Bosco Ntaganda yahungiye muri Ambassade y'Amerika i Kigali

Nyuma yo guhakana ko Gen Bosco Ntaganda atari ku butaka bw’u Rwanda, Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yashyize avuga ko hari amakuru abagezeho avuga ko General Bosco Ntaganda yaba yahungiye mu biro bihagarariye Amerika mu Rwanda. Louise Mushikiwabo yabyanditse ku rubuga rwe rwa twitter no ku rubuga rwa internet rwa leta y’u Rwanda.

Mushikiwabo yagize ati “Twamenye ko Gen Ntaganda yijyanye kuri Ambasade ya Amerika muri iki gitondo.” Mushikiwabo yatangarije Radiyo Rwanda ko Leta y’u Rwanda itazi uburyo Gen Ntaganda yinjiye mu Rwanda inzego zishinzwe kumenya abinjira n’abasohoka ku mupaka batabimenye. Ati “Abazi umupaka uko uteye hari aho umuntu ashobora kunyereramo ntibimenyekane” Mushikiwabo avuga ko Gen Ntaganda ari ku butaka bwa Amerika kuko Ambasade y’Amerika ifite ubudahangarwa.

Ibi bije nyuma y’aho umuvugizi wa Leta ya Congo, Bwana Lambert Mende atangarije ko Gen Ntaganda ari mu Rwanda, anasaba icyo gihugu kitamuha ubuhungiro.

Ku ruhande rwa Leta y’Amerika umuvugizi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga wa Leta z’Amerika, Victoria Nuland yabwiye abanyamakuru ko Ntaganda yizanye mu biro byabo i Kigali akabasaba ko bamushyikiriza urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC. Urukiko rwa ICC rurega Ntaganda ibyaha byo gushyira abana mu gisirikare, ubwicanyi no gufata abagore ku ngufu, byakorewe muri Congo. Victoria Nuland yatangaje kandi ko hari ibiganiro hagati ya Leta ye na Leta y’u Rwanda ndetse n’ibindi bihugu kuri iki kibazo cya Ntaganda. Icyo twavuga n’uko ari u Rwanda ari Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bose ntabwo bashyize umukono ku masezerano y’i Roma ashinga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC.

Hari amakuru twabonye avuga ko Gen Ntaganda yari yagaragaye mu Kinigi ku cyumweru ariko ntiyongeye kugaragara kugeza igihe yinjiriye muri Ambasade y’Amerika ahagana mu ma saa yine za mu gitondo.

Ntabwo ari Ntaganda wenyine wahungiye mu Rwanda ahubwo hari abandi basirikare benshi ndetse n’abanyapolitiki barimo Jean Marie Runiga, Col Ngaruye, n’abandi ndetse barimo n’inkomere zigera ku ijana.

Ikibazo kibazwa na benshi n’uburyo Ntaganda yashoboye kugera muri Ambasade y’Amerika i Kigali. Ese yaciye mu rihumye inzego z’iperereza z’u Rwanda cyangwa zamufashije kuhagera? Kuri iyi ngingo benshi mu bakurikirana ibibera mu karere k’ibiyaga bigari bahamya ko mu byo Leta y’u Rwanda itifuzaga harimo ko Ntaganda yashyikirizwa ICC kuko azi byinshi byashyira bamwe mu bayobozi b’u Rwanda hanze ariko hari n’abemeza ko Leta y’u Rwanda ishobora gufata bugwate bamwe mu bo mu muryango wa Ntaganda bari mu Rwanda cyangwa muri Congo bityo akaba atashobora kwiregura ashinja abayobozi b’u Rwanda. Ariko hari abandi basanga ari umukino w’ubutabera na politiki hagati ya ICC, u Rwanda na Leta y’Amerika, ngo uwo mukino ukaba ushobora kurangira Ntaganda ahawe igihano gito cyangwa arekuwe kuko hari amabanga menshi Leta z’u Rwanda n’Amerika zitifuza ko ajya ku karubanda.

Andi makuru dufite n’uko Ntaganda yari afite ubwoba bwo kwicwa na Leta y’u Rwanda, ndetse akaba we yari yasabye ko bamufasha kugera muri Masisi bakamutera n’inkunga cyangwa ngo amakuru yose akayashyira hanze. Dore ko mbere y’uko imirwano itangira mu minsi ishize abayobozi ba gisirikare b’u Rwanda barimo James Kabarebe, Jack Musemakweri, Jack Nziza n’abandi bari bagerageje kunga impande zihanganye muri M23 ariko ngo Ntaganda ashyiramo amananiza. Abo basirikare bakuru ngo nibo baba bamuherekeje akagera kuri Ambasade ya Amerika ku cyumweru nimugoroba n’ubwo benshi ngo bavuga ko yagezeyo ku wa mbere si byo

Turacyashaka amakuru arambuye kuri iyi nkuru

Marc Matabaro

 

 

 

6 COMMENTS

  1. Ibi byose ntimwirwe muvuga cg mukekako yahageze urwanda rutamufashije.Kandi ibi byose Amarica ikaba ibiri inyuma.Gusa Urwanda karubayeho kuko ibyabo byose imbwa zabirwaniyemo.

  2. Ubwo se yahageze ate? None se urwanda ntirurinzwe kuburyo rwinjirirwa bigeze aho? ahubwo buriya hari uko yabifashijwemo reka turebe rero niba ibyo yisabira abibona maze agende yisigure uburyo yamaze abana ba congo maze wenda umuco wo kudahana wacika mukarere maze M23 yinjizwe muri Leta ya congo impunzi zitahe ariko ubutabera bukore!!!

  3. Yewe ndamwemeye, niba koko yarageze i kigali nta nzego z’umutekano zimubonye yaba akaze cg se inzego z’umutekano zidakora hakaba nta wari kumubona. Harimo urujijo.

  4. Yinjiye batabizi ngo numusilikare?mwasetsa waa!iyi ni party one yikinamico;ibitambo byo bazabitamba kugeza ku munota wanyuma bagihumeka,bakibesha.naho kanuni nambinu bya mukotanyi ntibirashira,ababibayemo nibo bazi aho bigere.

Comments are closed.