Ishyaka PS Imberakuri ryiyamye abashaka kuriharabika

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU N° 018/P.S.IMB/012

Hashize iminsi, hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’amajyepfo hakomeje kugaragara imfu zidasobanutse. Mu gihe kitageze ku kwezi, mu mujyi wa Kigali wonyine harabarurwa abantu bagera kuri cumi na batanu (15). Akenshi, inzego z’umutekano zigatangaza ko ngo ari « indaya » zabiguyemo. Ariko mu karere ka Muhanga havugwa n’urupfu rw’umucuruzi witwa Icyaduhuje Faustin ndetse na Musabyimana Inosenti wari umuzamu kw’umucuruzi Tuyisenge Narcisse .

Iby’izi mfu kandi bikaba bibaye mu gihe inkeragutabara zibasiye abatavuga rumwe na Leta kugeza n’aho zijya kubatera mu mazu yabo nijoro. Twibutse ko umuyobozi w’ishyaka PS Imberakuri mu Karere ka Gasabo, Bwana Dominiko Shyirambere yatewe n’abantu bitwaje intwaro mu ijoro ryo kuwa 25 rishyira kuwa 26 Kanama, maze mu gihe yatabarwaga n’abandi barwanashyaka, Bwana Sylvain Sibomana, Umunyamabanga Mukuru wa FDU agakubitwa bikomeye . Aho kuvuzwa, we, na Shyirambere polisi yagiye kubafungira kuri polisi ya Remera kugera mu ma saa munani n’igice.

Ibi byose bikaba kandi mu gihe umunyamakuru wa « Radiyo Ubuntu Butangaje » yaganiriye kuri iyi radiyo n’Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Bwana MUNYENTWARI Alfonse, maze umunyamakuru akavugako ngo hari amakuru afite y’uko ngo abagenda bica abantu bafite aho bahuriye n’ishyaka PS Imberakuri.

Kuba imfu nk’izi zikomeje kwibasira abanyarwanda, bikaba kandi mu gihe Leta yakwije abashinzwe umutekano (abasirikari, abapolisi, abalokodifensi, inkeragutabara, intore ndetse n’amarondo) hirya no hino mu gihugu ari nako itangaza ko umutekano ari wose, nyamara kandi kugeza ubu amaperereza akorwa akaba ntacyo arabasha gutangariza abanyarwanda ku bihishe inyuma y’aya marorerwa, ahubwo abambari bayo bakaba batangiye kwitwaza ibitangazamakuru ngo baharabike abatavuga rumwe na Leta, nkaho kutavugarumwe nayo bisobanuye kuba umwanzi w’igihugu cyangwa inkozi y’ibibi, ibi bikaba byaba bibaje cyane niba ari uko mu Rwanda bifatwa.

Biratangaje kandi kuba kugeza ubu mu bicwa hari bamwe bo mu nzego z’ubutegetsi zita ko ngo ari « indaya », nk’aho abagomba kwicwa hari icyapa babanza guterwaho kigaragaza umwuga bakora. Kuba bakwitwa « indaya » sibyo bikwiye gutuma bamburwa ubuzima kuko buri kiremwa muntu ubuzima bwacyo bugomba kurirwa no kubungwabungwa.

Ishyaka PS Imberakuri rikaba ariko ritewe impungenge rinamagana cyane uwariwe wese nicyo aricyo cyose wakesha amakinamico harimo n’ itangazamakuru hagamijwe gusa gusebya na no gusenya ishyaka ryahisemo gukorera mu KURI, rishishikajwe gusa n’uko abanyarwanda twese tugira uburenganzira bungana mu rwatubyaye.

Niba uwo munyamakuru afite amakuru ashinja ishyaka PS Imberakuri n’abayobozi baryo, yabigaragarije ubucamanza aho guhakirizwa. Umunyarwanda yagize ati : « AHO KWICA GITERA, ICA IKIBIMUTERA».

Ishyaka PS Imberakuri riboneyeho umwanya wo kwihanangiriza aba bose bashaka kwihisha inyuma y’itangazamakuru, bashaka gutesha agaciro umwuga, bashyira imbere inyungu z’agatsiko cyangwa umuntu runaka nk’aho n’aka kanya bibagiwe aho imikorere nk’iyi yagejeje u Rwanda.

Ishyaka PS Imberakuri rirasaba ahubwo ko Inteko Ishingamategeko yakwikubita agashyi maze igatumiza Minisitiri ufite umutekano mu nshingano ze kugirango asobanurire abanyarwanda iby’izi mfu z’inzirakarengane zugarije abanyarwanda kandi hagakorwa n’iperereza rigaragaza abihishe inyuma y’ubu bwicanyi ndetse hagafatwa n’ingamba zihamye zo guhumuriza abanyarwanda.

Ishyaka PS Imberakuri rirongera kwibutsa abanyarwanda, inshuti z’u Rwanda ariko cyane cyane Leta ya Kigali ko nta na rimwe gukoresha ingufu bikemura ibibazo by’abenegihugu. Nabyo ni « nka cya kinya ». Ibiganiro mpaka bikozwe mu KURI niwo muti rukumbi w’ibibazo byugarije abanyarwanda.

 

Bikorewe i Kigali, kuwa 30 Kanama 2012

Alexis BAKUNZIBAKE

Visi Prezida wa Mbere

http://www.ps-imberakuri.net/

1 COMMENT

  1. barimo kubiyenzaho ngo barebe ko babafunga. Ubu ejo bundi polisi izafata abantu bihitira batazi n’iyo biva n’iyo bijya babakubite babanoze nibarangiza babafotore ngo nibo bica bariya bagore

Comments are closed.