Congo-Kinshasa : IBYO MUTAMENYE KU NAMA YA FRANCOPHONIE

• Byatangiye abanyekongo bayita ‘FRANCOSONI’ inama irangira yabaye FRANCOPHONIE;
• Abakuru b’ibihugu bayitabiriye basa n’abari baje kwemeza Etienne TSHISEKEDI WA MULUMBA;
• Abanyekongo baciriwe amarenga ko hari icyo bagomba kwihutira gukora kugira bashyigikirwe gukuraho Perezida Joseph KABILA;
• Francois HOLLANDE yagaragaje ko ntacyo afite cyo kuvugana n’abaperezida bajyaho babanje kwiba amajwi mu matora.

Inama ya 14 ya Francophonie igitangira gutegurwa abanyekongo benshi, baba mu gihugu no hanze yacyo, ntibari bashyigikiye ko yabera mu gihugu cyabo kuko bayibonagamo inama igamije kwereka abanyekongo ko bashigikiye perezida Joseph Kabila n’ubwo bwose byari bizwi ko yagiyeho habanje kwiba amatora yo kuya 28 Ukwakira 2011. Batangiye kuyirwanya bivuye inyuma nibwo baje kuyihimba akazina ka ‘FRANCOSONI’ ; soni mu rurimi rwabo rw’ilingala bisobanuye isoni, ikimwaro. Bumvaga ari isoni n’ikimwaro ku gihugu cy’igihangange nk’Ubufaransa kuza gushigikira umuperezida wibye amatora !

Abaturage bumvaga ko bishoboka ko barwanya ko ibera mu gihugu cyabo bifashishije uburyo bwose bushoboka, cyane ko bibukaga neza ko no mu mwaka 1991 iyi nama yagombaga kubera i Kinshasa Congo icyitwa Zaïre ya Mobutu Sese Seko ariko kubera ko yayoboreshaga igitugu ntiyubahirize uburenganzira bwa kiremwamuntu yimuriwe ahandi. Bibukaga kandi ko mu 2009 iyi nama yagombaga kubera muri Madagascar ariko yaje kwimurirwa mu Bufaransa kubera impamvu nk’izo navuze haruguru.

Uburyo bwashobokaga kugira iyo nama yimurwe bwose bwarakoreshejwe, batangiye gutegura imyigarangambyo yagombaga gutangira tariki 13 Ukwakira 2012, ubwo inama yari kuba itangiye. Iyo bayise journée ville morte, bisobanuye ko nta muturage n’umwe wari kujya ku kazi akari ko kose, abakora muri za hôtels abo bashyitsi bari kuza kuraramo bari kubura ubakira, ubaha icyo gushyira ku munwa n’ibindi… bose bari guhurira mu mihanda n’uwo bita ‘perezida’ wabo Etienne Tshisekedi. Ntibyagarukiye aho kuko bandikiye Yamina Benguigui, ministri w’Ubufaransa ushinzwe Francophonie ko bazamwica n’akandagiza ikirenge i Kinshasa ngo aje mu nama ya Francophonie.

Imyiteguro ya nyuma yo kwitabira inama ya Francophonie

Mu gihe byarimo gushyuha bityo Francois Hollande yatangiye gushidikanya niba agomba kujya muri iyo nama i Kinshasa. Icyemezo ntakuka ko azitabira iyo nama cyagaragaye kuwa kabili tariki 8 Ukwakira 2012 ubwo abakuru b’ibihugu byabo bari i New York mu nama y’umuryango w’abibumbye ubwo yatangarizaga abakuru b’ibihugu ko kutubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu birimo kubera muri Congo atari ibintu byo kwihanganirwa kandi ko bigomba gufatanwa uburemere. Iri jambo ryateye ugushyidikanya mu batari bashyigikiye ko iyi nama ibera i Kinshasa.

Bukeye kuwa gatatu tariki 9 Ukwakira, Ban Ki-Moon, Umunyamabanga w’Umuryango w’ababibumbye ONU yaje i Paris nyuma y’umubonano bagiranye baje kugirana ikiganiro n’abanyamakuru, Francois Hollande yaje gutangariza abanyamakuru ko Ubufaransa buzatora icyemezo muri ONU cyo kohereza ingabo muri Mali kandi ko igihugu cye kizatanga soutien materiels, politique na logistique. Kubihereranye na Congo atangaza ko ubutegetsi bwa Josepha Kabila butubahiriza uburenganzira bwa kiremwa muntu, ko nta demokarasi irangwa i Congo kandi ko batubaha abatavuga rumwe n’ubutegetsi yongeraho ko ikindi gishishikaje Ubufaransa ari uburyo Congo yatewe n’igihugu bituranye giturutse muri Kivu kandi ko imipaka ya Congo igomba kubahwa n’abaturanyi. Iri jambo rya Francois Hollande ryafashwe nkirigamije gushimisha abanyekongo badashyigikiye ko iyi nama yabera i Kinshasa kandi ko itagamije kwemeza Joseph Kabila cyangwa kumushyigikira kuba yaribye amajwi mu matora yamwimitse.

Bwana Lambert Mende Omalanga, ministre w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Leta ya Congo, yahise asubiza byihuse iri jambo mu nama yateguye igitaraganya n’abanyamakuru asaba Francois Hollande gushaka amakuru ahagije kubibera muri Congo kuko we asanga ayo afite ari make cyane amumenyesha ko igihugu abereye umuvugizi cyubaha abatavuga rumwe nacyo ndetse amusaba ko nyuma yo kubona amakuru ahagije yazavugisha ukuri niba ashaka mu gihe gito azamara i Kinshasa ko byamubera byiza.

Kuwa gatatu tariki 10 Ukwakira humvikanye ikiganiro mpaka hagati ya Isabel Tshombé, uhagarariye peresida Joseph Kabila muri francophonie, na Jacques Kabale, ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, aho batumvikanaga ku myanzuro irimo gufatwa kugira ngo hakemurwe ikibazo cya M23. Iyo myanzuro yemeza ko hari igihugu gifasha M23 igateganya ko hagomba kugira abakurikiranwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI); leta y’u Rwanda ikaba itemera iryo kurikiranwa. Uyu munsi ninabwo Didier Reynders ministri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi yasesekaye i Kinshasa.

Kuwa kane tariki 11, television y’abafaransa (TV5) yari yateganije ikiganiro mpaka hagati ya ministri w’intebe Matata Ponyo na Vital Kamerhe, wigeze kuba umuyobozi w’Inteko nshingamategeko akaba na perezida w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi rya UNC, muri studios bari bimuriye i Kinshasa, ariko ingabo zirinda Joseph Kabila zamutangiriye kw’irembo zimubuza kwinjira muri iyo studios mu gihe cy’icyo kiganiro, bityo ntiyaboneka mu kiganiro mpaka yari yatumiwemo. Abayobozi ba TV5 bagerageje kwitambika bamusabira kumureka akinjira agatanga ikiganiro biba iby’ubusa.
Umuyobozi w’ishyaka Eugène Diomi Ndongala, perezida w’ishyaka ryitwa DC, wari waraburiwe irengero mu kwezi kwa Kamena atwawe n’abantu batanu bambaye imyenda ya polisi na babili bambaye imyenda isanzwe agenda apfutse mu maso, nibwo yabonetse saa munani z’ijoro.

Kuwa gatanu tariki 12, Umuvugizi w’umujyi wa Kinshasa, Thérèse Olenga yamenyesheje abatuye umujyi wa Kinshasa bose ko bahawe konji (congé) yo kuwa gatanu no kuwa gatandatu kandi ko bazawuhemberwa kubera kudateza akavuyo mu mujyi uzaba wakiriye abashyitsi bakomeye. Abamenyesha ko n’abanyeshyuri batagomba kujya kwiga aboneraho kubasaba ko ari umunsi wa campagne bise « Mbote ! Souriez !» . Iyi campagne yazanywe na Mayor w’Umujyi, André Kimbuta, yasobanuraga ko bagombaga kwirirwa basuhuza banamwenyurira buri wese bukarinda bwira.

Kuwa gatandatu 13, Francois Hollande yasesekaye i Kinshasa mu gitondo 06h15’ (05h15’GMT) yihutira kunyura muri hoteli bari bamuteguriye aho yavuye byihuse agana ku nteko nshingamategeko abanyekongo bita palais des congrès abandi bakayita palais du peuple abandi palais de la nation, ahageze yabonanye na Joseph Kabila bagirana ikiganiro cy’iminota 40’ irangiye ajya kubonana n’abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo. Ibyo biganiro byombi birangiye ajya mu cyumba cy’inama atanga discours y’iminota 7 ifungura inama ya Francophonie. Inama irangiye agirana ibiganiro bibili n’abanyamakuru. Nyuma ya saa sita ajya kubonana na perezida wa UDPS Etienne Tshisekedi wa Mulumba.

N’iki Francois Hollande yavuganye na Joseph kabila ?

Nk’uko tubikesha AFP, bagana mu ruganiriro (salon présidentielle) ababarebaga biboneye uburyo Francois Hollande yari yijimye mu maso atishimiye mugenzi we na gato, ku buryo bibaza uburyo icyo kiganiro cyagenze. Ikizwi n’uko muri icyo kiganiro Francois Hollande yamumenyesheje ko Ubufaransa bushishikajwe cyane n’uburyo ubutegetsi bwe butubahiriza uburenganzira bwa kiremwamuntu, ntibwubahirize demokarasi n’ukwishyira ukizana kwa buri mukongomani ndetse ko budashimishijwe n’ibibera Nord-Kivu. Yongeye kumusaba kugaragaza no guhana byihuse abagize uruhare mw’iyicwa rya Floribert Chebeya, kuvugurura byihuse komisiyo y’amatora (CENI) na komisiyo y’uburenganzira bwa kiremwamuntu.
Joseph Kabila yamubwiye ko demokarasi ari « long processus» hanyuma amusubiza amuhumuriza ko amategeko yo kuvugurura komisiyo y’uburenganzira bwa kiremwamuntu na komisiyo y’amatora ko ari hafi gutorwa. Ku bya Floribert Chebeya, Joseph Kabila, yamubwiye ko bitamukundiye ko urubanza rurangizwa mbere y’inama ya Francophonie amwizeza ko ruzihutishwa.

Abandi bayobozi b’ibihugu bitabiriye iyi nama ni :Boni Yayi wa Bénin, Blaise Compaoré wa BurkinaFaso, Pierre Nkurunzizaw’u Burundi, Paul Biya wa Cameroun, François Bozizé wa Centrafrique, Dhoinine Ikililou wa Comores, Denis Sassou Nguesso wa Congo-Brazzaville, Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire, Ali Bongo Ondimba wa Gabon, Alpha Condé wa Guinée Konakry, Mamadou Issoufou wa Niger, Macky Sall wa Sénégal, Idriss Déby Itno wa Tchad na Moncef Marzouki wa Tunisie. U Rwanda rwohereje ministri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu

Abahagarariye imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu Perezida Hollande yabonanye nabo n’aba: Fernandez Murhola uhagarariye Renadhoc, Tshivis Tshivuadi wa Jed, Doly Ibefo wa VSV, Liévin Ngonji (ONG ishinzwe kurwanya igihano cy’urupfu muri Congo) na Jérôme Bonso wa Linelit.

N’iki baganiriye?

Bamenyesheje Francois Hollande uburyo abanyamakuru bafungwa binyuranije n’amategeko, ikibazo cy’intambara iri Nord-Kivu, uburyo komisiyo ishinzwe amatora (CENI) yavugururwan’uburyo urubanza rwa Floribert Chebeya, wari uhagariye umwe mu miryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu (Voix de sans voix), wishwe muri Kamena 2010 leta itagaragaza ubushake bwo kururangiza no guhana abarugizemo uruhare; nk’uko Fernandez Murhola wa Renadhoc yabitangarije Radio Okapi.

Abahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Joseph Kabila

Abahagarariye amashyaka atavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Joseph Kabila n’aba: Vital Kamerhe perezida wa UNC, Jean-Lucien Busa wa MLC, Anatole Matusila wa Abaco, Eve Bazaiba MLC, Samy Badibanga wa UDPS-FAC na Martin Fayulu wa ECIDE.

N’iki baganiriye ?

Basabye Francois Hollande ko Ubufaransa, nk’igihugu gifite ijambo mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano, ko bwaza gufasha Congo kurwanya inyeshyamba za M23 no kubafasha gusaba Joseph Kabila kuzana demokarasi ; bamusobanuriye uburyo bayobowe na perezida wigize ntibindeba bigatuma Iburasirazuba bw’Igihugu cyabo (Nord-Kivu na Sud-Kivu) hamaze gupfa abantu miliyoni 8, miliyoni 2,2 babaye impunzi n’abagore ibihumbi 45 bakaba bamaze gufatwa ku ngufu bakanakorerwa iyicwa rubozo. Bamubwiye kandi ko Joseph Kabila yagiyeho amaze kwiba amatora bityo akaba yaranze ko yagirana ibiganiro n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bakumvikana uko igihugu kigomba kuyoborwa ; nk’uko tubikesha Vital Kamerhe mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi.

N’iki Francois Hollande yabasubije ?

Abayobozi b’imiryango iharanira uburenganzira bwa kiremwamuntu n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Joseph Kabila yabahaye igisubizo kimwe kandi gisobanuye byinshi. Yababyiye ko adashobora kujya mu mwanya w’abanyekongo, ko azakomeza kuba inshuti n’umufatanyabikorwa w’abanyekongo ; gusa abizeza ko atazahwema kumva agahinda n’amarira y’abanyekongo aho azaba ari hose ; nk’uko tubikesha Vital Kamerhe.

Umubonano wa Francois Hollande na Tshisekedi waranzwe n’imyigaragambyo hirya no hino

Kuri uyu munsi (tariki 13) abakunzi ba Etienne Tshisekedi biroshye mu muhanda kwishimira no gushigikira umubonano wa Francois Hollande na Etienne Tshisekedi. Mu mujyi wa Kinshasa hafi y’aho Etienne Tshisekedi atuye kuri 10e rue kuri commune Limete polisi yiraye mu bigaragambyaga ibatatanya ikoresheje ibyotsi biryana mumaso, bamwe muri bo barafatwa barafungwa. Mu mujyi wa Kananga mu Ntara ya Kasaï-Occidental kuri rond-point bita 17 mai polisi yiraye mu bigaragambyaga ibatatanya ikoresheje ibyotsi biryana mu maso hakomereka abagore 2 polisi ifatira moto y’umwe mu bigaragambyaga.

Mu mujyi wa Lubumbashi mu Ntara ya Katanga muri quartier yitwa Gécamines Kisanga abakunzi ba Tshisekedi basakiranye na polisi yababuzaga kwinjira mu mujyi hagati irabatatanya bafata bamwe mu bigaragambyaga irabafunga.
Colonel Ilunga Malukula, wo muri polisi ya Congo, ahakana ko nta munyamuryango wa UDPS wafunzwe n’ubwo abashinja gushaka guteza umutekano muke mu gihe cy’inama ya Francophonie.

N’iki Francois Hollande na Etienne Tshisekedi bavuganye?

Basohotse Etienne Tshisekedi yatangarije abanyamakuru ko yasabye Francois Hollande kumufasha kugira ngo hashingwe igisirikare muri Congo kuko ku bwe abona ko Congo imaze imyaka myinshi nta basirikare ifite bo kurindira igihugu umutekano ; kuvugurura ubuyobozi ku nzego zose no kuvugurura ubutabera bwa Congo. Yongera ati « twavuganye n’ibindi bintu byiza binogeye ugutwi ».

Uyu munsi wa gatandatu tariki 13 Ukwaira warangiye abaperezida hafi ya bose bifuza gusura Etienne Tshisekedi ikimenyetso simusiga ko bamushigikiye. Abo yabashyije kubonana n’abo ni Arpha Condé, Denis Sassou Nguessou, ministre w’intebe wa Quebec Pauline Marois, Allasane Dramane Ouattara( uyu yahise anataha).

Mu bayobozi bose bafashe ijambo mu nama kuri uyu munsi wa gatandatu tariki 13, abifuza impinduka bashimye cyane ijambo rya perezida wa Tuniziya, Moncef Marzouki, aho yagize ati : « Niba impinduramatwara yabaye iwacu mu bihugu by’abarabu yaratanze ubutumwa ku isi hose ; nimukore impinduka nyazo atari ibyo abaturage dufite uburyo n’ubushobozi byo kubibategeka ».

Ku cyumweru tariki 14, wabaye umunsi wa kabili w’inama ukaba wararanzwe no gutanga imyanzuro n’ibyemezo by’inama. Imwe mu myanzuro yavuyemo n’ugira uti : « umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa (Francophonie) wiyemeje gusaba akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe amahoro ku isi gutanga ibihano byihariye kuri buri muntu wese wagize uruhare mu guteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo ; igihugu cya Congo (RDC) kikaba kigomba gukurikirana mu nkiko abantu bose bakoze ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye uburenganzira bwa muntu kandi umuryango mpuzamahanga ukaba ugomba kubifashamo Congo (RDC)».

Undi mwanzuro ukaba ari uwemeza ko inama ya 15 y’ibihugu bivuga igifaransa (Francophonie) izaba mu mwaka wa 2014 ikazabera muri kimwe mu bihugu bikurikirana : Moldavie, Vietnam na Senegal (niyo ihabwa amahirwe yo gutegura iyi nama), bamenyeshwa ko izaba ariyo nama ya nyuma Abdou Diouf azakoresha nk’umunyamabanga wa Francophonie.

Francois Hollande yarekanye ko adashigikiye Joseph Kabila

Amakuru dukesha Christophe Boisbouvier , umunyamakuru wa RFI, wakurikiranye iyo nama atumenyesha ko Francois Hollande yerekanye mu bimenyetso no mu mvugo ko adashigikiye Joseph Kabila.

Dore bimwe mu byo yitegereje : Mu gihe umuyobozi yarangizaga gutanga discours agasubira kwicara, abo bicaranye bamuhaga amashyi bakamukora no mu ntoki, ariko uyu munyamakuru yiboneye uburyo Joseph Kabila wari wicaranye na Francois Hollande ku ruhande rumwe ku rundi Abdou Diouf nta n’umwe wigeze amuha umukono amushyimira ijambo rye ndetse ngo mu gihe Perezida Kabila yavaga gutanga discours Perezida Hollande yirebeye hasi nko kumwereka ko ibyo yavuze nta gaciro bifite.

Ikindi uyu munyamakuru yiboneye uburyo abaperezida bose babanzaga ijambo ryabo gushimira Joseph Kabila ariko kubakurikiranye ijambo rya Francois Hollande biyumviye uburyo nta jambo Kabila cyangwa Joseph yigeze avuga ; aho kumushimira nk’uko abandi babigenza we yahisemo gushimira Abdou Diouf. Undi utarashimiye Joseph Kabila mu gutangira ijambo rye ntanamuvuge muri discours ye ni ministri w’intebe wa Canada, Stéphane Harper, wasabye ibihugu byose bivuga igifaransa kubahiriza demokarasi, ijambo Francois Hollande yakomeye amashyi menshi.

Ku banyekongo RDC ifite abaperezida babili : uwo bita Président de la majorité présidentielle ariwe Joseph Kabila Kabange na président de la majorité populaire ariwe Etienne Tshisekedi.

Francophonie isa niyemeje Président de la majorité populaire bityo abanyekongo bayigarurira icyizere bituma iva ku izina rya Francosoni bari bayihimbye bayita Francophonie.

KANUMA Christophe
E-mai :[email protected]