Arikiyepisikopi wa Kigali, Cardinal Antoine Kambanda yakiriwe na Perezida Ndayishimiye

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko Arikiyepisikopi wa Kigali, Cardinal Kambanda uri mu Burundi mu rwego rwo kwitabira Inama y’abashumba bakuru muri Kiliziya Gatulika bibumbiye muri ‘Association des Conférences des Ordinaires du Rwanda et du Burundi” akaba yakiriwe na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye.

Ifoto yashyizwe ku mugaragaro n’Ibiro bya bya Perezida w’u Burundi, igaragaza Cardinal Kambanda, ari kumwe na Perezida w’u Burundi hamwe na Madamu we, kuri iyi foto kandi hagaragaraho Umushumba wa Diyosezi ya Butare, Musenyeri  Philipe Rukamba yatorewe kuba Perezida w’inama y’Abepisokopi mu Rwanda hamwe n’abandi b’Episikopi bo mu Burundi.

Perezida Ndayishimiye yakiriye Cardinal Kambanda nyuma y’iminsi micye gusa yakiriye Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’abandi basirikare bakuru, bari bamushyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Twabibutsa ko Cardinal Kambanda, ari umwe mu bajyanama ba Perezida Kagame, dore ko banabanye muri Uganda bombi bakiri impunzi.

Tariki 25 Ukwakira 2020, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis ni bwo yatangaje ko Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yazamuwe mu ntera akaba Karidinali.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragana aheza?

Ukurikije uko ibintu bihagaze magingo aya ntawabura kuvuga ko umubano w’u Burundi n’u Rwanda uhagaze neza, kabone n’ubwo imipaka yo ku butaka ihuza ibi bihugu igifunze.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Burundi, Hon Albert Shingiro, aherutse gutangaza ko iyi mipaka izakomeza gufungwa kugeza igihe ibibazo byabaye hagati y’ibi bihugu mu mwaka wa 2015 bizabonerwa umuti.

Mu mwaka wa 2015, Leta y’u Burundi yashinjije iy’u Rwanda kuba inyuma y’umugambi w’abashatse guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Pierre Nkurunziza, abategetsi b’u Burundi kandi bashinja u Rwanda kuba rucumbikiye abagize uruhare muri uko gushaka gutembagaza ubutegetsi.

Ku ruhande rw’u Rwanda ariko, abategetsi bavuga ko niyo abo bashatse gutembagaza ubutegetsi baba bacumbikiwe ngo baba bacumbikiwe kimwe n’izindi mpunzi z’abarundi ziri muri iki gihugu.

N’ubwo hakiri izi nzitizi hagati y’imibanire y’ibi bihugu, ubona ko Kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi hari ubushake bwa politike hagati y’abategetsi b’ibihugu byombi. Ibi bikaba byaranashimangiwe na Kagame mu ntangiriro z’uku kwezi.