirikare mu kazi k’abasirikare ba LONI bashinzwe kurinda amahoro kw’isi agamije kuvanayo akayabo k’amafaranga y’amadovize. Abasirikare bakuru n’abasanzwe boherezwa muri ubwo butumwa nta ndonke bakuramo uretse ubuvungukira. Ubutumwa bwo kugarura amahoro kw’isi ni uburyo Kagame akoresha bwo kwibonekeza no gushaka gucecekesha amahanga ashobora gukemanga ubutegetsi bwe, ayakangisha ko atagobotse u Rwanda mu gihe cya jenoside. Abikoresha nk’igihembo cy’ubudahemuka, ari nako indonke yose akuramo ayishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa se ku zindi nyungu ze bwite. 
  6. Camo ibice abantu, nyuma uyobore nk’umwami uganje”: Ingabo zikoreshwa mu gushyira mu bikorwa imibonere ya Kagame yo gucamo abanyarwanda ibice ngo aganze mu Rwanda no mu Karere. Ingabo zamunzwe n’umuco wo guhakwa wazibujije kuba ingabo zirangwa n’ubuyobozi bushingiye ku mwuga nyawo wazo. 
  7. Guhahamuka” : Imyaka hafi miringo ine irashize, abasirikare bakuru n’abasanzwe babaye mu mahano yabereye Luwero no majyaruguru y’igihugu cy’u Buganda, na nyuma y’aho mu yandi mahano y’ubwicanyi yabaye mu Rwanda no muri Kongo. Ibi byose byabasigiye uguhahamuka gukomeye. Na Kagame ubwe yabibayemo, abarirwa mu bahahamutse, ariko ameze nk’ubyiyibagiza ahubwo akabona icyiza kuri we ari ugushora abanyarwanda mw’ihahamuka rirenze. Nta wundi muyobozi w’u Rwanda, mu mateka yarwo, wigeze aribashoramo bene aka kageni. Yemwe no mu Karere k’ibiyaga by’Afurika, muri Afurika yose muri rusange, nta muyobozi wigeze yitwara nk’uko.

Abasirikare bakuru benshi n’abasanzwe batangiye inzira ndende, bavukira kandi barererwa mu nkambi, bashorwa mu ngabo z’u Buganda n’Inkotanyi ari ba kadogo. 

Abahanga bavuga ko, iyo batashoboye kubona umuntu mukuru ubitaho kandi ubakurikiranira hafi, ihahamuka rirabazonga. Ihahamuka nk’iryo riba ku bana babonye ibintu bibi, kenshi kandi igihe kirekire nko gukubitwa cyangwa guhozwa ku nkeke, kutitabwaho igihe kirekire, kunywa ibiyobyabwenge, indwara zo mu mutwe, cyangwa se ubworo mu rugo. 

Iryo hahamuka rishobora kandi kuba ku bantu bahuye n’ibiza, babonye agisida zikomeye, babonye ibikorwa rw’ibyihebe byica, babaye mu ntambara, basambanyijwe ku ngufu, cyangwa babonye abantu barwana n’ubugome bwinshi.

https://www.psychiatry.org/patients-families/ptsd/what-is-ptsd

Mu basirikare n’abanyarwanda muri rusange hari ihahamuka rihoraho ritigeze rivurwa. Kagame ni umutegetsi uteye ubwoba usa nk’umwami wica agakiza aho kuba umuyobozi w’igihugu ushishikajwe no guhura n’abanyarwanda ngo abumvane igishyika, abafate mu mugongo, bave mw’icuraburindi ryo guhahamuka. Kagame nawe arwaye ihahamuka ariko atazabonera urimuvura. Iryo hahamuka rituma ahoza ku nkeke ingabo z’igihugu yita “ingabo zanjye”, nkuko arihoza ku Banyarwanda bose n’Abanyafurika batorohewe bahana imbibi n’u Rwanda.

Ari Filipo wa II wa Masedoniya, ari Yuliyusi Kayesari i Roma, ari Napolewo mu Bufaransa bavuga ko aribo bazanye intego yavuzwe hejuru “Camo ibice abantu, nyuma uyobore nk’umwami uganje” ntibyabujije ingoma zabo gusenyuka. 

Jenerali Kagame arakina n’ibikomeye mu gihe u Rwanda n’Akarere k’Ibiyaga bigari by’Afurika umuriro waka. Kagame ntazigera na rimwe ahagarara gutangaho ibitambo abajenerali b’u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Nyamara, byanditse ku rukuta biragaraga. Ingoma ya Kagame iri mu muhengeri, ntagahora gahanze, izashyira isenyuke. 

Bikorewe Washington DC, 29 Mata 2020

Dr Theogene Rudasingwa

Umuyobozi mukuru

ISHAKWE-Rwanda Freedom Movement

Contact: [email protected]