Perezida Kagame Arashinja Perezida Tshisekedi Kugonganisha Imiryango y’Akarere

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arashinja mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi kuyobya no kugonganisha inzego zo mu karere ku miterere y’ibibazo by’intambara zo mu burasirazuba bw’igihugu cye.

Ibi perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique.

Muri iyco kiganiro Prezida Kagame yavuze ko mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Perezida Felix Tshisekedi yifitemo ubuhanga bwo kubobya no kugonganisha abategetsi bo mu karere no hanze yako ku bibazo by’intambara zibera mu burasirazuba bwa Kongo. Perezida w’u Rwanda akavuga ko mugenzi we atabivuga uko biri n’inkomoko yabyo.

Kagame yagize ati “Tshisekedi yabashije kuyobya abayobozi ku giti cyabo, ibihugu, ubu ageze mu miryango ihuza ibihugu, arenda guteza ubwumvikane buke hagati y’imiryango ihuza ibihugu.”

Uyu muyobozi yavuze ko mugenzi we wa Kongo yagonganishije imiryango SADC na EAC. Agira ati “None kubera iki tutashaka uburyo twabiganiraho, ntitwemerere Tshisekedi kugena ibikwiye kugenderwaho, kubera ko aranabeshya, turabizi ko abeshya?”

Umunyamakuru amubajije ku buryo afata nk’ Ibikangisho bya Perezida Tshisekedi birimo ko mu mwaka ushize wa 2023 yavugaga ko ashobora kurasa Kigali bitamusabye kugera ku butaka bwayo. Aha Bwana Kagame yagize ati

“Kubera iki ntabiha uburemere? Na we ubwe nta bushobozi afite bwo kumva ingaruka z’ibyo arimo kuvuga nk’umuyobozi w’igihugu! Kubwanjye ibyo ubwabyo ni ikibazo! Ikibazo gikomeye gituma ngomba kwitegura uko nahangana nacyo! Ibyo bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka agakora ikintu utatekereza ko umuntu muzima yakora.”

Naho ku byasabwe u Rwanda na Bwana Felix Tshisekedi wa Kongo kugira ngo imibano y’ibihugu byombi yongere kuzanzamuka, umukuru w’u Rwanda asanga n’igihugu abereye ku isonga hari ibyo kigomba gusaba Kongo.

“Niba uvuga ku bigombera gusabwa, ibyo byasobanura ko natwe twashyiraho ibyo dusaba byabanza gukorwa. Sinzahura na Perezida Tshisekedi atarisubiraho ku magambo yivugiye ubwe ku bijyanye no ko gutera u Rwanda, no guhindura ubutegetsi mu Rwanda nk’uko yabyivugiye mu ruhame. Nanavuga ngo, mu gihe FDLR itarava muri Kongo, sinzaganira na Perezida Tshisekedi. N’ibindi n’ibindi. Ibi rero ntacyo bifasha ku ntego yo kugarura amahoro.”

Prezida Kagame kandi muri icyo kiganiro avuga ko Perezida w’ u Burundi Evariste Ndayishimiye ari umubeshyi kuko atamubwije ukuri ku kohereza izindi ngabo muri Kongo nyamara u Rwanda rwari rufite ayo makuru.

Imyaka igera muri ibiri irihiritse hagenda humvikana amagambo akarishye ku minwa y’abategetsi b’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Ibihugu byombi bikunze kwitana ba mwana ku bibazo by’umutekano muke bimaze imyaka itari mike mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Kongo.

U Rwanda rushinjwa gutera inkunga abarwanyi b’umutwe wa M23 ubarizwa muri Repubulika ya Demoakarsi ya Kongo. Ni ibirego rudasiba kwamaganira kure. Ku rundi ruhande na rwo rushinja Kongo gucumbikira abarwanyi bo mu mutwe wa FDLR ugizwe na bamwe u Rwanda ruvuga ko basize baruhekuye muri jenoside yo mu 1994.

Kugeza ubu ibihugu byashyizwe mu majwi na Perezida w’u Rwanda ntacyo biratangaza ku magambo ye