Amerika Yafatiye ibihano abavugwaho Uruhare mu Gukaza Umurego kw’intambara muri Kongo

Ishami rya Ministeri y’Imari ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rishinzwe kugenzura Imitungo y’Abanyamahanga (OFAC) ryafatiye ibihano abantu batandatu kubera uruhare bagize mu gukaza umurego kw’intambara mu burasirazuba bwa Republika ya demokrasi ya Kongo (RDC).

Ibihano byafashwe uyu munsi biragaragaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yiyemeje guteza imbere ugushakira umuti ikibazo cyo mu burasirazuba bwa Kongo, gushyigikira ukuryoza kw’abahonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu, harimo no gufata abagore ku ngufu.

Brian Nelson, wungirije Minisitiri w’Imari w’Amerika akaba ashinzwe Itohoza ku Mafaranga n’Iterabwoba yagize ati: “Leta Zunze Ubumwe yiyemeje guteza imbere ugushaka umuti w’ubukana bw’imvururu zo mu Burasirazuba bwa Kongo binyuze mu mahoro.” Ati: “Ministeri y’Imali ntizazuyaza mu kuryoza abahohotera uburenganzira bw’ikiremwamuntu batuma imibereho mibi y’abaturage bari mu kangaratete irushaho kudogera.”

Imvururu mu burasirazuba bwa Kongo zakajije umurego mu kwezi kwa 11 muri 2021, ubwo umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda wafataga ibice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigatuma ingabo za Republika ya Demokrasi ya Kongo (FARDC) zihaguruka, ndetse n’indi mitwe ikoresha intwaro idashingiye kuri Leta, harimo nka FDLR yafatiwe ibihano, nayo igahaguruka.

Imyirondoro y’Abafatiwe ibihano

Mu mutwe wa FDLR harimo Apollinaire Kakizimana w’Umunyarwanda, akaba umukuru ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Brigadier General Sebastian Uwimbabazi. Ni Umunyarwanda, umukuru wa FDLR ushinzwe Iperereza.

Ruvugayimikore Protogene ni Umunyarwanda, akayobora umutwe ushingiye kuri FDLR witwa Maccabe, wahoze witwa CRAP, Umutwe wa Gikomando Ushinzwe Gucengera no Gucukumbura mu birindiro bw’umwanzi. Bimwe mu byo ashinjwa n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi harimo kuba ategura, akayobora, ndetse agashyira mu bikorwa imigambi ihohotera birengeje kamere uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Kongo, no kuba ari nyirabayazana mu gutera intambara y’urudaca, imidugararo, n’umutekano muke muri icyo gihugu.

Mu mutwe wa M23 urwana n’abasirikare ba Leta ba Kongo n’indi mitwe ikoresha intwaro idashingiye kuri Leta. Uwafatiwe ibihano ni uwitwa Bernard Byamungu. Uyu ni umunyekongo, wungirije umuyobozi wa M23 ushinzwe kuyobora ibikorwa bya gisirikare n’iperereza.

Ku ruhande rw’ingabo za Kongo, uwafatiwe ibihano ni Colonel Salomon Tokolonga. Ni Umunyekongo, ayobora umutwe w’ingabo za Kongo wa Rejima nomero 3411. Mu kwezi kwa 5 muri 2022, Tokolonga yayoboye inama maze muri iyo nama amatsinda menshi ya gisirikare yiyemeza gushyira hamwe mu kurwanya M23. Umutwe w’ingabo za Rejima ya Tokolonga wahaye amasasu abarwanyi ba FDLR mu mirwano yayo na M23.

Naho ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda, RPA, uwafatiwe ibihano ni Brigadier General Andrew Nyamvumba. Ni Umunyarwanda, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Diviziyo ya 3 y’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Mu ntangiriro za 2022, iyi Diviziyo ya 3 yinjiye ku butaka bwa Repubulika ya demokrasi Kongo, maze ifatanije na M23 bagaba ibitero ku birindiro n’inkambi bya FARDC, bikomeretsamo abasirikare bayo benshi.

Ingaruka z’ibyo bihano

Umutungo w’abo bantu bose n’inyungu ziwuturukaho biri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika birafatiriwe kandi bigomba kumenyeshwa OFAC, Ishami rya Ministeri y’imari y’Amerika rishinzwe kugenzura imitungo y’Abanyamahanga.

Ikindi kandi, inzego zishinzwe imali n’abandi bantu baramutse bakoranye n’aba bantu bavuzwe, nabo bashobora gufatirwa ibihano.

Uburemere bw’ibi bihano n’ubusugire bwabyo bikomoka ku bushobozi bwa OFAC bwo kuba yakwongeraho abandi bantu kuri iyi lisiti cyangwa igakuraho abayishyizweho binyuze mu mategeko.

VOA