Akanama ka Afrika yunze ubumwe kashyigikiye ingabo za SADC zoherejwe muri RD Congo

Akanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano mu muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA) kashyigikiye ubutumwa bw’ingabo z’Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC) buri muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha icyo gihugu kurwanya inyeshyamba za M23.

Mu nama yako ku wa kabiri yiga ku kibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa Congo, ako kanama kavuze ko AU ishimangiye ko ishishikajwe n’ubusugire bwa DRC no kutavogerwa kw’ubutaka bwayo.

Ako kanama kavuze ko gahangayikishijwe bikomeye n’ibitero bishya bya M23 mu burasirazuba bwa DRC, kandi ko kamaganye bikomeye imitwe ya M23, ADF, FDLR n’iyindi yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bw’igihugu.

Uku gushyigikira ubutumwa bwa SAMIDRC bishobora kuganisha no ku kuba bushobora guterwa inkunga na AU.

Mbere y’iyo nama, ibitangazamakuru bimwe byo mu Rwanda byari byasubiyemo ibiri mu ibaruwa bivuga ko ari iyo minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yandikiye ako kanama ku cyumweru, yamagana ko u Rwanda rutatumiwe muri iyo nama.

Muri iyo baruwa, u Rwanda rutangaza ko rwashishikarije AU “kudaha uruhushya” “cyangwa gutera inkunga” ubutumwa bwa SAMIDRC kuko leta ya Congo ikorana n’urugaga rw’imitwe yitwaje intwaro, kandi ikaba yarahagaritse inzira zo mu karere zo gucyemura ikibazo mu buryo bwa politiki.

Ubutegetsi bwa DRC bwakomeje kuvuga ko butazaganira na rimwe na M23, mu kwezi gushize Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko ahubwo ashaka kuganira na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, ashinja kuba inyuma y’ibikorwa bya M23.

Ubutegetsi bw’u Rwanda buhakana icyo kirego, buvuga ko ibya M23 ari ikibazo cy’Abanye-Congo bagomba gucyemura ubwabo, bunashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda za FDLR zikorera mu burasirazuba bwa DRC, ikirego DRC nayo ihakana.

Mu butumwa bwo ku rubuga X, ako kanama gashinzwe ibibazo bya politiki, amahoro n’umutekano ka AU kasabye ko imirwano ihagarara “aka kanya” n’ishyirwaho ry’imihora yo gucishamo imfashanyo y’ubutabazi, no kwambura intwaro byihutirwa imitwe igamije ikibi (“negative forces”) ikorera mu burasirazuba bwa DRC.

Kagize kati: “[Akanama] Kemeje igabwa rya SAMIDRC,” kongeraho ko gahaye icyubahiro abasirikare bari muri ubwo butumwa ba Malawi, Tanzania n’Afurika y’Epfo.

Aka kanama kanavuze ko gashyigikiye imihate yo mu rwego rwa dipolomasi, aho kuba igisubizo cya gisirikare, nk’igisubizo gishobora gutanga umusaruro kandi kirambye ku kibazo cy’umutekano mucye mu karere.

Iki cyemezo cy’aka kanama ka AU kirabonwa nk’intsinzi ya dipolomasi ku butumwa bwa SAMIDRC, bwoherejwe mu burasirazuba bwa DRC kuva ku itariki ya 15 Ukuboza (12) mu 2023, hagendewe ku masezerano yo gutabarana yo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADC).

Aka kanama k’umutekano kavuze ko mu gihe cya vuba kazasohora itangazo rijyanye n’icyemezo cyako. Imyanzuro yako yitezwe ko izashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu ba AU, bashobora gufata icyemezo niba AU yatera inkunga ubutumwa bwa SAMIDRC.

Iki cyemezo cy’aka kanama gikurikiye ibihugu nk’Amerika n’Ubufaransa na byo byasabye ko imirwano ihagarara, hagashakwa igisubizo kinyuze mu nzira ya dipolomasi, bisaba u Rwanda gukura abasirikare barwo ku butaka bwa DRC na Congo kureka gukorana na FDLR.

Intambara hagati y’ingabo za DRC na M23 yongeye kubura kuva mu mpera y’umwaka wa 2021.

BBC