DEMUKARASI IRATSINZE MURI SENEGALI

Yanditswe na Jean Baptiste Nkuliyingoma

Ni inkuru nziza cyane mu gihugu cya Sénégal. Akavuyo kari kamaze amezi menshi karangijwe n’amatora yabaye mu mucyo, bitegetswe n’urukiko rw’ikirenga.
Bassirou Diomaye Faye watorewe kuyobora icyo gihugu yafunguwe tariki ya 14 Werurwe 2024 kubera icyemezo cyo guhanagura ibyaha muri rusange ku baturage bose hagamijwe gushaka amahoro arambye mu gihugu. Icyo bita amnistie générale. Icyo ubwacyo kirakomeye cyane.

Bassirou Diomaye Faye ejo ku wa mbere tariki ya 25 Werurwe 2024 nibwo yujuje imyaka 44 y’amavuko. Akaba umugabo ufite abagore babiri. Yari yafunzwe umwaka ushize azira kugaya ku mugaragaro imikorere y’umucamanza.

Atowe mu by’ukuri kubera ko uwitwa Ousmane Sonko warushyigikiwe cyane atashoboye kwiyamamaza kubera ubusembwa yasizwe n’ubucamanza bwamukatiye igifungo. Gufungurwa kubera amnistie ntibyahanaguye ubusembwa. Uwo Ousmane Sonko niwe wamamaje Bassirou. Ngo yagendaga hose avuga ngo Bssirou ni we njyewe. Cyokora ngo basanzwe ari inshuti cyane ku buryo Bassirou yise umwe mu Bana be Ousmane.

Bassirou arateganya guhindura byinshi muri kiriya gihugu. Igikomeye bamwe batinya nuko yashyiraho ifaranga rya Sénégal rigasimbura franc CFA yashyizweho n’abafaransa ikaba n’igikoresho cyo gukomeza kubanyunyuza imitsi.

Ni ukuvuga ngo muri senegali bashobora kuba bagiye gukora impinduka izabangamira cyane ubufaransa kimwe no muri biriya bihugu byakozwemo za kudeta.

Ibi bibaye mu gihe mu Rwanda Kagame aherutse gutangaza ko yemeye umutwaro wo kongera kwiyamamaza ngo kuko nta handi yabihungira. Ngo yararebye asanga nta wundi washobora kiriya gihugu. Yongeraho ko ubutaha bazamushakira umusimbura kandi bakamushakira mu bantu ubu bari hagati y’imyaka 30 na 40. Abazi kumva amarenga ya politiki bumvise ko ubwo bizaba gutoranya mu bana bavuka mu nda y’ingoma, kwa Paul Kagame.

Ngayo nguko.