Dr Kayumba Christopher yashinze urugaga rugamije demokarasi n’ubwisanzure mu Rwanda

Dr Christophe Kayumba, Umushakashatsi akaba n’Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda

Yanditswe na Frank Steven Ruta

Nyuma y’igihe gito afunguwe, umushakashatsi Dr Kayumba Christophe wahoze ari Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba kandi azwi cyane mu itangazamakuru, yinjiye byeruye muri politiki, ashinga Urugaga Ruharanira Demokarasi mu Rwanda.

Mu butumwa Dr Kayumba Christophe yanyujije ku rubuga rwe, yagize ati: “Dutangije urugaga rw’Abanyarwanda ruharanira demokarasi, nk’ihuriro rigamije itermabere, uwkishyira ukizana, demokarasi, umutekano n’amahoro arambye mu Rwanda”.

Uretse iri tangazo, nta kindi kirenzeho yigeze atangariza abanyamakuru baba abakorera mu Rwanda cyangwa se hanze yarwo, mu itangazo rye kandi yamenyesheje ko ibienzeho bizamenyekanishwa mu gihe gikwiye.

Dr Kayumba Christopher yafunguwe mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka, nyuma y’amezi 13 mu buroko, azira icyaha cyiswe gushaka guhungabanya umutekano w’ikibuga cy’indege, nk’uko byatangajwe na Police y’u Rwanda, ubwo yamutaga muri yombi kuwa wa 10 Ukuboza 2019.

Ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko, icyo yakurikiranwagaho cyiswe: “ ibyaha bikorerwa ku kibuga cy’indege no gukoresha imbaraga cyangwa gukangisha gukoresha imbaraga ku kibuga cy’indege.”

Ubugenzacyaha bwari bwaranamugeretseho icyaha cyo kurwanya inzego z’umutekano, ariko ntiyakiburanishijweho, kuko ubushinjacyaha bwagikuye muri dosiye yaregewe urukiko. Ariko na none ubushinjacyaha bwamuregeye ikindi cyaha cyo gusindira mu ruhame, ariko kitamuhamye.

Mu miburanire ye Kayumba yakunze kuvuga ko nta bushobozi afite bwo guhungabanya cyangwa kwangiza ikibuga cy’indege, ko ahubwo igihe cyose ashatse kujya hanze yatabwaga muri yombi. Akavuga ko n’izindi nshuro enye yatawe muri yombi, zose yabaga ari mu myiteguro yo kujya hanze, kandi ko afite n’amatike y’indege abigaragaza. Yabaza urukiko anibaza ukuntu buri gihe polisi imenya ko afite urugendo kuko kenshi bamutangiriraga kwa Lando, binafatiye ku kuba ari ku muhanda uva iwe ujya ku kibuga cy’indege.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga buvuga ko buri gihe Dr Kayumba yatabwaga muri yombi, ngo yabaga yasindiye mu ruhame.

Dr Kayumba Christophe ni umwalimu w’inararribonye, yigishije muri  Kaminuza y’u Rwanda imyaka irenga 15, azwi mu bushakashatsi bwinshi bukorwa imbere mu gihugu, kandi akaniyambazwa mu gutanga ibiganiro binyuranye nk’impuguke. 

Kugira ngo umutwe wa politiki wemererwe kwandikwa mu Rwanda ugomba kuba ufite nibura abanyamuryango batari munsi ya 200 ku rwego rw’igihugu, kandi buri karere ukaba ufitemo abantu batari munsi ya batanu, nk’uko amategeko abiteganya.