Congo:M23 yaba imaze gufata Minova na Kirorirwe

Mu gihe amahanga akomeje gusaba ingabo za M23 guhagarika ibitero no kuva mu mujyi wa Goma, ingabo za M23 zo zikomeje kwegera imbere, amakuru atugeraho ariko tutarabonera gihamya araviga ko inyeshyamba za M23 zimaze gufata umujyi Minova ku muhanda ugana mu majyepfo i Bukavu ahari hahungiye abasirikare benshi ba Congo bavaga i Goma. Ayo makuru avuga kandi ko izo nyeshyamba zafashe n’umujyi wa Kirorirwe muri Masisi.

Hari amakuru yavugaga ko habaye imirwano kuri uyu wa kane hagati ya M23 n’abamai mai bafatanije n’ingabo za Congo mu mujyi wa Sake.

Mu nama yabereye i Kampala, ba Perezida Museveni, Kabila na Kagame basabye M23 guhagarika ibitero ndetse no kuva mu mujyi wa Goma, ariko mbere yo kwerekeza i Kampala kubonana na Perezida Museveni, umukuru wa politiki wa M23, Jean Marie Runiga yari yavuze ko bazahagarika imirwano ndetse bakavano muri Goma ari uko Perezida Kabila yemeye kugirana imishyikirano nabo.

Ibyo byose bibaye mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gusaba Perezida Kagame kubwira M23 igahagarika imirwano, nka Ministre w’intebe David Cameron yahamagaye Perezida Kagame kuri uyu wa kane.

Muri iyi minsi kandi icyegeranyo cy’impuguke z’umuryango w’abibumbye kimeze gusohoka kiragenda gishyira mu majwi abantu bakomeye batandukanye, nyuma ya Général Gabriel Amisi,umugaba w’ingabo za Congo zirwanira ku butaka ubu haravugwa Général Caleb Akandwanaho uzwi kw’izina rya Salim Saleh akaba umuvandimwe wa Perezida Museveni wa Uganda.

Kuri iki kibazo kandi amafoto ya Perezida Kabila arimo guseka mu biganiro yagiranaga na ba Perezida Kagame na Museveni i Kampala mu gihe igihugu cye kiri mu ntambara aravugwaho byinshi kuri interineti aho abantu benshi bibaza ukuntu Perezida w’igihugu kiri mu ntambara, abantu barimo gupfa ndetse n’ingabo abereye umugaba w’ikirenga zikaba zirimo gusubira inyuma umusubizo yabona imbaraga zo guseka n’uko yasekaga.

Ubwanditsi