Rwanda: Inzara iraca ibintu i Rusizi na Nyamasheke

Yanditswe na Nkurunziza Gad

Mu cyahoze ari Perefeditura ya Cyangugu ubu ni mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda, mu turere twa Nyamasheke na Rusizi, abaturage barataka inzara bavuga ko batewe n’ubuyobozi bwafunze imipaka bukababuza guhahirana n’abaturanyi bo muri Congo –Kinshasa n’ugerageje kugira icyo akora akananizwa n’imisoro ihanitse.

Ku basanzwe bazi aka gace k’Ubushiru ni agace karumbuka cyane ndetse mu myaka ya mbere ya 1994 bavuga ko kari ikigega cy’u Rwanda dore ko n’abaturage baho bazwiho gukura amaboko mu mufuka bakihaza mu biribwa kandi bagasagurira abaturanyi bo muri Repuburika ya Demukarasi ya Congo by’umwihariko i Bukavu.

Magingo aya iyo usuye Uturere twa Rusizi na Nyamasheke wakirwa n’amarira y’abaturage bakubwira ko inzara ibageze ku buce, abakuru n’abato bakagutega amaboko ngo ubafungurire barashonje.

“Ubuyobozi bwatwicishije inzara”

Mu mvugo yuje agahinda gakabije, aba baturage by’umwihariko abo mu Karere ka Rusizi batubwiye ko ubuyobozi ari bwo bwabicishije inzara kandi ngo hashize imyaka itari mike bicira isazi mu jisho dore ko n’ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko muri utu Turere ariho hari umubare munini w’urubyiruko rudafite icyo rukora ndetse ni naho hari umubare munini w’abaturage bahabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP.

Hari uwatubwiye ati “Imyaka igiye gushira ari ibiri bafunze imipaka bakatubwira ko ar’ukubera icyorezo cya coronavirus, ariko tukibaza ukuntu mu bihugu duturanye bo ubuzima bwakomeje kandi tukaba tutumva bapfa bazize icyo cyorezo. Ikidutera agahinda rero nuko iyo ugerageje kugira icyo ukora baguca imisoro irenze igishoro cyawe ugahita uhomba utaranacuruza. Sinabura kuvuga ko ubuyobozi ari bwo bwatwicishije inzara.”

Undi ati “Nari mfite iduka ryuzuye ibinyampeke (ibishyimbo, soya, amasaka n’ibigori) njya kuranguza i Bukavu, ariko ubu nararifunze kubera imisoro ihanitse. Abana banjye babiri bigaga muri Kaminuza muri Congo ubu bicaye mu rugo kuko nabuze amafaranga yo kubishyurira. Nibaza icyo abayobozi b’u Rwanda batekereza nkayoberwa. Ese abayobozi barishima iyo babona umuntu w’umugabo wari ushoboye kwambuka akazana imari agacuruza agatunga umuryango we yirirwa yikoreye amaboko ku muhanda, abana be bicwa n’inzara abandi baravuye mu ishuri?”

“Abazi ubwenge bagiye gukorera i Bukavu”

Hari abaturage bo mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke bahoze ari abacuruzi, ubu basigaye bakorera mu Mujyi wa Bukavu bahunga imisoro n’andi mafaranga ya hato na hato basabwa n’abayobozi.

Umwe mu bahoze ari abacuruzi ati “Mutungirehe wahoze acururiza hariya hepfo (ahatunga urutoki) agiye kumara umwaka acururiza i Bukavu kandi ajya kugenda yarambwiye ati shahu waje tukambuka ndamunanira none iduka ryanjye ryarahombye burundu. Abazi ubwenge baragiye da nzi abarenga 20 bahoze bacururiza hano nyamasheke bagiye hari n’abandi b’i Rusizi bagiye gucururiza i Bukavu.”

Umwe mu bayobozi b’Akarere ka Rusizi utifuje ko amazina ye atangazwa muri iyi nkuru yatubwiye ko iki kibazo kirenze ubushobozi bw’Akarere.

Ati “Ibyo abaturage bavuga turabizi kandi ni ukuri, inzara irahari kuri bamwe ariko si bose. Naho icyo cy’abajya gucururiza muri Congo nacyo turakizi ariko kirenze ubushobozi bwacu kuko imisoro imwe n’imwe ishyirwaho na Rwanda Revenue kandi ntacyo twe nk’ubuyobozi bw’akarere twabikoraho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nk’amahooro ashyirwaho na Njyanama y’Akarere bari kureba uko bayagabanya kugirango abacuruzi bagiye gukorera i Bukavu bagaruke gukorera mu Rwanda. Yongeyeho ko mu minsi iri imbere hari intumwa zizava mu Ntara y’Iburengerazuba zijye kugirana ibiganiro n’aba bacuruzi barebe uko babagarura gucururiza mu Rwanda ngo kuko igenda ryabo ryagize ingaruka ku bukungu bw’utu Turere n’intara yose muri rusange.