Dr Sabin Nsanzimana amaze icyumweru mu buroko

Dr Sabin Nsanzimana

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Uwahoze ari umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuzima mu Rwanda RBC (Rwanda Biomedical Center) Dr. Sabin Nsazimana, amaze icyumweru ari mu buroko ashinjwa kunyereza amafaranga yagenewe kurwanya Covid-19.

Ku wa kabiri w’icyumweru gishize tariki 01/12/2021 nibwo bivugwa ko Dr Nsanzimana yatawe muri yombi nyuma y’igihe kigera ku mezi atatu akorwaho iperereza n’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda RIB, akaba afungiye ku Biro bikuru bya RIB ku Kimihurura.

Amakuru yizewe atugeraho avuga ko hari amamiliyoni y’amadorali yahawe u Rwanda mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, yaburiwe irengero adakoreshejwe icyo yagenewe.

Iyi niyo yabaye intandaro yo guta muri yombi uyu muganga wari ufite igikundiro mu maso y’ubutegetsi ndetse n’imbere ya rubanda dore ko ngo yarangwaga no kwicisha bugufi nk’uko bamwe mubo yayoboraga babitubwiye.

Umwe mu bakozi ba RBC waduhaye amakuru yavuze ati “Umwaka ushize hari amafaranga yatanzwe na Banki y’isi y’inkunga yo muri gahunda yo gusuzuma abakekwaho COVID-19 no gutahura abahuye n’umurwayi wa COVID-19 no gusuzuma abinjira mu gihugu agera kuri miliyoni icyenda z’amadorari y’Amerika atarakoreshejwe ibyo yagenewe. Ayo rero ngo Dr. Sabin Nsanzimana n’akandi gatsiko kataramenyekana biravugwa ko bayakoresheje mu nyungu zabo.”

Yakomeje ati “Gusa twese byaradutangaje kuko amafaranga agira uburyo asohoka n’uburyo akoreshwa, umuyobozi wacu uretse gusinya ngo asohoke gusa nta handi ahurira nayo. Maze imyaka irenga 10 nziranye na Dr Sabin ndahamya ko ari inyangamugayo, icyo navuga kandi nakwemeza nuko yakoreshejwe n’abanyabubasha agasinyira amafaranga agasohoka none akaba ari we bari kubiryoza.”

Mu Rwanda witwa umuyobozi ariko uba ufite abakuyoboreramo

Abaduhaye amakuru bakomeje bahamya ko RBC atari Dr Sabin wari uyiyoboye mu by’ukuri ko ahubwo yayoborerwagamo n’abandi bari hafi ya Perezida Kagame n’umugore we.

Hari uwavuze ati “Mu Rwanda bafata umuntu bakamugira umuyobozi ariko mu by’ukuri afite umuyoboreramo. RBC iri mu nshingano za Jeannette Kagame kuva cyeraaa igishingwa muri za 2000 icyo gihe cyari ikigo gishinzwe kurwanya SIDA. Inkunga zose ziboneka cyangwa ingengo y’imari nta na kimwe kigira icyo gikoreshwa atabitangiye uburenganzira. Dr Sabin cyangwa undi muyobozi uzumva ngo ayobora RBC bazaba bakubeshye rwose kiriya ni ikigo kiyoborwa n’ibukuru kandi kiri mu bigo bihabwa inkunga nyinshi z’amahanga, ariko ntiwamenya icyo zikoreshwa.”

Dr Nsanzimana Sabin yagizwe umuyobozi wa RBC muri Nyakanga 2019 asimbuye Dr Condo Umutesi Jeanne, uyu yasimbuye nawe yirukanwe ashinjwa kunyereza amafaranga y’iki kigo cyangwa se kuyasesagura mu nyungu ze bwite.

Yabaye ahagaritswe ku mirimo

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ku gicamunsi cyo ku itariki ya 7 Ukuboza 2021, bitangaza ko Dr Nsanzimana Sabin yahagaritswe ku mirimo kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.

RIB nayo yahise itangariza bimwe mu binyamakuru biri hafi ya Leta ko yahise itangira kumukoraho iperereza. Iyi ni ikinamico kuko amaze icyumweru afungiye muri kasho.

 Dr Nsanzimana Sabin ni muntu ki ?

Nsanzimana ni umuganga w’inzobere mu guhangana n’icyorezo cya Sida. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye no kurwanya ibyorezo (Clinical Epidemiology) yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda. Yize kandi amasomo yo ku rwego rw’ikirenga mu bijyanye n’ibyorezo (Philosophy in Epidemiology) muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi.

Mbere yo kugirwa umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana yari Umuyobozi Mukuru (Division Manager) w’Ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri RBC.