CLIIR iragira inama umupfakazi wa Victor Kalinijabo kwitandukanya n’abashaka gusahura imitungo ya Félicien Kabuga

     

     

     

     

    Centre de Lutte contre l’Impunité et

    I’Injustice au Rwanda (CLIIR)

    Rue de la colonne 54/4
    1080 BRUXELLES
    Tél/Fax : +32 816 011 13
    Mobile : +32 487 616 651 / +32 488 534 743
    Email: [email protected]
    Site web: www.cliir.org

    @cliir_org

    CLIIR, un regard impartial

    Buruseri, tariki ya 04/11/2013

     

    Kuri Madamu KARINIJABO Tuyishime Anastasie

    Mw’izina ry’Ikigo cya CLIIR (Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda) turagusuhuza tukumenyesha ko twifatanyije mu kababaro wowe n’abana banyu mwatewe na jenoside yo 1994 yahitanye umugabo wawe, Nyakwigendera Bwana KARINIJABO Victor, ikagupfakaza ukiri muto ikagusigira n’imfubyi nyinshi.

    Muvandimwe Tuyishime Anasitaziya, turagusaba kwihangana. Wirinde gusa kugira nawe uwo wahohotera cyangwa ukamucuza umutungo we umuryoza urupfu rwa Karinijabo cyangwa ubusahuzi bwibasiye umutungo w’Umuryango (famille) wanyu muri 1994.

    Nyakwigendera KARINIJABO Victor abantu bamuzi nk’umugabo w’inyangamugayo. Nyamuneka ntuzabe waragizwe « UMUPFAKAZI » noneho ngo wemere ko Inkotanyi za FPR ziguhindura « UMUJURA » mu rubanza rugamije « kwiba » umutungo w’umuryango wa KABUGA Félicien uzatezwa cyamunara kuwa mbere taliki ya 11/11/2013 saa yine za mu gitondo (10h). Uwo mutungo ugizwe n’inzu n’icyayi biherereye mu murenge wa MUKARANGE na SHANGASHA, ho mu karere ka GICUMBI mu cyahoze ari perefegitura ya BYUMBA. Iyo cyamunara yategetswe n’Urukiko rw’Ibanze rwa KANIGA rukoresheje icyemezo cyarwo n°45 cyo kuwa 09/10/2013 gihesha agaciro Umwanzuro n°35 ufite inyito ikurikira : « Ikiza ry’Urubanza n°35 ryo kuwa 11/07/2013 rwaciwe na Komite y’Abunzi b’Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali ». Inteko y’Abunzi ba Muhima yategetse ko KABUGA atsinzwe kandi agomba kwishyura umuryango wanyu Miliyoni 800 z’amafaranga y’u Rwanda kubera ubusahuzi ngo bwa quincaillerie na Dépôt yayo byaba byari biri ku KABASENGEREZI. Ababimushinja uko ari batatu, barangajwe imbere na KAGIRANEZA Michel (niwe abajura banyuzeho) babwiye Inteko y’Abunzi ba Muhima ko ngo bo biboneye ubwabo n’amaso yabo Kabuga arimo gusahura Quincaillerie yanyu. Abandi bagabo batanu nabo babeshya ko iryo duka barizi ryari rihari kandi atari ukuri.

    Tukwandikiye tukwibutsa ko Bwana KABUGA Félicien yarafite amafaranga n’imitungo myinshi itubutse. Ibyo nta banyarwanda bamuzi babishidikanyaho.

    Turemeza ndetse ko uretse no mu Rwanda, no mu karere k’Afurika y’ibiyaga bigari (Région de l’Afrique des Grands Lacs), KABUGA Félicien yabarirwaga mu bacuruzi bakize cyane kuko yakoreshaga abakozi batari munsi ya 400, akagira amakamyo, amazu n’amadepo (dépôts) menshi y’ibicuruzwa, akagira uruganda rusya ingano, akaba yaramaze kwubaka inzu y’umutamenwa munini ku Muhima. Iyo nzu yo ku Muhima yari igizwe n’igice kinini cyo gururizwamo bita « supermarché » na za dépots, n’igice cya Hôtel y’ibyumba byinshi.

    Umugabo wawe KARINIJABO Victoire nta duka rya Quincaillerie yigeze atunga ku Kabasengerezi ahubwo yari afite iduka rito cyane rya Quincaillerie ricuruza ibikoresho bya Electricité. Yakoreraga mu nzu ya CARITAS yari haruguru ya Ets LaRwandaise muri centre ville ya Kigali. Tugusabye kuva muri cyo cyamunara kigutesha agaciro n’ubumuntu.

    Tukwifurije kugira amahoro, kwihesha agaciro nk’umupfakazi wa nyakwigendera KARINIJABO Victor waruzwi nk’inyangamugayo no kwirinda kubarirwa mu « nkundamugayo » za FPR-INKOTANYI zishishikajwe no kwiba imitungo y’abandi.

    Tuboneyeho umwanya wo gusaba umuryango IBUKA urengera abacikacumu b’abatutsi gukora ibishoboka byose ugafasha abapfakazi n’imfubyi za jenoside yabaye mu Rwanda. Ukabafasha cyane cyane kutagwa mu mutego w’IBIKOMEREZWA (dignitaires) bya FPR-INKOTANYI bikomeje kwigabira imitungo y’abanyarwanda bahoze batuye mu Rwanda mbere ya 1994. Abacuruzi barishwe, barafungwa. Bamwe mu barokotse barahunga.

    Turakwibutsa ko umutungo w’umulyango wa KABUGA Félicien yawuruhiye acuruza guhera kera cyane. Awufatanije n’umufasha we Madame KABUGA Joséphine Mukazitoni. Uyu mubyeyi nawe afite abana n’abuzukuru. Nta mpamvu yo kubakenesha imitungo yabo itezwa cyamunara ngo yo kwishyura ubusahuzi bitirira Kabuga kandi bamubeshyera.

    Mu rwego rwo kugufasha kumenya neza uko umutungo wa KABUGA wanganaga, twometse kuri iyi baruwa umwirondoro w’umutungo wa Famille KABUGA Félicien nkuko wohererejwe Ministri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Amajyambere y’Abaturage (Ministre de l’Administration du Territoire et des Affaires Sociales) mw’ibaruwa yo kuwa 26/11/2001.

    Muri iyo baruwa yo kuwa 26/11/2001, Madamu KABUGA Joséphine arasaba ko Leta y’u Rwanda yamusubiza umutungo we kuko awufatanije n’umugabo we KABUGA Félicien bashakanye kandi basangiye umutungo (mariage en communauté de biens). Mu rurimi rw’igifaransa, iyo baruwa irerekana aho umutungo wa famille Kabuga uherereye mu Rwanda.

    Twongere tukwibutse rwose ko Bwana KABUGA Félicien adashobora gukenera gusahura uwo ariwe wese n’igihe icyo aricyo cyose. Ibi bisobanuro tuguhaye ntutugamije kukwishongoraho cyangwa kugukangisha imitungo ya Kabuga.

    Iyi baruwa igamije kugufasha guhagarika cyamunara yo kuwa 11/11/2013 ikomoka ku rubanza umuryango wanyu wa KARINIJABO Victor washowemo n’abantu bababeshye bagamije gusangira amafaranga n’ibisambo bishaka kwiba umutungo wa KABUGA Félicien.

    Tugusezeyeho tugusezeranije kuzakomeza gukurikirana ibyerekeye abantu bose biyemeje kwiba iby’abandi, cyangwa bashorwa mu manza zo guhuguza imitungo y’abandi.

    Tukuragije Imana, iguhe umugisha n’amahoro, ikwongerere « umutima-nama » wo kuba inyangamugayo yirinda kugwa mu mutego uwo ariwe wese. Ukomere hamwe n’abo mukiri kumwe, kandi ukomeze kwihanganira umubabaro ufatanije n’abana bawe.

     

    Mw’izina ry’Ikigo CLIIR, MATATA Yozefu, umuhuzabikorwa.

     CLIIR* : Ikigo kirwanya Umuco wo Kudahana no Kurenganya mu Rwanda n’umuryango urengera ikiramwamuntu washinzwe tariki 18/08/1995 mu Bubilige (Belgique). Abawutangije bari basanzwe bakorera mu milyango nyarwanda irengera abantu kuva kera cyane. Bamwe muri bo batangije iperereza kuri jenoside yakozwe n’Impuzamilyango (CLADHO) igizwe n’amashyirahamwe ane (ADL, ARDHO, AVP, LIPRODHOR). Abo baharanizi b’ikiremwamuntu bahunze u Rwanda nyuma y’amaperereza bakoze ku bwicanyi n’ibindi byaha byakozwe n’ingabo za FPR-INKOTANYI kubera impamvu z’umutekano wabo.

    Le Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda est une association de défense des droits humains basée en Belgique, créée le 18 août 1995. Ses membres sont des militants des droits humains de longue date. Certains ont été actifs au sein d’associations rwandaises de défense des droits humains et ont participé à l’enquête CLADHO/Kanyarwanda sur le génocide de 1994. Lorsqu’ils ont commencé à enquêter sur les crimes du régime rwandais actuel, ils ont subi des menaces et ont été contraints de s’exiler à l’étranger où ils poursuivent leur engagement en faveur des droits humains.

     

    (Extrait de la lettre du 26 novembre 2001 de Madame KABUGA)

    En tant qu’épouse légitime de Monsieur Félicien KABUGA, tous ces biens m’appartiennent en vertu d’un mariage en communauté de biens.

    Ces biens sont les suivants :

    1 :  KIGALI-CENTRE, Commune Nyarugenge, Préfecture de Kigali

    Immeuble à 1 étage : Terrain et constructions.

    N° de parcelle : 3149

    Adresse : 24, avenue du Commerce

    2 :  REMERA, Commune Kacyiru, Préfecture de Kigali

    Maisons résidentielles : Terrains, constructions et installations.

    N° de parcelles : 32-73

    3 :  KIMIHURURA, Commune Kacyiru, Préfecture de Kigali

    Immeuble à 1 étage : Terrain et constructions

    N° de parcelle : 16

    4 :  KIMIHURURA, Commune Kacyiru, Préfecture de Kigali

    Maison résidentielle : Terrain et constructions

    N° de parcelle : 0072

    5 :  KIMIHURURA, Commune Kacyiru, Préfecture de Kigali

    Maison résidentielle : Terrain et constructions

    N° de parcelle : 0074

    6 :  BYUMBA, Commune Kibali, Préfecture de Byumba

    Minoterie : Terrains, constructions et installations

    N° de parcelles : 361 et 356

    7:  MUHIMA, Commune Nyarugenge, Préfecture de Kigali

    Complexe immobilier : Terrains, constructions et installations

    N° de parcelles: 3932 et 3650

    8 :  GIKONDO, Commune Kicukiro, Préfecture de Kigali

    Centre administratif  et de dépôts de marchandises : terrains, constructions et installations.

    N° de parcelles : 05/451

    9:  BYUMBA-NYANGE, Commune Mukarange, Préfecture de Byumba
    Maison résidentielle dans le village de Nyange : Terrains et constructions,

    10:  RUSHAKI Centre Commercial, Commune KIYOMBE, Préfecture  de Byumba
    Maison résidentielle avec annexes : Terrains et constructions

    11 :  Ku KABUNGO, Secteur Nyagakiza, Commune Kiyombe, Préfecture de Byumba :

    Terrains et constructions.

     12 :  La plantation de thé MUKONO, Communes Cyumba et Kiyombe Préfecture de  Byumba

    13 :  La plantation de thé NYANGE, Communes Mukarange et Kiyombe, Préfecture de Byumba