Kagame na FPR nibo “deniers” na “revisionists”

President Kagame na FPR ye, bagomba kureka kwita Abahutu aba “deniers” n’aba “revisionists” ba genocide yakorewe Abatutsi muri 1994 mu Rwanda, kuko ahubwo ari bo “deniers” na “revisionists” b’iyo genocide.

Mu gutangira iyi nyandiko, nagirango nibutse ko ubu muri iyi minsi turimo twibuka genocide yakorewe abatutsi muri Mata 1994. 

Gusa nk’uko bimaze kumenyerwa, abatutsi bayiguyemo nibo bonyine bibukwa, mu gihe nta munyarwanda ufite uburenganzira ngo bwo kwibuka abandi banyarwanda bandi bayiguyemo barimo abahutu, cyane ko ari na bo benshi banayiguyemo kurusha umubare w’abatutsi bayiguyemo, nk’uko byemejwe na Professeur Alan Stan na mugenzi weChristian Davenportbigisha muri University ya Michigan muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Aha kandi, si abatutsi n’abahutu gusa bayiguyemo, abatwa nabo bayiguyemo.

Nk’uko mubizi, iyo genocide yatangijwe n’ihanurwa ry’indege yari itwaye Nyakwigendera President Juvenal Habyarimana, ryabaye tariki ya 6 Mata 1994.  Abantu benshi barimo n’abo muri FPR ubwabo, bemeza ko iyo ndege yahanuwe irashwe ku itegeko ryatanzwe na President w’ubu u Rwanda rwagize ibyago byo kugira, ari we Paul Kagame, n’ubwo we atifuza na rimwe ko hari uwagira icyo avuga kuri ayo makuru!

Kubera iyo mpamvu, leta ye (Paul Kagame) na FPR ye, bahora bita abahutu bahunze ubugome bwabo, ko ngo ari aba “deniers” n’aba “revisionists” ba genocide yakorewe abatutsi ! Ubusanzwe, ijambo“Deniers” bivuga abahakanyi, hanyuma “revisionists” ryo rikavuga abaharanira guhindura ibintu ibi n’ibi (ngenekereje). Mu Rwanda ruyobowe na Kagame ubu, “deniers” bisigaye bivuga guhakana genocide yakorewe abatutsi, noneho “revisionist” ryo rikaba risigaye rivuga abahindura amateka ya genocide cyangwa y’u Rwanda muri rusange. Ibyo ariko, ni Kagame na FPR ye babyigisha batyo, kandi atariko biri. Aha rero, Kagame na FPR, ntibifuza ko hari uvuga icyateye genocide, ndetse n’uko yagenze mu buryo bw’ukuri! Bo bashaka ko bivugwa uko babishaka, kugirango uruhare rwabo rutagaragara.

Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe zimwe mu mpamvu nyakuri, zituma Kagame na FPR bahora bita abahutu ariya mazina, mu gihe jye mbona ari we na FPR ye bakagombye kwitwa “deniers” ba genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ndetse uwo Kagame na FPR bakanaba “revisionists” b’iyo genocide. Impamvu mbivuga gutya, ni uko bahora bashaka guhindura amateka y’igihugu cyacu u Rwanda bayavuga uko bishakiye ku nyungu zabo gusa, zitari iz’abanyarwanda twese muri rusange, kandi ubundi amateka ari ikintu kidahinduka, kuko aba agomba kuvugwa uko yagenze, yaba meza cyangwa mabi.

Mbere yo gutangira, nagirango nibutse ko impunzi z’abahutu b’abanyarwanda bahunze Kagame muri 1994 zidahakana genocide yakorewe abatutsi muri 1994. Izo mpunzi, zemera na zo ko yabayeho nk’uko UN yabyemeje nyine muri uwo mwaka wa 1994. Aha rero, birakwiye ko tumenya impamvu nyazo zituma Kagame na FPR ye, bahora bita abantu ariya mazina y’amafuti, mbona ko ahubwo aribo bakagombye kuyitwa.

  1. Kagame yatanze itegeko ryo kurasa indege ya President Habyarimana, yabaye imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi muri 1994 !

Kuva FPR na Kagame batera intambara mu Rwanda m’ Ukwakira 1990, baje bica abanyarwanda b’abahutu aho bagiye banyura hose! Kuva icyo gihe kugeza bafashe ubutegetsi muri 1994, nta genocide yakorewe abatutsi yari yakaba. Icyo gihe ariko, Kagame na FPR bicaga abahutu k’ubwinshi ! Imwe mu mpamvu zabiteraga, ikaba yari ukubatera umujinya ngo bice abatutsi, noneho Kagame akunde avuge ko abahutu bakoze genocide yakorewe abatutsi, mu gihe Nyakwigendera President Habyarimana atahwemaga gusaba abahutu kwihangana batica abatutsi, kugirango batagwa mu mutego w’umwanzi (Kagame), nk’uko yajyaga abivuga.

Muri 1994, Kagame abonye ko abahutu batarimo kwica abatutsi uko yabishakaga, yahisemo gutanga itegeko ryo kurasa indege ya President habyarimana, kugirango abahutu bamaranye umujinya imyaka 4 w’impfu za hato na hato FPR itasibaga kubakorera muri iyo myaka yose bamaze barwana na FPR, noneho bakunde barakare, bityo bishore mu bwicanyi. Ibi bikaba byari ukugorsngo Kagame akunde abone icyo abarega mu rwego mpuzamahanga, ko ngo bakoze genocide! Erega ni uko ibintu byagenze koko, ubwo President Habyarimana yari amaze kwicwa, bamwe mu bahutu bahise bishora mu bwicanyi bica abatutsi, noneho Kagame arakunda abona ibyo abwira amahanga abitirira ko bakoze genocide (scapegots), mu gihe hari hashize imyaka 4 yose, yaba ingabo z’u Rwanda za Ex FAR zari zihanganye na FPR ku rugamba, yaba interahamwe, ntibari barishe abatutsi.  

N’ubwo abahutu bamwe ariko bahise batangira kwica abatutsi indege imaze guhanurwa, ababyitabiriye bari bacye, byanatumye ubwo bwicanyi butinda kwitwa genocide. Kagame we, amaze kubona ko abatutsi barimo bicwa icyo gihe batari benshi bihagije nk’uko yabyifuzaga kugirango abwire amahanga ko abahutu bakoze genocide, yahisemo gukora ibyo benshi batacyekaga ko bishoboka! Kagame yahisemo kwohereza rwihishwa (infiltrations) z’abo muri FPR bise aba “techniciens”, baraza mu Rwanda bacengera interahamwe zari zatangiye kwica abatutsi, maze bazifasha bazishishikariza kwica abatutsi benshi ! Zo ariko, ntizari zizi ko zacengewe na FPR, ubwicanyi buraba, ibara riragwa, maze inzozi za Kagame ziba ukuri ! Nyamara ariko, abatutsi bo mu Rwanda bari barabeshywe na Kagame ko ngo baje kubatabara. Cyakora ubu abenshi mu batutsi bamaze kuvumbura icyo kinyoma cya Kagame, abashoboye kwitegereza uko ubutegetsi bwa Kagame bukibica na n’ubu! 

Muri macye, Uruhare Kagame we ubwe yagize mu kugirango genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda ibe, ni impamvu ya mbere, ituma atifuza ko hari uwaruvuga. Ibi bikaba ari ukugirango amahanga adasobanukirwa neza neza n’urwo ruhare rwa Kagame, bityo bakomeze babyemere uko Kagame abyifuza, kandi ri ikinyoma. Bityo, Kagame akunde arambe ku butegetsi amazeho imyaka 26 yose, kuko yashoboye kurisha iyo genocide hirya no hino ku isi, kugeza n’aho ababikurikirira hafi banavuga ko Kagame yayigize igishoro cy’ubucuruzi (fond de commerce)!

  1. Kagame yanze ko amahanga atabara abatutsi bicwaga muri 1994!

Nyuma y’uko President Habyarimana yishwe, intambara yarushijeho gukaza umurego mu Rwanda. Iyo ntambara yari ihuje ingabo za Ex FAR Inzirabwoba na FPR Inkotanyi. Muri icyo gihe, mu Rwanda hashyizweho Guverinoma yiswe Guverinoma y’Abatabazi, yakomeje guhangana na FPR muri “diplomacy.” 

Icyo gihe, Guverinoma y’abatabazi ibonye ibintu birimo gukomera, yohereje intumwa muri UN i New York. Izo ntumwa, zari zigiye gusaba UN ko yatabara, bityo ubwicanyi bwibasiraga abatutsi ku ruhande rwabo, ndetse n’ubwicanyi bwakorwaga na FPR yakoreraga abahutu mu bice yari imaze gufata buhagarikwe. (Ibi ariko, bikaba bitajya bivugwa, kuko Kagame atabishaka)! 

Ariko, icyo gihe habaye agashya, abantu batari biteze: Mu gihe Guverinoma y’abatabazi yasabaga ko abasirikare ba UN bakwongerwa mu Rwanda, Kagame we na FPR siko babishakaga!!! Icyo gihe, Kagame na FPR basabye ahubwo ko badashaka ko amahanga aza gutabara (military intervention), noneho Kagame anavuga ko nihagira amahanga aza gutabara FPR izayarasa!!! Intumwa za FPR Kagame yari yohereje zarimo Bwana Claude Dusayidi na Bwana Gerald Gahima, kujya kuvuga ko FPR idashaka ko amahanga aza mu Rwanda gutabara abicwaga icyo gihe. Icyo gihe kandi izo ntumwa zahuriyeyo n’iza Guverinoma y’abatabazi, zisaba ibintu bibiri bitandukanye, aho kwemezwa icyiza, hemezwa ikibi cya Kagame na FPR!!!!! Kandi disi, ngo abatutsi bicwaga n’interahamwe bari basezeranijwe na Kagame ko ngo aza kubatabara, barategereje baraheba! Mbega ubugambanyi ! Mbega ibyago by’u Rwanda!!!! 

Muri icyo gihe mu Rwanda muri 1994, hari abasirikare ba UN mu cyiswe UNAMIR/ MINUAR, bakaba bari bageze ku 2.500. Noneho Guverinoma y’abatabazi yo ikaba yarasabaga ko abo basirikare bakwongerwa, bakagera nibura ku basirikare 5.500, mu gihe Kagame na FPR bo basabaga ahubwo ko n’abo bari mu Rwanda bahambira bagasubira mu bihugu byabo! Nimunyumvire namwe ishyano u Rwanda rwagushije! Abandi basabira ibihugu byabo ibyiza, ariko Kagame na FPR bo basabiye u Rwanda ibibi; Kandi ngo aba nibo bayobozi dufite ubu! Burya rero, aba nibo ba genocidaires, ureke abo babeshyeye! 

Kagame yanze ko amahanga atabara, ngo kugirango batamubuza gufata ubutegetsi bamusaba gushyikirana na Guverinoma yariho icyo gihe. Impamvu ngo ni uko we n’abari bamushyigikiye bari bamaze kurusha imbaraga ingabo za Ex FAR, mu gihe zo zari zabohewe amaboko inyuma, bazimye amasasu yo kurwana (embargo sur les armes), kubera ibinyoma (propaganda) bya Kagame! None se, ko Kagame yanze ko abatutsi batabarwa, akabicisha nta n’isoni afite, ubu koko ni inde “genocide denier”, hagati y’impunzi z’abahutu na Kagame n’agatsiko ke k’abatutsi “extremists”? Ni inde wundi utari bo?!!!

  1. Kagame yanze ko ICTR/ TPIR ifata abatutsi bagize uruhare muri genocide yakorewe abatutsi muri 1994 barimo na we ubwe!

Mu kwezi kw’Ugushyingo 1994, nibwo UN yashyizeho urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda (ICTR/TPIR), bisabwe na leta ya Kagame na FPR, yari imaze amezi macye ifashe ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda, Iyo leta ya FPR, yagiyeho tariki ya 18 Nyakanga 1994, nyuma yo gufata igihugu byabaye tariki ya 4 Nyakanga muri uwo mwaka. Kagame na bagenzi be, basabye urwo rukiko, kugirango ruzacire imanza abagize uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi muri 1994. 

Urwo rukiko rumaze kujyaho, rwatangiye akazi karwo bisanzwe, nk’uko izindi nkiko zikora, zigendeye ku mahame y’ubutabera. Muri ayo mahame, harimo ihame ryo kureshyeshya abantu imbere y’amategeko (principal of equality), ndetse n’ihame ryo gufata abantu bose kimwe mu butabera (principal of equity).

Urwo rukiko rutangiye gukora, rwatangiye rukora iperereza ku bacyekwagaho ko ari bo bakoze genocide, ndetse bakanayitegura, aribo bahutu ndetse n’ubutegetsi bwa Nyakwigendera President Juvénal Habyarimana. Icyo gihe, ikinyoma cya FPR na Kagame cy’uko ari abahutu gusa bakoze kandi bakanategura iriya genocide yakorewe abatutsi, cyari gishyashya kandi gihita gikwira isi yose, bitewe n’ububi bwa genocide, hamwe n’uko byari byakwirakwijwe na Kagame na FPR icyo gihe.

Noneho ariko, mu maperereza ICTR/TPIR yatangiye icyo gihe, yaje kubona ko abahutu mu Rwanda ataribo bonyine bakoze ndetse bakanategura iyo genocide yakorewe abatutsi! Ahubwo, baje kubona ko n’abatutsi bo muri FPR Inkotanyi harimo abakoze iyo genocide, ndetse bagacyekwaho no kuyitegura! Ibyo bakaba barabibonaga batyo, bahereye ku kuba Kagame Paul wari uyoboye FPR, ari we watanze itegeko ryo guhanura indege ya President Habyarimana, cyane cyane ko ibyo amahanga yose yari amaze kubifata nk’imbarutso (trigger) ya genocide y’iyo genocide!

Kagame na FPR bamaze kubona ko nabo bashobora gufatwa n’urwo rukiko, bahise batangira kuvuga ko urwo rukiko rutamo gukora imirimo yarwo neza, ndetse bamwe batangira no gusaba ko rwavaho! Ni muri urwo rwego abashinjacyaha (prosecutors) b’urwo rukiko bahinduriwe imirimo, abandi barirukanwa ku mirimo yabo, kubera ko Kagame atashakaga ko abantu bo muri FPR barimo na we ubwe, bakorwaho amaperereza ndetse bakanafatwa nk’uko abahutu bacyejwaga nabo bafashwe agafungwa. 

Abo ba prosecutors barimo Mr Richard Goldstone wahise yegura rugikubita, Mrs Carla Del Ponté wirukanwe kuri uwo mwanya, Mrs Louise Arbour wimuwe atabishaka akajyanwa mu cyahoze ari Ugoslavia, ndetse na Mr Bubakar Hassan Jallow wevuze ko atakora iperereza ku bantu ba FPR, ngo kuko Kagame yamubwiye ko ngo azamwica! Nago munyumvire namwe! None se, hagati ya Kagame na ba Tutsi “extremists” bamwe banze ko ubutabera bugera ku ntego yabwo, nib a nde “genocide deniers” bandi atari bo?

Mwibuke ko mu myaka 20 ICTR yamaze mbere yo gufunga imiryango yayo, nta “plan” ya genocide yabonye ku ruhande rw’abahutu! Icyo kikaba intsinzi ikomeye cyane ku bahutu, bari baragizwe “scapegots/ bouc émissaire”, kandi abayiteguye ari ba kagame banze guhanwa, kuko bihaye gusumba amategeko. Mwibuke kandi ko mu nyandiko yanjye nise Ntabwo génocide yakorewe abatutsi mu Rwanda muri 1994 yateguwe n’abahutu”, nasobanuye ukuntu iriya genocide itateguwe n’abahutu, kandi byaranigaragaje. Ibimenyetso by’iyo “plan”, nta gitangaje bigaragaye ku ruhande rw’abatutsi ba FPR na Kagame, nk’uko bigaragara ko ICTR ariwo mwanzuro yari gufata, iyo yemererwa gukomeza imirimo yayo. Mu yandi magambo, ruriya rukiko rwari gufata Kagame n’agatsiko ke, kandi ntibari gukangwa n’uko ari ku butegetsi. Ni ibintu rwose byigaragaza. Mwibuke ko President Uhuru Kenyatta wa Kenya yitabye ICC, akisobanura kandi ari ku butegetsi. ICC na ICTR, ziri ku rwego rumwe, zikaba zishinzwe kuburanisha ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo itsembabwoko (genocide), ibyaha by’intambara (war crimes) hamwe n’ibyaha byibasiye inyokomuntu (crimes against humanity), nk’ibyo Kagame n’agatsiko ke bacyekwaho. Bivuga ko ku byaha nk’ibi, “presidential immunity Kagame yitwaza itagikora. Ikibabaje ariko, ni uko Kagame n’agatsiko ke k’abatutsi extremists batakurikiranwe kubera nyine ko ruriya rukiko rwa ICTR byaje kugaragara ko rwabujijwe gukomeza imirimo yarwo, kuko abarushyizeho batari bagamije inyungu z’ubutabera, ahubwo byaje kugaragara ko rwari rwarashyiriweho inyungu za “politics”. Ibi bikerekanwa n’uko hahanwe gusa abahutu, ariko abatutsi bacyekwa bo ntibafatwe ngo bafungwe, bashinjwe, bashimjurwe, baburane maze abahamwe n’icyaha bahanwe, abere barekurwe; kubera nyine za nyungu za Kagame, agatsiko k’abatutsi extremists, intore ndetse na ba mpatsibihugu bamushyize ku butegetsi! Ibi rero bikaba ntaho bizageza ubumwe bw’abahutu n’abatutsi rwose mbabwize ukuri. 

  1. Kagame yanze ko hatangazwa “the 2010 UN Mapping report” yemeza ko we na FPR bakoze genocide yakorewe abahutu muri RD Congo.

Nyuma y’uko impunzi z’abahutu b’abanyarwanda zihunze ubwicanyi burenze ukwemera, bakorerwaga na FPR na Kagame mu Rwanda bagahungira muri DR Congo (former Zaire) muri 1994, Kagame ntiyarekeye aho kubica.

Muri 1996, nibwo yohereje ingabo ze gusanga abahutu mu nkambi muri Congo, maze izo ngabo zirabica birenze ukwemera! Guhera ubwo, nibwo abahutu b’impunzi batangiye indi nzira y’umusaraba ubwo berekeraga i Kinshasa na Brazzaville mu mashyamba, bagakora ibirometero birenze 3.000 n’amaguru, amasasu y’ingabo za Kagame abari ku mutwe!

Icyo gihe, hari hashize igihe gito Kagame na FPR bishe impunzi z’abahutu mu nkambi ya Kibeho, ubwo bwicanyi bukaba bwarabaye tariki ya 22 Mata 1995, bukabera mu maso y’amahanga, kuko yari ahafite ingabo zari ziyahagarariye icyo gihe. Ikindi kandi, Kagame wafatwaga nka “strong Man” m’u Rwanda (kuko Bizimungu Pasteur w’umuhutu wari President icyo gihe ntacyo yari avuze mu nkotanyi z’abatutsi), yaje kwiyemerera ko bagiye muri Congo kwica abahutu! Ibyo yabivuze tariki ya 4 Nyakanga 1997, agira ati:“…niba twaragiye kwica abantu muri Zaire twaramaze…” Iyo mvugo kandi, Kagame yaje kuyitsindagira tariki ya 7 Mata 2007, ubwo yavugiraga i Murambi ku Gikongoro, ko ababazwa no kuba impunzi z’abahutu zarashoboye kumuhunga we na FPR ye, bakajya muri Zaire atabishe ngo abamare!!!! 

N’ubwo abo bahutu batereranywe n’amahanga, bivuye na none kuri ya propaganda ya Kagame na FPR, amahanga yaje gusa n’ayisubiyeho noneho akora ipereeza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi. Nyuma yo kurangiza iryo perereza ryakozwe na UN, bemeza ko Kagame na FPR bakoze genocide yakorewe abahutu b’abanyarwanda ndetse n’abanyecongo! Ibyo bakaba barabyemeje muri rapport bise “2010 UN Mapping Report”. Gusa, nk’uko bisa n’ibimaze kumenyerwa, iyo rapport Kagame n’inshuti zabo za mpatsibihugu, bayihishe mu kabati, banga ko isohoka ku mugaragaro kandi yarakozwe n’impuguke za UN mu burenganzira bw’ikiremwa muntu, nk’uko genocide yakorewe abatutsi yemejwe, nyuma y’uko izo mpuguke n’ubundi za UN zari zimaze kwemeza ko ubwicanyi bakorewe ari genocide yabaye mu Rwanda muri 1994. None se, ko Kagame na FPR ari bo bahakana amateka ya genocide yabaye ku mugaragaro kandi bagizemo uruhare (rubi), ni inde “revisionist” wundi utari bo?!

  1. Kagame yanze ko impunzi z’abahutu FPR yishe ikivunga i Kibeho muri 1995 ndetse n’abo yiciye mu Rwanda nabo bakwibukwa, nk’uko abatutsi bibukwa!

Nk’uko nabigaragaje haruguru, tariki ya 22 04 1995 ingabo za FPR Inkotanyi zarashe impunzi z’abahutu, maze hapfa abarenze 4.000 mu munsi umwe gusa (nk’uko bivugwa). Ubwo bwicanyi bukaba bwarabereye mu nkambi y’izo mpunzi yari i Kibeho muri Gikongoro.

Ubwo bwicanyi inkotanyi za Kagame zakoreye abo bahutu, bwabaye hari abasirikare bacye ba UN kuko abandi Kagame yari yarategetse ko bataha. Muri izo ngabo za UN zari i Kibeho icyo gihe, harimo n’abasirikare bacyeya bakomoka mu gihugu cya Australia, bakaba barabwitegereje uko bwagenze kuko banabufotoye. Izo ngabo za Australia, ziboneye ubugome bw’ingabo zisigaye zitwa iz’u Rwanda, kandi zaraje zica bamwe mu banyarwanda babahora gusa ubwoko bwabo, ngo kuko bari abahutu! Mwibuke ko Kagame atarahanura indege ya President Habyarimana w’umuhutu, abatutsi mu Rwanda ntacyo bari babaye. Ibyo si ugukabya kuko aho Kagame amariye kubicamo ab’ingenzi nka Rwigara, Kabera Assiel, Rwabukamba, Makuza, Mucyo, Mutunzi, ndetse na Mutagatifu Kizito, abatutsi benshi basigaye bemeza ko burya President Habyarimana ntacyo yari yarabatwaye. Kandi nyamara, benshi muri bo bari barafashije Kagame n’inkotanyi ze guhirika President Habyarimana! “Wirukana umugore uguguna igufa, ukazana urimira bunguri.”

Nk’uko bimaze kumenyerwa, ngo mu Rwanda hagomba kwibukwa gusa abatutsi bishwe n’interahamwe, ngo ariko abahutu bishwe n’inkotanyi z’abatutsi bo ngo ntibibukwe! Muri iyi minsi u Rwanda ruri kwibuka abatutsi baguye muri genocide ku nshuro ya 26, ariko iyo havuzwe gatoya ko n’abahutu bapfuye kandi bishwe na Kagame na FPR, ngo uba upfobeje genocide yakorewe abatutsi muri 1994, ngo uba uyihakanye, kandi kuvuga ko hari n’abahutu bishwe bitavanaho ko abatutsi bakorewe genocide! 

Ubu rero aho bigeze aha ngo “inka yaciwe amabere”, ngo kuva aho mu gihugu cya Australia hibutswe ubutwari bw’abasirikare b’icyo gihugu, ndetse hakanibukwa n’abahutu b’abanyarwanda baguye mu bwicanyi bwakozwe na FPR bukorewe abahutu bari i Kibeho tariki ya 22 04 1995! Ngo kuba abahutu bibutswe, kandi ngo hagomba kwibukwa abatutsi gusa, ngo “inka yaciwe amabere!” Kagame n’abandi bategetsi ba FPR, ba ambassadeurs ba FPR hirya no hino ndetse n’intore zabo, bagiye bavuga amagambo akarishye yuzuye urwango bafitiye impunzi z’abahutu zashoboye kujya hirya no hino ku isi.  Barabita aba “genocide deniers” n’aba“genocide revisionists”, gusa ngo kubera ko impunzi z’abanyarwanda zituye muri Australia zagiye kwifatanya n’abategetsi b’icyo gihugu kwibuka ubutwari bw’ingabo za Australia zatabaye muri opération TAMARA mu Rwanda, ndetse hakanibukwa impunzi z’abahutu zaguye i Kibeho. Ariko abantu barasetsa koko! None se ko impunzi zari zigize amahirwe zikibonera leta izi uko iby’iwazo (mu Rwanda) byagenze, bakibonera leta ibaha (ya Australia) agaciro, ikazifasha kwibuka abazo bapfuye bwa mbere mu mateka, bakaba abapfuye zitarabangaga, harya zari kubuzwa n’iki kujyayo ra?!!! Bagize Imana bibonera leta yuzuye ubumuntu, ureke iyabamaze yitwaga ko ngo ije kubarengera, none ngo ntibagombaga kujya kwibuka bene wabo?!!! Harya ngo tuzemere y’uko Kagame na FPR n’intore zabo bashaka ko ibintu bivugwa gusaaaa? Kugeza ryari kandi ari ibinyoma? Maze rero rwose twumvikane: “findi findi irutwa na so araroga”, ibyo nta wabyemera. None se, niba Kagame na FPR badashaka ko amateka ya genocide ndetse n’andi y’u Rwanda avugwa uko ari, ni inde “revisionist?” “Revisionist” ni abanga ko ukuri ku mateka kuvugwa, kandi nta bandi; ni Kagame na FPR n’intore zabo reka mbisubiremo. Rwose mumbabarire ndumva ariko biri, “kuvugisha ukuri, ntabwo byica umutumirano.”

Ukurikije ibivugwa n’abanyarwanda b’impunzi bari hirya no hino, nta n’umwe uhakana genocide yakorewe abatutsi; ahubwo barayemera rwose. Ariko, niba bavuga ko n’abahutu bishwe na FPR na bo bagomba kwibukwa, numva ari uburenganzira bwabo. Ibyo kuvuga ko ngo kuba bavuga ko hagomba kwibukwa abanyarwanda bose bishwe n’impande zombie ngo icyo nicyo cyerekana ko bahakana genocide yakorewe abatutsi, ibyo rwose sibyo na gato!!! 

Gusa ariko twumvikane, n’ubwo iyo genocide yakorewe abatutsi yabaye, hagomba kwemezwa abayiteye ari bo Kagame n’abatutsi bamwe extremists badashaka ko abanyarwanda babana mu mahoro n’ubumwe, bityo ubwiyunge nyabwo bukagerwaho mu bana b’u Rwanda, nk’uko byahozeho kubwa President Habyarimana, ndetse tukanarushaho. Twibuke ko ibi byose byabaye ku manywa y’ihangu “bose babireba” umugani wa wa muririmbyi, bikaba nta mpamvu yo kubihakana, uwo waba uri we wese, kabone n’iyo waba Kagame. None se, bisaba bwenge ki, ngo byemezwe uko biri? Harya ngo twese abanyarwanda ngo tugomba gushyira ubwenge mu gifu ngo kugirango dukunde tubane na FPR? Kuki se twabyemera dutyo? Harya ubundi ubwenge bwava aho buba bukajya mu gifu gute? Ibyo ntibishoboka rwose! Bivuga ko no kubana na FPR na Kagame nabyo bidashoboka, kuko isaba ibidashoboka. Aho bigeze turabihaze, ibi ntabwo bizongera kwemerwa. Icyo maze kubona cyakora, ni uko ibyo Kagame n’inkotanyi ze byose bashinja abahutu, byaba “genocide ideology”, byaba urwango n’ibiki byose mutayobewe, ni Kagame na FPR babigira, kandi nibo babizanye! Niko bimeza, namwe muri bakuru muzamvuguruze. Mwibuke ko ibyo nta byabaga mu Rwanda mbere y’uko baza. Icyo bakoze gusa, ni ukubyivanaho, babyitirira abahutu, ngo kugirango bakunde babamare, baba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo! Mwibuke kandi ko Madame muka Rwigara yabise “interahamwe z’urundi rwego!” Bivuga ko ari abagome kuzirusha interahamwe! Ni agahomamunwa!

Mu gusoza, muri iyi nyandiko twabonye impamvu zituma Kagame atemera ko ibintu bivugwa uko biri, ntanemere ko bivugwa uko byagenze mu Rwanda kubera uruhare yabigizemo, hamwe na FPR ye. Muri ibyo, twabonye ko Kagame atifuza ko havugwa ko ari we watanze itegeko ryo guhanura indege ya Nyakwigendera President Juvénal Habyarimana, yabaye imbarutso ya genocide yakorewe abatutsi; Ikindi, Kagame atemera ko kivugwa, ni uko yanze ko abatutsi batabarwa n’amahanga; Kagame yananze kandi ko ICTR/TPIR igaragaza uruhare rwe n’abo bafatanyije gutangiza genocide yakorewe abatutsi, atanga itegeko ryo guhanura indege ya President Habyarimana; Twanabonye kandi ko Kagame adashaka ko “UN Mapping report” yo muri 2010 isohoka ku mugaragaro, kuko imushinja uruhare mu gukora genocide yakorewe abahutu muri Congo; Twanabonye na none ko Kagame yanze ko impunzi z’abahutu ziciwe i Kibeho na FPR nazo zibukwa.

None se banyarwanda banyarwandakazi, batwa, bahutu namwe batutsi, ni inde mu “denier” wa genocide yakorewe abatutsi wundi utari Paul Kagame na FPR? Ni inde wundi mu “revisionist” utari Paul Kagame na FPR ye? Aho bigeze rero, birakwiye ko tuvugisha ukuri: Abahutu sibo “deniers” na “revisionists” ba genocide yakorewe abatutsi. “Deniers” na “revisionists” b’iyo genocide, ni Kagame n’agatsiko ke ka FPR nk’uko bigaragaye hano muri iyi nyandiko. Kagame na FPR nibo badashaka ko genocide itavugwa uko yagenze, ntibanashake ko hanavuvuga abayiteye n’impamvu bayiteye kandi abanyarwanda bose barimo n’abatutsi bayikorewe bazi uwabamaze, uwabapfakaje ndetse n’uwabahekuye. Ikibabaje ni uko ntacyo twibwira ngo tumuvane ku butegetsi kandi twabishobora! Ikindi kibabaje ni uko tukimwemereye kutuyobora kandi akimara abanyarwanda! Ni gute koko twakemera kuyoborwa n’abajenosideri nka Kagame? Ese mubona bidateye isoni? Birakwiye rero ko tubipakurura, kuko nta handi haba abayobozi b’abagenocidaires nka bariya, niba koko dushaka amahoro n’ubumwe byo nkingi y’amajyambere asangiwe nk’abanyarwanda.

Nidukomeza kuyoborwa n’aba “deniers” ba genocide ndetse n’aba ‘revisionists” bayo, ntituzatinda kubona ko twibeshye, kandi twarasobanukiwe amabanga Kagame atashakaga ko tumenya.

“N’uwendeye nyina i kuzimu yaramenyekanye!” kandi ngo “uhishira umurozi akakumara ku rubyaro!”

Niyomugaba Jean de la Paix

Kigali – Rwanda.