FDLR Ihakana Guhungabanya Umutekano muri Kongo

Umutwe wa FDLR urwanya Leta y’u Rwanda ikaba ifite ibirindiro mu burasirazuba bwa Kongo urahakana amakuru avugwa n’abayobozi b’u Rwanda ko ari wo soko y’umutekano muke mu karere. Kuri uwo mutwe amahanga avuga ko ushyigikiwe n’ubutegetsi bwa Kongo, hatabayeho ibiganiro ku mpande zose zihanganye nta mutekano urambye ushobora kuboneka.

Ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Kongo kiri mu byari ku isonga mu byaganiriweho mu nama yahuje abakuru b’ibihugu by’akarere I Addis Ababa mu cyumweru gishize. Ni igihe abakuru b’ibihugu na za leta bari mu nama y’umuryango w’Afrika yunze ubumwe. Abo bategetsi bumvikanishije impungenge bafite ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo uterwa n’imitwe y’inyeshyamba.

Prezida Kagame w’u Rwanda Paul Kagame yagaragaje ko umutwe wa FDLR utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, udateyee impungenge abanyarwanda gusa, ahubwo n’akarere kose muri rusange.

Bwana Kagame Rwanda yahakanye ibivugwa ko we n’igihugu cye batera inkunga umutwe wa M23, ahubwo yakomeje kumvikanisha ko ibibazo by’Abanyekongo ari ubuyobozi bwabo bwite kuko budashobora gukemura ibibazo by’abaturage nkuko bikwiye.

Ku ruhande rwa Kongo, Prezida Antoine Felix Tshisekedi, we yemeza ko intandaro y’ ibibazo by’umutekano muke mu gihugu ari u Rwanda. Ibi avuga ko abihera ku bufasha iki gihugu gishinjwa ko giha inyeshyamba za M23 zirwanya leta ya Kinshasa. Izo nyeshyamba kuri ubu zimaze kwigarurira uduce twinshi two mu teritware za Rutshuru, Masisi, na Nyiragongo.

Ubuyobozi bw’umutwe wa FDLR utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda ku ruhande rwawo uvuga ko ibyo umukuru w’igihugu cy’u Rwanda na leta ye babashinja nta shingiro bifite.

Leta y’u Rwanda yakomeje kugenda igaragaza ko FDLR ari umutwe ugambiriye guhirika ubutegesti no guhungabnaya umutekano w’Abanyarwanda.

Ariko FDLR yo ivuga ko hari ikindi irwanira kitari uguhungabanya umutekano w’abanyarwanda.

Mu nama y’abakuru b’ibihugu b’umuryango w’ubumwe bw’Afrika hari bamwe mu bakuru b’ibihugu basabye ko habaho ibiganiro ku mpande zombi zihanganye bityo amahoro akagaruka mu karere k’ibiyaga bigali by’umugabane.

Muri bo harimo Prezida Azali Asumani wa Comores wari uyoboye umuryango w’ubumwe bw’Afrika. Uyu yasabye ko habaho ibiganiro hagati ya leta zombi bagashakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo. Perezida wa Kongo we yakomeje gutsimbarara ku cyemezo cye cyo kutagirana ibiganiro ibyo ari byo byose n’abateza intambara mugihugu cye.

Ubuyobozi bwa FDLR bwo burasabako ko Perezida Paul Kagame yakwemera kuganira nabo. Kuri bo, ibyo bizaba igisubizo kirambye ku kibazo cy’umutekano muke ugaragara mu karere k’ibiyaga bigali.

Ku rundi ruhande, abarwanyi ba M23 bakomeje kumvikanisha ko mugihe leta ya kongo itaremera kuganira nabo batazashyira intwaro hasi.

VOA