ITANGAZWA RY’IHURIRO FCLR-UBUMWE.

    ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU No 001/13/COORD/FCLR-UBUMWE

    – Mu guhangana n’igitugu cy’agatsiko k’abicanyi ka FPR-INKOTANYI kimaze gutsinda akabero kikaba kirangwa n’akarengane, gutegekesha iterabwoba, ihungeta, kutihanganira abatavuga rumwe n’agatsiko no kubaheza muri politiki,…

    – Mu guhangana na politiki y’ikinyoma ipfukirana ukuri ku miterere n’ipfundo ry’ikibazo cy’Abanyarwanda;

    – Mu guhangana n’ihohoterwa rikabije ingoma ya FPR-INKOTANYI igirira ikiremwamuntu ivutsa Abanyarwanda n’abatuye akarere k’ibiyaga bigari uburenganzira bwabo bw’ibanze ndetse n’ukwishyira ukizana kwabo;

    – Dukurikije ko ububisha n’itsikamirwa ingoma ngome ya Jenerali Perezida Paul KAGAME n’agatsiko ke bakomeje gukorera Abanyarwanda bitakiri ibyo kwihanganirwa;

    – Tumaze kubona ko nta kindi cyahangamura uwo mugome n’agatsiko ke uretse guhuza imbaraga kw’Abanyarwanda bose batsikamiwe;

    INDATSIMBURWA, Abaryankuna b’igihugu bahangayikishijwe by’ihabya no gutabara u RWANDA baramenyesha abantu bose ari Abanyarwanda, ari abatuye mukarere u RWANDA ruhereyemo ndetse n’isi yose ko ku wa 01 NYAKANGA 2012 i MUSANZE hashinzwe “IHURIRO RIHARANIRA KUBOHOZA URWANDA”, FCLR-UBUMWE mu magambo ahinnye rikaba ritangajwe kuri uyu wa 04 Gashyantare 2013

    IHURIRO FCLR-UBUMWE rifite intego yo kubohoza u RWANDA no guca ingoyi Jenerali Perezida Paul KAGAME n’agatsiko ke bashyize ku banyarwanda bityo bakabona urubuga rwo kwihitiramo ubuyobozi n’imiyoborere bibanogeye.

    Niyo mpamvu, INDATSIMBURWA, Abaryankuna b’igihugu bahamagarira Abanyarwanda bose kwifatanya nabo mu rugamba rukomeye rwo kunamura igihugu kiri mu kaga gakomeye.

    HARAKABAHO U RWANDA MU BWISANZURE!
    HARAKABAHO ABANYARWANDA BISHYIRA BAKIZANA!

    Bikorewe i MUSANZE, ku wa 04 Gashyantare 2013

    MUTARAMBIRWA Théobald
    Umuhuzabikorwa.

    IRANZI John MUGISHA
    Umuvugizi w’IHURIRO FCLR-UBUMWE

    Tél: +243820836577.

    Comments are closed.