KIGALI: Dr Twagiramungu Fabien nyiri akabari kazwi nka 2 SHOTS CLUB yishwe na nde? 

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata 2022, havuzwe inkuru y’urupfu rwa Dr  Fabien TWAGIRAMUNGU  wazize icyo bamwe bise impanuka y’imodoka; ngo yaba yaragonzwe mu gitondo cya kare ku italiki ya 31 Werurwe 2022,  yavuye iwe i Gacuriro  saa kumi n’imwe za mu gitondo agiye gukora sport, ku mahirwe make uwo munsi ntiyatashye  iwe nk’uko byari bisanzwe, yatashye mu bitaro byitiriwe Umwami FAYSAL ku Kacyiru.

Dr Fabien Twagiramungu ni muntu ki ? 

Ni umugabo wari mu kigero cy’imyaka irenga mirongo itanu. Yize muri Kaminuza y’u RWANDA i Butare, nyuma yiga muri Kaminuza y’i Gand mu gihugu cy’U Bubiligi

Yatabarutse ariwe munyarwanda wenyine wari ufite Impamyabumenyi y’ikirenga mu Butabire (doctorat en Chimie analytique, spécialisé en environnement).

 Nyakwigendera Dr Fabien Twagiramungu yabaye umwalimu muri KIE igihe kirekire ndetse yanabaye umuyobozi wungirije umukuru wa Département ya Chimie muri iyo Kaminuza KIE.

Ubu yikoreraga ku giti cye yari afite sosiyete ebyiri zikora ibya consultance zemewe ku rwego mpuzamahanga

Dr Fabien kandi yari afite umugabane munini mu kabiri kazwi nka 2 SHOTS CLUB gateganye na BK ARENA na Stade AMAHORO i REMERA ;

Inkuru y’urupfu rwa Dr Fabien Twagiramungu, yatunguye abantu benshi basanzwe bamuzi mu mujyi wa Kigali. Abo ni bamwe mubo bakoranye, yigishije, abakiliya be, n’abo bahuriraga muri gahunda z’ubuzima busanzwe. Inshuti ze zakundaga kumwita «le triplet» kuko  mu bana yasize harimo abo twakwita impanga bavutse ari batatu. 

Mu gutungurwa n’urwo rupfu rudasobanutse havuzwe byinshi, bivugwa n’abantu batandukanye, ni ukuvuga inshuti ze n’abandi bamumenye. 

Amakuru n’ubuhamya  ku rupfu rwa Nyakwigendera byateye urujijo mu babyumva ndetse n’abasubira mu byo bumvise kuri urwo rupfu

Byatumye dukora iperereza kuri urwo rupfu, bagenzi bacu bari mu Rwanda, bagerageje kwegera bamwe mu nshuti za Dr Fabien ariko ntibashoboye kugera kubo mu muryango we, turacyashakisha uburyo twagera ku muryango  we tukumva uko bo babivuga kuko ngo inkuru mbarirano iratuba, ikindi kandi mu bihe turimo, abatubura inkuru ku mpamvu zitandukanye ni benshi.

Byagenze gute ngo urupfu rukurikirwe n’inkuru ziteye kwibazwaho na benshi? 

Ku wa kane tariki ya 31 Werurwe 2022  ku isaha  ya saa kumi n’imwe za mu gitondo Dr Fabien yavuye iwe i Gacuriro agiye muri sport nk’uko yari asanzwe abikora. Iyo ni gahunda ya Dr Fabien yari izwi n’inshuti ze za hafi, ndetse n’abaturanyi bari bamenyereye kumubona agenda agaruka dore ko ngo byari mu buzima bwe bwa buri munsi kuko ari umuntu witaga ku myitozo ngororangingo cyane.

Uwo munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri, ubwo Dr Fabien Twagiramungu yari hafi yo kugera iwe ngo yari nko mu kirometero kimwe ugera iwe mu rugo, ageze ahantu hazamuka hazwi nka Chez Ndengeye ngo  havuzwe ko agonzwe n’imodoka.

Inkuru yabonye kibara  kuko iyo modoka yitwa ko yamugonze ifite plaque RAE654K twabonye amakuru y’uko yari itwawe n’uwitwa Yves Kamuronsi ngo yari imaze iminota mirongo itatu ihagaze kuri station ya essence Chez Ndengeye, ngo iyo modoka yahagurukanye umuvuduko udasanzwe inyura ku mumotari wari utwaye umugenzi yiruka, imucaho .Ngo imaze guca kuri moto yiruka cyane yuriye bordure abari aho bayireba, 

Batangajwe no kubona umuntu uryamye hasi aho imodoka iturutse, iyo modoka ntabwo yahagaze yarakomeje iragenda.

Abatangabuhamya bavuga ko abagiye gutabara uwo muntu babonye uryamye hasi, bamugezeho, basanze atumva, bemeza rwose ko yari yashizemo umwuka. Icyo abantu bose bibajijeho ni ugusanga umuntu uryamye hasi atumva, umaze kugongwa n’imodoka yari ifite umuvuduko udasanzwe bagasanga nta gikomere afite ku mubiri ariko umutwe ubyimbye cyane.

Abari aho ngo bamaze kubona imodoka idahagaze, hari umwe mu basekirite b’aho byabereye wafashe moto akurikira iyo modoka itarahagaze imaze kugonga umuntu ; ni uko byamenyekanye ko uwari utwaye iyo modoka ari uwitwa Yves Kamuronsi kuko ngo yinjiye iwe mu rugo.

Uwo musekirite amaze kubona aho imodoka yinjiye yabimenyesheje urwego rw’igipolisi rushizwe ibinyabiziga n’umutekeno wo ku mihanda. Abapolisi bo muri traffic bageze kwa Yves Kamuronsi  muri icyo gitondo bidatinze kuri uwo munsi wo kuwa 31 Werurwe 2022  ngo bahasanze hanze umukozi wo mu rugo, abo bapolisi basanze ya modoka mu gipangu koko, ngo bigaragara ko yagonze ikintu. Abo bapolisi babajije uwo mukozi wo mu rugo uwari uyitwaye ababwira ko ari Shebuja Yves Kamuronsi, ko yaje ayitwaye igonze ityo, mu gitondo kare, akamusaba kuyoza ngo noneho Yves agahita yinjira mu nzu.

Abapolisi  bo muri TRAFFIC bahamagaye YVES asohoka mu nzu ngo yambaye pijama nk’umuntu wari uryame, bamubajije niba ari we wari utwaye imodoka , arabihakana avuga ko  we yari aryamye , ko yari arimo kwitegura kujya ku kazi ko iyo modoka yari itwawe n’umushoferi, akaba yahise  ataha na MOTO.

Wa mukekitite wari wamukurikiye na moto, akaba ari nawe wahamagaye traffic police yamusanze akiri aho yabahamagariye ariho kwa Yves Kamuronsi, yemeza ko ari YVES wari utwaye iyo modoka yagonze ko yasize yishe umuntu.

Yves Kamuronsi, yabwiye uwo musekirite ko ari umugome ko iyo atabivuga bitari kuzamenyekana

Nyuma yo kuvugana n’abapolisi baje kureba imodoka yagonze, umukozi wa Yves yaje kuvugana na RIB 

Amakuru twashoboye kubona avuga ko ibyo uwo mukozi wo mu rugo wa Yves Kamuronsi yabwiye RIB bigaragaza ko ubona  ko Yves Kamuronsi kuri uwo munsi wo kuwa gatatu taliki ya 31 Werurwe 2022 yagize imyitwarire itangaje. 

Uwo mukozi ngo yaba yarabwiye RIB ko Shebuja Yves Kamuronsi yavuye mu rugo ahagana saa kumi za mu gitondo atwaye iyo modoka nzima (itagonze) ngo noneho agaruka mu ma saa kumi n’ebyiri zo muri icyo gitondo nyine imodoka igonze amutegeka guhita ayoza we yinjira mu nzu.

Dusubiye kuri Dr Twagiramungu Fabien wagonzwe, ngo ba bantu babonye impanuka bahamagaye ambulance igihe umwe muri bo yari yakurikiye ya modoka, ubwo Ambulance yaje kuza iza kumukura aho yagongewe. Umuganga ndetse n’uwari umuherekeje muri ambulance, bavuze ko bamukuye aho ngaho yashizemo umwuka bivuga ko yari yapfuye bamwuriza ambulance akajyanwa mu bitaro  byitiriwe Umwami FAYSAL.

Ku italiki ya 3 Mata 2022 ku isaha ya saa yine za mu gitondo, nibwo abaganga bo mu bitaro byitiriwe Umwami FAYSAL babwiye umuryango wa Dr Twagiramungu Fabien ko yapfuye ko bagomba kujya kumushyingura.

Kuva ku itariki ya 31 Werurwe 2022  hamaze kuvugwa ko Dr Fabien yagonzwe n’imodoka, amakuru yacicikanye hirya no hino mu gihugu no hanze, ibyavugwaga kuri iyo mpanuka byari byinshi ndetse binagaragara kandi byumvikanisha ko inkuru zirimo kuvugwa zimwe zari zigamije kuyobya uburari kuri urwo rupfu rwa Dr Twagiramungu Fabien

Ese Dr Fabien yishwe n’impanuka y’imodoka  ? 

Mu gihe umuryango wa Nyakwigendera wari utarashyingura umuntu wabo, havugwaga amakuru menshi anyuranye ateye urujijo, icyumvikanaga muri ayo yose ni uko byagaragaraga ko hari ikintu cyo gutera urujijo umuryango n’inshuti za Dr Fabien.

Ku italiki ya 10 Mata 2022  nibwo Dr Fabien yashinguwe, yaherekejwe n’abantu benshi barimo bamwe mu bayobozi bakuru bo mu nzego za Leta n’abandi bahagarariye imiryango n’amashyirahamwe ya leta n’ayigenga

 Bikaba bigaragaza ko Dr Twagiramungu yari afitiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange akamaro ku buryo bugaragarira buri wese.

Kugeza kuri uwo munsi wo gushyingura,  Yves Kamuronsi wari utwaye ya modoka yagonze Dr Fabien ntihagarare, kandi mwibuke ko havuzwe ko yagonze umuntu agapfa ; yari iwe yari atarashyikirizwa ubutabera. Yves yari mu mudendezo ajya mu tubari n’ahandi nta nkomyi, nta mpungenge cyangwa ukwicuza na guke. Mubyibazeho!

Ese ubundi mu mategeko y’u Rwanda, umuntu ugonze  umunyamaguru agapfa, nyuma yo kumugonga agatoroka atanamuhaye ubutabazi bw’ibanze bigenda bite?

Ikindi ngo cyari giteye impungenge muri iyo minsi y’amakuba mu muryango wa Dr Fabien Twagiramungu, ni uko ngo umwe mu nkoramutima y’uwo muryango twe tutarashobora kuvugana  nawo, yagize imyitwarire idasanzwe n’uruhare mu gutoteza no gushyashyariza bamwe mu bo muryango wa Dr Fabien.

Nyuma y’italiki ya 10 Mata 2022 Dr Fabien amaze gushyingurwa, ngo ibyakurikiyeho nabyo ni ibyo kwibazwaho kugirango iby’urwo rupfu bisobanuke kuko bigararaga ko Dr Fabien ashobora kuba yarishwe ku bwende n’abantu bari bamuzi neza ku giti cyabo. 

Dr Fabien yari umuntu w’umuhanga wari ufitiye igihugu n’abanyarwanda muri rusange akamaro kandi wari wizewe anakenewe n’abaturage muri rusange yafashaga mu kazi no mu buzima bwa buri munsi tutibagiwe n’ubuyobozi bw’igihugu bwamwiyambazaga kenshi mu byo yari afitiye ubumenyi bijyanye n’imirimo yakoraga ya Consultance.

 Havugwa ko bamugiriye ishyari kubera ubutunzi yari amaze kugeraho ndetse ngo n’igikundiro yari afitiwe n’’abanyarwanda b’ingeri zose kuva mu buyobozi bw’igihugu kugera ku muturage ukora isuku mu mujyi wa Kigali, nk’uko bigaragazwa n’amashusho yafashwe umunsi ashyingurwa.

Ngo ku italiki ya 11 Mata 2022, Yves KAMURONSI yitabye ubutabera, ngo byaba byarabaye mu buryo budasobanutse kugeza n’ubwo n’Umushinjacyaha w’akarere ka Gasabo yashyizwe mu majwi n’abakurikiranye iby’urupfu rwa Dr Fabien 

Ngo Procureur w’akarere ka Gasabo imyitwarireye yateye impungenge, izamura urundi rujijo ngo yafashe urwo rubanza mu ntangiriro, arujyana mu cyumba kiburanisha abakoze ibyaha bito (infractions mineures) Ese ko harimo ubuzima bw’umuntu kandi udasanzwe, (Dr Fabien umunyabwenge, umuhanga wahoraga atsindira amasoko manini mubijyanye na Environnement, Umwarimu muri Kaminuza, Umuntu wari utunze akabari gakomeye nka 2 SHOTS CLUB..) byaba byaratewe n’iki kugirango Procureur wa Gasabo abe ari we ufata iyo dossier ntijyanwe mu rwego  rw’ubutabera ruburanisha ibyaha nk’ibyo bikomeye birimo kugonga umuntu, ukamukomeretsa, ukanamwica  ntumuhe ubutabazi bw’ibanze?

Amakuru yatugezeho ngo uwashyizwe mu majwi mu bafite uruhare mu rupfu rwa Dr TWAGIRAMUNGU Fabien ni uwitwa Egide Nkuranga, ubu niwe uhagarariye umuryango Ibuka  uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi. 

Ngo yumvikanye kenshi mu mvugo yibasira umuryango Dr Fabien abicishije mu manama  y’urudaca yakoreshaga abantu batandukanye agambiriye gutera ubwoba umuryango wa Nyakwigendera  kugirango batagana inzira y’ubutabera. Bimwe mu byavugiwe muri izo nama twumvise, ngo yaba ashinja abo mu muryango wa Dr Fabien kuba abayoboke b’ishyaka RNC rya Gen Kayumba Nyamwasa. Uyu mugabo ngo yaba yaravuze menshi agera naho avuga ko Dr Twagiramungu yishwe na Leta.

 Mu makuru yatugezeho, igitangaza abantu benshi ni uko Egide Nkuranga yari inshuti y’akadasohoka ya Dr Fabien kugeza aho Dr Fabien yajyaga amufasha akamuha ibiraka mu bijyanye n’amasoko menshi. mu bya consultance yakoraga.

Ese ni iki gishishikaje Egide Nkuranga mu kwibasira umuryango w’inshuti ye kurusha kuwufata mu mugongo no kuwufasha kumenya ukuri kuri urwo rupfu?

Ibyo byose ngo  yaba abikora agamije kubatera ubwoba ngo badakurikirana iby’urupfu rwa Dr Fabien mu butabera. Kandi ngo iyo urebye aba anagamije kumvikanisha ko Dr Twagiramungu yishwe na Leta ngo ni uburyo bwo kubyigurutsa dore ko ibimenyetso bigaragaza uruhare rwe we n’abo bafatanije bitabura iperereza riramutse rikozwe neza. 

Abaduhaye amakuru bakomeje kutwibutsa ko Dr Twagiramungu yari afite akamaro kanini mu kubaka igihugu dore ko ngo ari we munyarwanda w’i Rwanda wari ufite Doctorat muri chimie analytique option environnement wenyine, muri make abaduhaye amakuru bavuga ko yishwe n’abamugiriye ishyari bagashaka kubyegeka kuri Leta.

Tuzakomeza gukurikiranira hafi iby’uru rupfu, nihagira amakuru mashya tumenya tuzayabagezaho

Byaruhanga Wilson