Perezida Magufuli, intwari yaratabarutse

Yanditswe na Arnold Gakuba 

Intangiriro

Ku itariki ya 17 Werurwe 2021, isi yabuze umugabo wanditse amateka atazibagirana haba mu gihugu cye cya Tanzaniya ndetse no ku isi yose; John Pombe Joseph Magufuli. Igihugu cye ndetse n’ibindi bihugu bitandukanye ku isi byamanuye amabendera yabyo kugeza mu cya kabiri byunamira nyakwigendera. Urupfu rw’uyu mugabo rwatunguye benshi kandi ruvugwaho byinshi bitandukanye. 

John Pombe Joseph Magufuli ni muntu ki?

Nyakwigendera Perezida John Pombe Joseph Magufuli yavutse ku itariki ya 29 Ukwakira 1959  mu Karere ka Chato mu gihugu cya Tanzaniya, mu muryango uciririyse w’abahinzi. Uyu mugabo ntiyagize amahirwe yo kurerwa na se umubyara John Joseph Magufuli kuko yitabye Imana akiri umwana muto maze arerwa n’ababyeyi babyara se. 

John Pombe Joseph Magufuli yize amashuri ye kugera ubwo abonye impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu by’Ubutabire. Mbere y’uko aba perezida, yakunze kwitangira imirimo itandukanye irimo ubworozi bw’inka n’amafi ndetse n’ubwubatsi. Yakunze cyane kwitangira kubakira abatishoboye ku buryo yaje guhabwa izina rya ‘’Tingatinga’’ kubera gahunda yari afiye mu by’ubwubatsi. 

Mu buzima bwe bwa mbere yo kuba umukuru w’igihugu ndetse na nyuma amaze gutorerwa kuyobora Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya, yagaragaje ubushake bwo kwita ku bakene. Ibyo yabigaragaje ubwo yagabanyaga umushahara we mo kane igihe yageraga ku butegetsi ; ibyo byahise bimugira umwe mu baperezida bahembwa make muri Afrika ndetse no ku isi. 

Ubuzima bwa Politiki

John Pombe Joseph Magufuli yinjiye mu buzima bwa politiki nyuma gato yo kuba umwatimu hagati ya 1982-1983 aho yigishaga Ubutabire n’Imibare. Nyuma y’aho gato yahawe akazi n’Ishyirahamwe ryitwa ‘Nyanza Cooperative Union Limited’ kuva 1989 kugera 1995. Nyuma yahoo yatorewe ubudepite ahagarariye Akarere ka Chato ahita anagirwa Minisitiri w’Umurimo. Nyuma ya Perezida Jakaya Mrisho Kikwete yagizwe Minisiriti w’Ubutaka n’Imirurire ku wa 5 Mutarama 2006 nyuma aza kuba Minisititi w’Ubworozi kuva 2008 kugera 2010 aho kandi yaje gusubira muri Minisiteri y’Umurimo kuva 2010 kugera 2015.

Ku itariki ya 12 Nyakanga 2015, John Pombe Joseph Magufuli yatorewe guhagararira ishyaka rye rya ‘Chama cha Mapinduzi’ (CCM) aho yatsinze amatora ku cyiciro cya mbere. Mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2020, Mugufuli yongeye kugirirwa icyizere n’abaturage ba Tanzaniya yo kuyobora icyo gihugu muri manda ya kabiri yo kugera 2025. 

Akimara kugera ku mwanya wa perezida wa Tanzaniya, John Pombe Joseph Magfuli yashyizeho ingamba zo kugabanya amafaranga goverinoma ikoresha cyane cyane mu ngendo zijya hanze ashyiraho n’uburyo bwo gukoresha imidoka zidahenze. Aho ni baho yagabanije umushara we awukura ku madolari 15,000 awushyira ku madolari 4,000 ya Amerika. Mu gihe yamaze ku butegetsi, perezida Magufuli yaharaniye iterambere rya buri wese yita cyane cyane ku muturage ukennye kurusha abandi. 

Magufuli mu rugamba rwa Koronavirusi

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020, isi yose yayogojwe n’icyorezo cya Koronavirusi cyiswe (Covid-19). Bihereye i Burayi no muri Amerika, ndetse bikagera no muri Afrika, ubuzima bwarahagaze hashyirwaho ingamba zo kwirinda no kurwanya icyo cyorezo. Igihe ibiguhu byose byo ku isi byahagaritse imirimo yose harimo no gusenga, mu gihugu cyari kiyobowe na Magufuli siko byagenze kuko perezida Magufuli yabonaga ko nta ‘’gusenga, nta buzima’’.

Muri Gicurasi 2020, igihe ibihugu hafi ya byose bya Afrika byari mucyiswe “Guma mu rugo’’, muri Tanzaniya ho bizihizaga ko icyorezo cyaneshejwe kubera isengesho ndetse habaho no kwizihiza iyo tsinzi aho bavugaga bati “Koronavirusi yaratsinzwe, dushimire Imana”. Nyamara iyo myumvire n’imyitwarire y’ubuyobozi bwa Tanzaniya ntiyashimishije imwe mu miryango iyobora isi irimo n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS/WHO). Binyuranije n’ibibera mu bindi bihugu ndetse no kugera ubu, muri Tanzaniya imibare ya nyuma injyanye na Koronavirusi yatangajwe mu mpera za Mata 2020. 

Ku bijyanye n’urukingo rwa Koronavirusi, Perezida Magufuli yarwamaganiye kure aho yavuze ko abazungu batakagombye kwihutira kuzana urukingo rw’iyo ndwara aho kuzana urwa Sida ubu itwara ubuzima bwa benshi muri Afrika. We rero yemeza ko imiti gakondo ikozwe mu byatsi ariyo yahitamo mu kuvura Koronavirusi. 

Bimwe mu bidasanzwe John Pombe Magufuli yakoze

Mu gihe cy’ubutegetsi bwe, John Pombe Joseph Magufuli yakoze byinshi bitandukanye bitagaragaye kuri benshi mu ba Perezida ba Afrika.

  • Yashoboye kuzahura ubukungu bw’igihugu cye cyijya mu bihugu bikataje mu majyambere;
  • Yarwanije yivuye inyuma ruswa;
  • Mu myaka itandatu, yakoze ingendo eshatu gusa zo hanze y’igihugu cye mu buryo bwo kudasesagura umutungo w’abaturage;
  • Kenshi yasangiye n’abaturage baciriritse icyayi mu ma resitora aciriritse;
  • Yanze inkunga z’Ubushinwa zingana na miliyari 10 z’amadolari y’Amerika kubera amabwiriza adahwitse yari azikurikiye;
  • Yitwaye ukwe mu kibazo cya Koronavirusi kimwe na bagenzi be uwa Madagascar Rajoelina n’uw’Uburundi Nkurunziza, uyu nawe akaba yaratabarutse azize uburwayi nk’ubwe mu mezi icyenda shize.

Amwe mu magambo yavuze azibukirwaho

Dore amwe mu magambo y’ubwenge Perezida John Pombe Magufuli yasize avuze yuzuye impanuro:

  • “Ubwenge nibutsinda, tuzanyura muri byose mu mahoro” ;
  • ‘’Ntiwavuga ko abungabunga ibidukikije igihe abaturage benshi bakoresha amakara n’inkwi’’ ;
  • Igihe kirageze koo twishyira hamwe, tugatandukanya imitekerereze yacu n’iy’abandi. Nzakorera abanyatanzaniya ntitaye ku moko yabo, amadini cyangwa ibitekerezo’’ ;
  • ‘’Inzira nziza yo kuvura ikibyimba ni ukukimena kandi mfite inshingano zo kubikora. Ndabizi ko kumena ikibyimba bibabaza ariko nta bundi buryo buhari’’ ;
  • ‘’Imana iba ahera. Batanzaniya bagenzi banjye mwitinya kujya guhimbaza Imana’’ ;
  • Koronavirusi ntiyabaho mu maraso ya Kristu, izashya. Niyo mpamvu ntafite ubwoba kuko mpabwa umubiri wa Kristu’’ .

Urupfu rwe ruravugwaho byinshi

Nyuma y’iminsi isaga 18 Perezida wa Tanzaniya John Pombe Magufuli atagaragara muri rubanda, hatangajwe ko yitabye Imana. Ubuyobozi bwa Tanzaniya butangaza ko yazize indwara y’umutima aguye mu bitaro bya Mzena Hospital muri Dar es Salaam. 

Isi yose rero iribaza byinshi ku rupfu ry’uyu mugabo wayoboye Tanzaniya ku buryo budasazwe kandi akaba yarerekanye ibidasanzwe byinshi mu buyobozi bwe. Bamwe bati “ese ntabwo ibihugu by’Iburengerazuba byaba aribyo byivuganye Perezida Magufuli?” Mu nkuru ye Osumo Generali yasohoye mu Kinyamakuru ‘’Kenya Today’’ yagize ati ‘’turacyari abacakara b’ibihugu by’ibirengerazuba no kugera muri icyi kinyejana cya 21! Magufuli ntabwo yari umunyagitugu!’’ Mu nkuru ye kandi uyu munyamakuru yagaragaje ko Perezida Magufuli yari umuntu w’abantu, yashyiraga imbere inyungu z’abaturage. Ku bavuga ko Perezida Magufuli yaba yazize Koronavirusi, Osomo yagize ati ‘’Magufuli ni umuhanga ndabizi. Yari azi ibyo akora n’ibyo avuga. Ibihugu by’iburengerazuba ntibyigeze bikunda imikorere ye. Bagendeye kuri ibyo baramwivugana.’’

Nyuma y’itangazo ry’urupfu rwa nyakwigendera John Pombe Magufuli, ibihugu bikikije Tanzaniya ndetse n’ibindi bihugu by’incuti byifatanije na Tanzaniya mu kababaro. Igihugu cy’u Rwanda nacyo kikaba ku wa 18 Werurwe 2021, mu itangazo ryashyizweho umukono na Dr. Edward Ngirente, Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu rwatangaje ko rwifatanije mu kababaro n’igihugu cya Tanzaniya kubera kubura perezida wacyo John Pombe Magufuli. Perezida  Paul Kagame uyobora u Rwanda kandi abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Pombe Magufuli. Bityo mu Rwanda bashyizeho igihe cy’icyunamo kugeza igihe nyakwigendera Mugufuli zashyingurirwa. Ese uru ni urukundo cyangwa ni uburyarya? 

Abasesengurira hafi ibya politiki n’umubano w’u Rwanda na Tanzaniya basanga mu minsi ishize umubano w’ibyo bihugu byombi utari wifashe neza nk’uko bisanzwe ko Paul Kagame yiyomoye ku bandi baperezida bo mu karere. Bamwe baribaza rero ku magambo yavuzwe na Paul Kagame nyuma y’urupfu rwa Magufuli kandi atarigeze amushimira igihe yatsindaga amatora ya manda ye ya kabiri mu 2020 ndetse ntanitabire n’umuhango wo kurahira kwe cyangwa ngo yoherezeyo intumwa ya gouverinoma y’u Rwanda. Ukuri ku rupfu rwa nyakwigendera John Pombe Magufuli ruhishe byinshi. 

Ninde usimbura Magufuli ?

Nk’uko biteganywa n’Itegeko-nshinga rya Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya mu ngingo yayo ya 35 igika cya 5, iyo perezida apfuye cyangwa ananiwe imirimo ye kubera ubumuga cyangwa ananiwe kurangiza inshingano ze, visi perezida arahirira kuba perezida mu gihe gisigaye cya manda agakora iyo mirimo nk’uko biteganywa mu ngingo ya 40 abigiyeho inama n’ishyaka akomokamo. Nk’uko rero biteganywa n’itegeko, Samia Suluhu Hassan wari visi perezida wa Tanzaniya yahise arahirira kuzayobora icyo gihugu mu gihe gisigaye cy’iyi manda. 

Samia Suluhu Hassan, perezida mushya wa Tanzaniya yavutse ku wa 27 Mutarama 1960 akaba abaye perezida wa mbere w’umutegarugori wa Repubulika Yunze Ubumwe ya Tanzaniya kuva ku wa 17 Wwerurwe 2021. Uyu munyapolitiki wo mu ishyaka rya Chama cha Mapinduzi (CCM) akaba akomoka muri Zanzibar. Kuva 2010 kugera 2015 yabaye umudepite akaba yarabaye visi perezida nyuma y’amatora ya 2015. Samia Suluhu Hassan kandi afite n’undi mwihariko wiyongera kuba ariwe mutegarugori wa mbere uyoboye Tanzaniya wo kuba abaye perezida wa kabiri wa Tanzaniya ukomoka mu birwa bya Zanzibar nyuma ya perezida Ali Hassan Mwinyi (1985-1995). 

Umwanzuro

Perezida John Pombe Joseph Magufuli nawe aragiye, yiyongereye kuri lisiti y’abaperezida ya Afrika bapfuye bakiri ku butegetsi anaba muri bamwe bavuze ko bazize indwara y’umutima kandi itarigeze ibavugwa mbere nk’uko byagenze kuri Petero Nkurunziza w’u Burundi. Ese urupfu rw’aba baperezida bombi rwaba rufitanye isano?

Perezida John Pombe Magufuli azibukirwa kuri byinshi birimo guharanira inyungu za rubanda, gukunda igihugu cye na Afrika ku buryo bw’umwihariko no kutemera kuyoborwa na mpastibihugu nk’uko bigaragara mu bihugu byinshi bya Afrika aho abayobozi batareba inyungu z’abo bayobora ahubwo birebere inyungu zabo bwite bityo bakumvira ba mbatstibihugu akenshi baba baragize n’uruhare kubashyiraho. Afrika ibuze umunyafurika w’ukuri John Pombe Joseph Magufuli wayoboye Tanzaniya (2015-2021) akaba ari ku rwego rumwe na Thomas Sankara wayoboye Burukinafaso (1987) na Jerry John Rawlings wayoboye Ghana (1981-2001). Izi ntwari za Afrika zaharaniye ubwigenge n’ukwishyira ukizana bya Afrika, tuzahora tuzibuka. John Pombe Magufuli, Imana ikwakire mu bayo.