Uganda yasubije Congo abasirikare bayo bari bahungiye ku butaka bwa Uganda

Amakuru atangazwa na Radio Okapi kuri uyu wa gatanu tariki ya 13 Nyakanga 2012, aravuga ko igihugu cya Uganda cyasubije Congo abasirikare bayo n’abapolisi basaga 500 bari bahungiye ku butaka bwa Uganda mu gihe inyeshyamba za M23 zafataga umupaka wa Bunagana ku itariki ya 5 Nyakanga 2012.
Ayo makuru akomeza avuga ko igihugu cya Uganda cyasubije n’ibikoresho byose bya gisirikare abo basirikare n’abapolisi bari bahunganye bakabyamburwa n’abategetsi ba Uganda. Gusubira muri Congo kw’abo basirikare n’abapolisi byabaye hakoreshejwe umupaka wa Kasindi uri mu gace ka Beni nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’amajyaruguru, colonel Olivier Hamuli.

Abasirikare ba Congo bari bahugiye ku butaka bwa Uganda

Iyi nkuru iragaragaza uburyo Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni akomeje kugaragaza kureba kure mu gufata ibyemezo byaba mu rwego rwa dipolomasi cyangwa politiki. Kuba kandi ingabo za Uganda zidashyirwa mu majwi mu gufasha inyeshyamba za M23 nk’uko Uganda yagiye ifasha inyeshyamba zo muri Congo mu myaka yashize bigaragaza ko igihugu cya Uganda ndetse na Perezida Museveni bafitiwe icyizere n’amahanga cyangwa Perezida Museveni adashaka kwivanga mu bibazo bya Congo ku mugaragaro. Mu minsi ishize Perezida Kagame yakoze ingendo nyinshi mu gihugu cya Uganda bigaragara ko Perezida Kagame yifuzaga ko Perezida Uganda yamufasha mu kibazo cya Congo, ariko uko bigaragara Perezida Museveni yahizemo gucisha make no gukoresha amayeri na dipolomasi.

Ikindi kivugwa n’ababikurikiranira hafi n’uko abaturage ba Congo bo mu bwoko bw’abatutsi bahungira mu Rwanda, mu gihe abanyekongo b’abahutu cyangwa b’andi moko bahungira mu gihugu cya Uganda cyangwa mu gihugu cya Congo hagati.

Marc Matabaro