Bannyahe: Jean de Dieu Shikama yagejejwe imbere y’urukiko

Ku nshuro ya mbere Jean de Dieu Shikama uheruka gutabwa muri yombi azira amagambo yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga yagejejwe mu rukiko. Uyu akomoka mu kagali ka Nyarutarama aho Leta iheruka kwimura abaturage ku gahato.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buramusabira gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi mbere y’urubanza mu mizi. Buramurega ibyaha byo gupfobya jenoside no gukurura amacakubiri. Uregwa n’umwunganizi barasaba kumurekura agakurikiranwa ari hanze