Leta ya Kongo Yasubukuye Igihano Cyo Kwicwa

Félix Tshisekedi

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abaturage muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo batewe impungenge n’icyemezo cya leta cyo gusubukura igihano cyo kwicwa

Ni igihano gisubukuwe kubera ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu n’intambara hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa M23. Kigamije guhana abashinjwa gukorana n’uwo mutwe.

Mu rwandiko Minisitiri w’ubutabera wa Kongo, Rose Mutombo yoherereje inkiko nkuru za gisivile, ndetse ni iz’igisirikare mu cyumweri gishize, yazigaragarije ibizashingirwaho mu gushyira mu bikorwa iryo tegeko.

Yerekana ko impamvu nyinshi zatumye leta igarura iryo tegeko ryari ryahagaritswe mu mwaka wa 2003, zirimo ikibazo cy’ubugambanyi, ubutatsi, ndetse no kwitabira udutsiko tw’amabandi yitwaje imbunda.

Mu nyandiko ye, Ministri Mutombo yerekana kandi ko hashize imyaka 30 mu burasirazuba bwa Kongo habera intambara zigenda zisubiramo, ziterwa n’ibihugu by’amahanga bafatanya na bamwe mu baturage ba Kongo.

Bamwe mu baturage bavuganye n’ijwi ry’Amerika basanga iki cyemezo cya leta kitari gikwiriye kuko umukuru w’igihugu cya Kongo na we ubwe yivugiye ko ubutabera bw’iki gihugu burwaye.

Sénégalais Bizima, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 y’amavuko uri mu bayobozi bakora mu rwego rw’uburezi muri Teritware ya Fizi, we asanga iyo ngingo yari ikenewe. Kuri we, umuco wo kudahana ni wo utuma ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi byiyongera mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku bireba amategeko nyirizina, inzobere mu by’ubutabera, Fidel Sebahizi avuga ko ishirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo mu duce turimo intambara bizagira ingaruka nyinshi.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bwa muntu muri Kongo bavuga ko uku kugarura igihano cy’urupfu ari ugusubira inyuma cyane.

Ijwi ry’Amerika ryagerageje kuvugisha abayobozi b’umutwe wa M23, ntibyadushobokera. Ntibigeze basubiza n’ubutumwa bugufi twabandikiye.

Muri Kongo ingingo zimwe na zimwe z’amategeko zerekeye ibyaha bihanishwa igihano cy’urupfu, harimo ibyaha by’ubugambanyi, ubutasi, kwitabira udutsiko twitwaje intwaro, kugira uruhare mu myigaragambyo yo kwigomeka.

Kuri ibyo, hiyongereyeho ibyaha by’intambara, ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Gusa kuva mu mwaka wa 2003 ntawahanishijwe icyo gihano.

VOA