Emmanuel Gasana wahoze ari umukuru wa polisi yakatiwe imyaka isaga itatu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwahamije Emmanuel Gasana wabaye umukuru w’igipolisi n’umuyobozi w’intara y’uburasirazuba icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko ku nyungu ze bwite .

Ariko rwamuhanaguyeho ikindi cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ndetse runatesha agaciro ikirego cyasabaga ko ategekwa kwishyura impozamarira za miliyoni zikabakaba 500 y’igihombo yateje rwiyemezamirimo Eric Kalinganire. 

Ku vyaha cyamuhamye , urukiko rwahanishije Gasana igihano kigabanyije cy’igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu ndetse anategekwa kwishyura ihazabu ry’agera kuri miliyoni 36 z’Amafranga y’U Rwanda .

Ntibiramenyekana niba uruhande rw’uregwa ruzajurira kuko we n’abamwunganira ntibari mu rukiko igihe urubanza rwasomwaga.

Icyaha cyahamye Gasana ni icyo yarezwe n’ubushinjacyaha buvuga ko rwiyemezamirimo Eric Kalinganire yakoze ibikorwa byo kuzamura amazi mu isambu ya Gasana ntabyishyurirwe kandi we avuga ko byamutwaye agera kuri miliyoni 48 z’amafranga y’U Rwanda .

Urukiko ruvuga ko Gasana atashoboye kugaragaza ukuntu ibi bikorwa byakorewe mu isambu ntibyishyurwe kandi ari ibisaba amafranga .

Yiregura Gasana yabwiye urukiko ko imirimo yakozwe mu isambu ye kuko ari ho havumbuwe amazi kandi akaba ari we wari ufite ubushobozi bwo gukurura umuriro w’amashanyarazi .

Gasana avuga ko ibyakozwe byari mu nyungu z’abaturage benshi bagombaga kugezwaho aya mazi ndetse n’aka gace kakaba kari kuba icyitegererezo ku tundi.

Ku gihano cyo gufungwa imyaka 3 n’amaezi 6, umucamanza yavuze ko habayeho guca inkoni izamba kuko ari ubwa mbere Gasana ahamijwe icyaha nk’iki kandi akaba yaragaragaje ko afite uburwayi bugoranye gukira .

Iyo hatabaho kugabanyirizwa, umucamanza avuga ko igihano cyari gikwiriye Gasani ari igifungo cy’imyaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 144.

Ikindi cyaha yari yarezwe ariko urukiko rwasanze kitamuhama ni icyo kwaka no kwakira indonke .

Ubushinjacyaha bwavuze ko imirimo Gasana yakorewe mu isambu ye yari ingurane y’ubuvugizi bwakorewe umushoramari Kalinganire kugira ngo abone abaturage benshi bayoboka umushinga we wo kuzamura amazi mu butaka .

Ubushinjacyaha buvuga ko bufite ibimenyetso nk’inama yemerejwemo indonke igomba gutangwa cyakora urukiko rukaba rwarasanze ibimenyetso byatanzwe atari ibyo kwizerwa .

Urukiko rwari rwakiriye kandi n’ikirego gisaba indishyi cyatanzwe n’umushoramari Eric Kalinganire wasabaga kwishyurwa miliyoni zisaga 500 y’igihombo avuga ko yatewe na Gasana ndetse n’impozamarira.

Urukiko ariko rwasanze izi ndishyi zitagomba gutangwa kuko Kalinganire yareze mu izina rye kandi imirimo yarakozwe n’Ikigo Akagera BT. N’ubwo ari we wari umuyobozi wacyo, urukiko rusanga ikigo ari cyo cyari gutanga ikirego kuko gifite ubuzima gatozi.

Ubushinjacyaha bwatanze ikirego bwari bwasabye ko Gasana ahanishwa imyaka 10 y’igifungo ndetse agategekwa kwishyura miliyoni zisaga 140 z’ihazabu.

Uyu mugabo wigeze kuba umukuru w’Igipolisi yatawe muri yombi mu ntangiro z’umwaka ushize ubwo yari umuyobozi w’intara y’uburasirazuba.

Yaje gusohorwa muri gereza by’igihe gito ndetse yemererwa gutaha ubukwe bw’umuhungu we wari warongoye bitangaza bamwe.

Gusa gerereza ya Nyarugenge imufunze yaje gutangaza ko ibyakozwe byemewe n’amategeko kandi ko bishobora no kuba byakorerwa undi wabisabye.