Abagabo babiri bahoze ari aba Ministre mu gihe cya Genocide bari barakatiwe imyaka 30 y’igifungo bagizwe abere nyuma yo gutsinda mu bujurire.
Urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho kuburanisha Genocide ruri i Arusha rwahise rutegeka ko Justin Mugenzi na Prosper Mugiraneza bahita barekurwa bakidegembya.
Mu 2011 uru rukiko nirwo rwari rwarabakatiye gufungwa imyaka 30 kubera ibyaha birimo gushishikariza rubanda gukora Genocide.
Mu gihe cya Genocide, Justin Mugenzi yari Ministre w’Ubucuruzi, naho mugenzi we Mugiraneza yari Ministre w’abakozi ba Leta ku ngoma y’abatabazi.
Umucamanza w’umunyamerika Theodor Meron niwe wavuzeko bariya bagabo nyuma yo kujurira urukiko rusanze ari abere, ko bagomba guhita barekurwa.
Mugenzi Justin bagisohoka yahise agira ati “ Ntihazagire uwongera rero kuvuga ko Leta ariyo yateguye Genocide”
Aba bagabo bwa mbere bahamwa n’icyaha harimo ko bitabiriye inama yo kuwa 17 Mata 1994 yirukanye Prefet JeanBaptiste Habyarimana w’icyari prefecture ya Butare ngo kuko Genocide ho bari baranze kuyikora.
Sources: UMUSEKE.COM
Nishimiye irekurwa ryabo pe kuko nubaha ubucamanza! ariko ubu wasanga umushoferi wabatwaraga akatiye zero!!! ubutabera bw,isi!!!!
Imana ishimwe cyane ,erega ukuri kuzatsinda,ntiturambirwe gusa Imana iri ku ruhande rw’abarengana.
Umwe mu banditsi yaravuze ngo ukuri ni uko nta kuri kuriho.