Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda riramagana ubutabera bufifitse bwahawe Bwana Christopher Kayumba na Bwana Shikama Jean de Dieu.

Nadine Claire KASINGE

1. Rishingiye ku cyemezo cy’urukiko mu rubanza rwaregwagamo umunyepolitiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza Bwana Kayumba Christopher, Ishyaka ISHEMA riranenga kandi rikamagana uburyo Ishyaka riyoboye igihugu rya FPR Inkotanyi rikomeje guhohotera umuntu wese utavuga rumwe naryo cyane cyane abanyapolitiki badashyigikiye uburyo riyoboye igihugu,

Twibutse ko uyu munyapolitike yatawe muri yombi agafungwa nyuma y’igihe gito ashinze ishyaka ritavuga rumwe na Leta ya FPR.

2. Ishyaka ISHEMA kandi riranenga ryivuye inyuma imikirize y’urubanza rwaregwagamo Bwana Shikama Jean de Dieu, aho uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, kwamagana akarengane n’imikorere mibi bya FPR, byahindutse icyaha. Uyu Shikama ni umwe mu baturage basenyerwaga watinyutse akamagana akarengane, akavuga atabariza abaturage bose basenyerwaga bo muri Kangondo ya mbere na Kibiraro. Kimwe mu byo azira akaba ari uburyo yavuze ko akarengane barimo gukorerwa basenyerwa amazu ntaho bitaniye no gukorerwa jenoside ! Nyuma yo gusenyerwa akamburwa umutungo we, FPR imuhembye imyaka icumi muri gereza!

Bimaze kugaragara ko amategeko FPR yishyiriyeho cyane cyane mu itegeko riruta ayandi “Itegekonshinga”, ari yo ya mbere iyahonyora! Mu ngingo yaryo ya 34, agaka ka 2, Itegekonshinga riragira riti :

” umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa”.

Birababaje ko FPR ititaye ku burenganzira bwa muntu, ibi bikaba bigomba kwamaganwa n’abanyarwanda bose iyo bava bakagera.

3. Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirahamagarira abanyarwanda bose kwisuganya, kwamagana no kutarebera akarengane gakomeje gukorerwa rubanda igoka. By’umwihariko, turakangurira abantu bose gukoresha uburenganzira bahabwa n’itegekonshinga maze mu matora ya 2024 tugasezerera FPR- Inkotanyi, tukishyiriraho ubutegetsi bwa Rubanda, bushyizweho na Rubanda kandi bukorera Rubanda.

Bikorewe i Montreal kuwa 06/11/2023

Nadine Claire KASINGE

Umuyobozi w’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yo mu 2024.