Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Umuvugizi ngo mu iperereza cyakoze, rigaragaza ko n’ubwo perezida Kagame yatangiye kera guhiga uwo munyemari Félicien Kabuga, ariko ngo ni nako yakoraga imishyikirano n’umuryango we kugirango barebere hamwe uburyo basangira umutungo we. Ngo iperereza ryerekana ko hari inama yigeze kuba hagati ya Dr Donald Kaberuka wari Minisitiri w’imari hamwe na Anaclet Kalibata ushinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu , iyo mishyikirano ngo yari hagati y’abo bari bahagarariye Leta ya FPR hamwe n’umuryango wa Félicien Kabuga ikaba yari igamije kurebera hamwe uburyo FPR yahanaguraho uwo muherwe ibyaha aregwa ari uko yemeye kubegurira imali ye.
Iyo mishyikirano ikaba ngo na none yarabaye nyuma y’ifatirwa ry’akayabo ka Kabuga Félicien kabarizwaga ku ma comptes y’ama banki yo mu Rwanda atandukanye, ku buryo bamwe mu banyamuryango ba FPR batashatse gutangaza amazina yabo kubera impanvu z’umutekano wabo bemeza ko ako kayabo katwawe na FPR, ikaba kandi ari nako ikoresha ubucuruzi bwayo butandukanye , ku buryo ihigwa rya Félicien Kabuga rishingiye cyane ku busambo bwa FPR ihora ishaka ko atazabaza akayabo ke yambuwe n’ishyaka riri ku butegetsi .
Muri iryo perereza kandi ikinyamakuru umuvugizi cyashoboye no kubaza umwe mu banyamategeko wakoze bwa mbere idosiye ya Kabuga Félicien ariwe Dr Gahima Gerald, kugirango agire icyo agitangariza ku byaha Kabuga Félicien aregwa kuba yarakoze muri Jenoside.
Yagitangarije muri aya maganbo: ”Kuba Kabuga Félicien aregwa kuba yarashishikarije abanyarwanda gukora Jenoside simbyemera kuko nta bimenyetso bihari bifatika, icyo nzi ni uko twamuregaga kuba ari umwe mubari abanyamugabane ba Radio RTLM. Ariko icyo si gihamya ihagije kubera ko impamvu zo gutangiza radio RTLM bitari ugukora Jenoside. Kandi ko hari n’abanyapolitiki benshi ba FPR kugeza ubu bari abanyamigabane ba RTLM nka ba Rucagu Boniface na Bazivamo Christophe ariko batigeze bagira icyo bakurikiranwaho. Ikindi ni ku bijyanye n’imihoro aregwa ngo yaba yarakoreshejwe muri jenoside, ibyo simbizi neza kubera ko byakurikiranwe n’urukiko rwa Arusha, ariko icyo nabivugaho ni uko Kabuga Félicien yari umucuruzi kandi yari asanzwe akora ubucuruzi bw’imihoro nka kimwe mu bucuruzi yakoraga bityo umuntu akaba yareba niba koko iyo mihoro yaba yarayitumije azi neza ko izakoreshwa muri Jenoside.”
Uretse ibitangazwa n’ikinyamakuru umuvugizi umuntu yakwibaza ubu niba mu Rwanda nta bacuruzi bacuruza imihoro cyangwa umuntu akibaza niba nta bandi bacuruzi bacuruzaga imihoro mbere ya 1994 baba mu Rwanda batigeze bahunga.
Ruben Barugahare
Nyagatare
Ararengana,ninda,ninipe.