Amakuru atangazwa na Radio Okapi yo muri Congo aravuga ko abasirikare b’u Rwanda barenga ijana binjiye ku butaka bwa Congo bagashinga ibirindiro mu gace ka Murambi kari mu birometero nka 3 mu majyaruguru y’ikibuga cy’indege cya Goma muri territoire ya Nyiragongo. Aya makuru aratangwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ikorera muri ako karere.
Dominique Bofondo, administrateur wa territoire ya Nyiragongo, nawe aremeza aya makuru akavuga ko izo ngabo z’u Rwanda zinjiye muri Congo kuri iki cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2013. Ngo yasabwe na Gouverneur wa Kivu y’amajyaruguru kujya kureba niba izo ngabo zihari koko, nyuma yo kwigerera aho hantu yiboneye izo ngabo n’amaso ye.
Ubundi aho i Murambi hari ibirindiro by’ingabo za Congo ariko muri iyi minsi ishize ingabo za Congo zari zihakambitse zoherejwe kurwana na M23 muri Rutshuru bituma hasigarira aho.
Ubwanditsi
The Rwandan