Antoine Nyetera yitabye Imana

Antoine Nyetera

Nk’uko tubikesha urubuga musabyimana.net Antoine Théophile Nyetera yaguye i Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Nzeli 2012.

Yari umututsi, ariko mu mibereho ye iby’amoko n’ivangura yari yarabirenze ntabwo yatinye kwamagana amahano akorwa na FPR-Inkotanyi. Ayo mahano akaba yaranayiboneye n’amaso ye muri Nyakanga 1994 muri Collège Saint André i Nyamirambo.

Hari byinshi byerekana ko yashoboraga gushyigikira amabi y’ubutegetsi bwa FPR agendeye ku gushyigikira ubwoko yakomokagamo dore ko umuhungu we Eugène Nyetera wari umwarimu mu ishuri ryisumbuye i Butare yishwe muri jenoside yo mu 1994 kandi s’ibyo gusa kuko Jenerali Jean Bosco Kazura na François Ngarambe, umunyamabanga mukuru wa FPR ari abo mu muryango we bya hafi.

Aho yari mu buhungiro Antoine Nyetera yakoze ibiganiro byinshi byo kwamagana ubutegetsi bw’igitugu buri mu Rwanda ndetse yabaye umutangabuhamya ku ruhande rw’abaregwaga mu manza nyinshi mu rukiko rw’Arusha.

Ndetse ikiganiro yagiranye n’umwanditsi w’umufaransa Pierre Péan cyatumye uwo mwanditsi atsinda urubanza yari yarezwemo ivangura.

Antoine Nyetera agiye asize igitabo yandikaga atarakirangiza yari yarise: “Rwanda : De la lance à la Kalashnikov”. Tugenekereje mu kinyarwanda ni: Rwanda kuva ku icumu kugeza kuri Kalashnikov (imbunda)

Umwirondoro wa Antoine Nyetera

-Yavutse tariki ya 13 Ukuboza 1936, yari umututsi ufite igisekuru gikomoka ku Mwami Kigeli III Ndabarasa

-Yize amashuri abanza ku Kamonyi i Gitarama, amashuri yisumbuye ayiga muri Noviciat y’abafurere b’abayezuwiti i Kabgayi (Gitarama) Mu mirimo yakoze yabaye umunyamabanga n’umufasha wa Musenyeri Alexis Kagame mu bushakashatsi ku mateka n’umuco w’u Rwanda.

-1964-1967: impamyabumenyi yo muri Ecole Nationale des Beaux-Arts et des Arts appliqués à l’Industrie ry’i Bourges n’iya Académie Notre-Dame-des-Champs y’i Paris mu Bufaransa

-Yakoze imirimo myinshi itandukanye mu bijyanye n’ubugeni, umuco ndetse yabaye umwarimu w’ibijyanye n’ubugeni mu mashuri atandukanye.

-Yashushanyije amatembure menshi agenewe Leta y’u Rwanda n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF), Yashushanyije kandi n’imidari y’ishimwe ya Leta y’u Rwanda.

-Kugeza mu 1994 yari umushakashatsi wigenga ufashwa na Minisiteri y’amashuri makuru n’ubushakashatsi mu by’ubuhanga n’umuco.

-Yabaye umutangabuhamya mu manza nyinshi z’Arusha mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.

 

 

Ubwanditsi

3 COMMENTS

Comments are closed.