Yanditswe na Nkurunziza Gad
Urukiko Rukuru, Urugereko rushinzwe gukurikirana ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwahamije Mugimba Jean Babptiste, icyaha cyo gucura umugambi n’ubufatanyacyaha muri Jenoside, rumukatiwe igifungo cy’imyaka 25.
Mugimba Jean Baptiste yoherejwe n’Ubuholandi mu Rwanda, mu Gushyingo 2016.
Urukiko rwamushinjaga kuyobora inama yiswe iya ‘comité de crise’ (inama nyobozi yo mu bihe bidasanzwe) yo ku itariki ya 8/4/1994, ngo yakorewe kwa Mugimba igacura jenoside, igakora intonde z’abatutsi bagombaga kwicwa, igashyiraho za bariyeri no gutanga intwaro muri Nyakabanda i Kigali.
Mu iburana rye, Mugimba w’imyaka 65 y’amavuko yahakanye ibyaha byose yashinjwaga. Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko Mugimba yari mu Nyakabanda tariki 8/4/1994, mu gihe we avuga ko yari arwaye, ubundi ko atari ahari.
Ubushinjacyaha bwahamyaga ko bwasesenguye inyandiko yavuye mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo yagaragaje ko uwo Mugimba Jean Baptiste ari we wayoboye iyo nama ubwe kandi iwe mu rugo.
Bwanavuze ko mbere ya jenoside, Jean Baptiste Mugimba yakoraga muri Banki nkuru y’u Rwanda akaba n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyaka CDR riregwa kuba ryarigishije urwango rwagejeje ku ihigwa n’iyicwa ry’abatutsi.
Mu iburanisha, abunganira Mugimba ari bo Me Gatera Gashabana na Me Barangondoza Jean Damascène bavuze ko ubuhamya bw’uwiswe Dam nta gaciro bwakagombye guhabwa kuko bigaragara ko atavugisha ukuri.
Bavuga ko ibyo yavuze imbere y’ubushinjacyaha, ubugenzacyaha n’imbere y’urukiko, binyuranye n’ibyo yavuze mu rukiko Gacaca rwa Rwezamenyo mu mujyi wa Kigali. Bari basabye ko ubwo buhamya bwateshwa agaciro n’urukiko rugategeka ko Jean Baptiste Mugimba agirwa umwere agafungurwa.
Urukiko Gacaca rwa Rwezamenyo ntirwigeze rukatira Mugimba, ahubwo rwari rwamutegetse kwishyura miliyoni 34 z’amafranga y’u Rwanda nyuma yo kumuhamya uruhare mu busahuzi no kwangiza imitungo.
Gusa mbere y’uko urubanza rwe rutangira mu rugereko rw’urukiko rukuru, iki cyemezo cyabanje kuvanwaho n’urwo rukiko.