Dr Christopher Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri isubitse

Urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Dr Christopher Kayumba igifungo cy’imyaka ibiri isubitse kandi gifite agaciro mu gihe cy’umwaka umwe awumaze nta kindi cyaha bifitanye isano n’icyo yahamijwe akoze.

Urukiko rwemeje ko ahamwa n’icyaha n’ubwinjiracyaha mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Gusa urukiko ntirwamuhamije icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’uko yari yabirezwe n’ubushinjacyaha.

Ubu bwinjiracyaha buvuga ko Kayumba, w’imyaka 51, yagerageje gusambanya ku gahato umukobwa wamukoreraga mu rugo ariko icyaha nyirizina akaba atarakigezeho.

Icyemezo cyatangajwe uregwa atari mu cyumba cy’urukiko.

Kayumba wari uherutse kwinjira muri politiki ndetse agashinga ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, avuga ko ibi byaha ari ibihimbano byavutse ubwo yashingaga ishyaka rya politiki ritavuga rumwe n’ubutegetsi.

Mu buryo bw’amategeko, isubika ry’iki gihano mu gihe cy’umwaka umwe rivuze uhamijwe icyaha azaba adafunze ariko ko mu gihe yakora ikindi cyaha gifitanye isano na cyo umwaka utarashira, byafatwa nk’insubiracyaha kandi bwo yahita afatwa agategekwa kurangiriza muri gereza iki gihano yakatiwe.

Ntazaba afunze ariko hari uburenganzira azaba adafite

Ariko umucamanza yavuze ko icyaha cyo gusambanya cyangwa kugerageza gusambanya ku gahato umunyeshurikazi yigishaga kidahama Kayumba, bityo akaba yakigizweho umwere.

Gusa abanyamategeko bavuga ko iki kidakuraho ubusembwa bwambura uwakatiwe bumwe mu burenganzira bw’umuturage, nko kuba yakwiyamamariza umwanya runaka w’ubutegetsi.

Christopher Kayumba yahoze ari umwarimu wa Kaminuza y’u Rwanda aho yamenyekanye cyane yigisha itangazamakuru.

Mu kwezi kwa cyenda mu mwaka wa 2021 yatawe muri yombi nyuma y’itangazwa ry’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Rwandese Platform for Democracy (RPD), yari amaze gushinga ariko ritarandikwa.

Icyo gihe yarezwe gusambanya ku gahato abakobwa babiri, umwe wari umunyeshuri we, undi akaba umukozi we wo mu rugo.

Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cy’imyaka 10 n’amezi 6 ariko aza kurekurwa abaye umwere mu kwezi kwa kabiri mu 2023.

Ubushinjacyaha butanyuzwe n’icyemezo bwarajuriye busaba ko urukiko rukuru rumuhamya icyaha ndetse akanahabwa igifungo bwamusabiraga .

Kayumba, waburanye ahakana ibyaha, avuga ko ibyo aregwa ari ibihambano byabayeho kugira ngo ahanirwe ko yatinyutse gushinga ishyaka rinenga ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Inkuru dukesha uunyamakuru wa BBC i Kigali: Jean Claude Mwambutsa