NJE KUBABWIRA NGO : « ISAHA IRAGEZE, NIMUSHYIGUKE »: BIRUKA Innocent, MRCD.

Aya ni amwe mu magambo ya Bwana Biruka Innocenti, umukangurambaga wa CNRD – Ubwiyunge, n’uw’impuzamashyaka nshya MRCD : Mouvement Rwandais pour le changement démocratique. Iyi mpuzamashyaka yari isanzwe ibumbye ishyaka PDR Ihumure na CNRD ubwiyunge zikuriwe na Rusesabagina Paul na Wilson Irategeka. None guhera tariki ya 18/03/2018, iyi MRCD yakiriye RRM, mouvement iharanira impinduramatwara mu Rwanda ikuriwe na Sankara Callixte, Marara Noble akayibera umuvugizi.

Uyu Biruka Innocenti mwumva muri iki kiganiro, ni umukangurambaga w’iyo mpuzamashyaka MRCD, akaba ariko ari buvuge mu izina rya MRCD.

Agera muri studio y’ikondera libre, yasanze twumva akaririmbo k’abana b’impunzi bagira bati : TURAGOWE…, ubundi bati twacumuye babyeyi bacu, kuki twavukiye ishyanga mu mashyama nk’aya?

Nti benshi mu bo uje kubwira kandi bakumva, barimo aba bana b’impunzi batabaza kuko ngo bageze ahagoye;

Barimo bariya bahinzi bashonje bejeje;

Barimo bariya barimu barengeje ukwezi badahembwa;

Barimo bariya bimwe umurambo w’uwabo ngo kuko babuze amafranga yo kuwugombora;

Barimo bariya babyeyi bwira bakambuka umuhanda bagiye gufata ibisigazwa by’abaherwe bakabyishyura kwoza amazu, gukoropa, kumesa n’indi mirimo ikorwa n’ababoyi dore ko ari bo baba babashyiriye ibyo bisigazwa mu tudobo n’udushashi;

Barimo bariya bana batiga kuko ababyeyi bari mu cyiciro cya kangahe cy’ubudehe;

Barimo ruriya rubyiruko rwarangije za kaminuza rutagira akazi;

Barimo bariya bakobwa bagurisha imibiri yabo ngo babone amaramuko;

Barimo ziriya mpunzi z’abanyarwanda zititaweho , zishakwa kandi zihigwa;

Barimo na bariya bafunzwe amagana n’amagana, cyane cyane imiryango yabo ihora mu nzira ibagemuriye nabo iwabo rukinga bane;

Barimo abenegihugu benshi biciwe ababo, ahubwo bagasabwa gusaba imbabazi;

Barimo abo bose batemerewe kwibuka ababo kuko byakwitwa ingengabitekerezo iheza muti wa mperezayo;

Ni Bariya banyarwanda bategereje ko ngo “imvura ihita, ijoro rigacya”.

Barimo aba, n’aba na bariya.

Yego mu kiganiro cya none Bwana Biruka ntari bubituganirizeho byose, kuko azagaruka agasubiza n’ibindi mushobora kuba mwibaza. Ijambo ni iryanyu Bwana Biruka.

Ikondera libre, 20/03/2018.