Agaciro Development Fund mu bashoferi n'abakomvuwayeri

Muri gahunda yiswe “Agaciro Development Fund” ngo abashoferi ba Taxi mini Bus bategetswe gutanga amafaranga ibihumbi icumi naho ba convoyeurs bagatanga ibihumbi bitanu ngo utazayatanga ngo azareba ahandi ajya gukorera.Reka tubitege amaso turebe koko ko hari umuntu uzabuzwa uburenganzira bwe bwo gukorera ku butaka bw’uRwanda azizwa ko atatanze amafaranga y’Agaciro!

Ibinyamakuru n’imbuga bitandukanye bikorera mu Rwanda byo bikomeje gutangaza amakuru y’abantu batandukanye ngo batanga inkunga yabo ku “BUSHAKE” harimo ngo n’abana b’imyaka 10.

Ikitumvikanwaho kivugwa mu matamatama n’ukuntu abayobozi bamwe cyangwa abakoresha basaba abo bayoboye gutanga ayo mafaranga, nk’uko tuzi u Rwanda n’uburyo rutegetswe nta muntu n’umwe uri mu nzego z’ubuyobozi watinyuka kutayatanga ndetse n’abakozi kutayatanga byaba ari nko gusezera ku kazi n’izindi ngaruka zishobora gukurikira nyuma.

Abacuruzi n’abandi bantu batandukanye bibumbiye mu mashyirahamwe basa nabo barimo guhatirwa gutanga ayo mafaranga bakoresheje abantu ba FPR basanzwe muri ayo mashyirahamwe kuko nk’uko bizwi mu Rwanda ishyirahamwe ryose riba ririmo umuntu wa FPR urikurikiranira hafi agatanga raporo. Ari nawe ugena agomba gutangwa ntawatinyuka kubyanga uretse kwijujutira mumatamatama.

Igiteye impungenge kurushaho n’uko ayo mafaranga azahora atangwa igihe cyose ku buryo hari impungenge z’uko abakozi bazajya bakatwa ku mushahara buri kwezi kandi n’ubwo Leta y’u Rwanda ibihakana ko iki kigega kitagiyeho kubera imfashanyo zahagaze biragaragara ko bigikomeye kugira ngo ibihugu byahagaritse imfashanyo byisubireho mu gihe rero izo mfashanyo zitaragaruka hari abashobora kwikorezwa umuzigo mpaka.

Ubwanditsi