FPR KU ISONGA RYA ABAPFOBYA UBWICANYI BWAKOREWE ABATUTSI

Jean Damascène Bizimana

Yanditswe na Valentin Akayezu

Bimwe mu bituma ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bukomeza kugirwaho impaka ubundi zitari zikwiye, ni ukubera kuvangirwa n’abicanyi kabombo ba FPR, bashaka kwigira nabo inkirirahato kandi bikoreye amaraso y’abandi Banyarwanda b’Abahutu ndetse n’Abatwa ku biganza byabo!!

Mu gihe politiki ya FPR Inkotanyi yubakiye ku gusiga icyasha Umuhutu wese uriho n’uzavuka, mu rwego rwo kuzimya uburenganzira bwabo bwo kubaho nk’abaturage bisanzuye mu gihugu cyabo, FPR imaze gutera intambwe karundura yo kwiha irindi kuzo.

Umwirongi wa FPR Inkotanyi witwa Bizimana Jean Damascène, agaragaza ibintu bibiri:

1)FPR igomba guhabwa ikuzo rinasumba iry’Imana ishobora byose. We ubwe yivugira ko atabona icyo abantu bata umwanya wabo bashimira Imana kuko yareberaga “Abatutsi” bicwa ntigire icyo ikora!! Ariko arongera akagaruka, ati “FPR nk’Imana ihoraho”(omniprésent et omnipotent)……

Ntabwo kuvuga ayo magambo ari impanuka, mu gihugu bizwi ko 90% ari Abakristu kongeraho n’Abayisiramu. Umuntu yitegereje uburyo imiyoborere y’amadini, yinjiriwe, amadini agateragurwa hejuru hagamijwe ko ubuyobozi bwayo bwegukira abakada ba FPR bagomba guhitisha ivanjili ya FPR ko ariyo gakiza n’amizero y’Abanyarwanda. Rero amagambo y’Umwirongi Bizimana Jean Damascène ahishura byeruye ibyo tubona uko bwije n’uko bukeye.

Ingaruka zabyo, ni uko FPR nk’umutwe w’icurabwonko ry’imeneka ry’amaraso y’Abanyarwanda, kuyitagatifuza kw’abanyamadini no kuyizamura ku rwego rwa Nyiribiremwa, bizatuma benshi barushaho gutakariza icyizere amadini ndetse bitabujije no kuyazinukwa!!

2) FPR nayo n'”inkirirahato” kimwe n’abandi Batutsi bose barokotse jenoside yabakorewe: wumvise amagambo Paul Kagame yavugiye mu nama ya UnityClub mu 2021, aho yagize ati “niba muvuga ngo ribara uwariraye (ijoro), ndababwira ngo nanjye, ribara uwarigenze (ishyamba)”!! Kuri Paul Kagame, ntawugomba kumubwira ko we atacitse ku icumu rya jenoside kuko umubabaro we, ntaho utaniye kimwe n’uw’Umututsi wacitse kw’icumu”. Unwirongi Bizimana Jean Damascene agaruka kubishimangira nawe yemeza ko FPR Inkotanyi yacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi!!

Igitangaje, iyi myumvire igamije kugoreka umurage w’amateka y’Abacitse kw’icumu, usanga ireberwa n’imiryango yitwa ko iharanira inyungu zabo, aho usanga yararuciye ikarumira.

Ingaruka zabyo ni uko niba abicanyi b’inkotanyi batangiye kwivangavanga bigira inkirirahato kimwe n’abandi Batutsi bacitse kw’icumu, bizagorana ko abandi basigaye bahora batonekwa mu bikomere batewe n’ubwicanyi bw’inkotanyi, batazigera bareba neza cyangwa bumva akamaro ko kuzirikana kwibuka kwamaze kugirwa umwihariko w’inkoramaraso z’inkotanyi!!