FPR ISABUKURU Y’IMYAKA 25; MISA IDASANZWE -Igice cya III

Nta mukuru wa maneko umara kabiri

Igitangaje cyane ariko gisumba byose, ni ukuntu abayobozi b’ingabo ze b’umwimerere bagiye bashira umwe umwe. Muri 91, Lt Ruyenzi avuga ukuntu Commander Byaruhanga yishwe arashwe, akaba nyamara yari yungirije Pawulo Kagame akaba n’umuyobozi wa Batayo yitwaga Yankee. Imitwe y’ingabo z’Inkotanyi izwi cyane muri 94, yose uko ingana, abari bayiyoboye, basigaye batazwi, uretse mbarwa. Uretse umutwe witwaga 157th wari uyobowe n’inkoramaraso Fred Ibingira, abandi bose barapfuye cyangwa bagizwe ingwizamurongo. Uwari wungirije Pawulo Kagame, yari Commander Ndugute (Ndungutse mu by’ukuri). Yavanywe mu buyobozi bw’ingabo intambara itaranarangira, arinda apfa nta kandi kazi yongeye kugira, azize ngo “indwara”. Yaribagiranye.

Uwari uyoboye umutwe w’ingabo witwa 7th bitaga Commander Bagire alias Tiger One, yapfuye urutazwi nyuma y’intambara kimwe na mugenzi we Ndugute. Nawe yaribagiranye. Abandi ni benshi cyane ntawabarondora. Commander Musitu, Commander Dodo Twahirwa, Commander Sam Kaka n’abandi bose bagizwe ingoroji, ingwizamurongo ziri aho gusa. Uwitwa Commander Gashumba , wayoboraga umutwe witwaga Charlie muri za komini za Kidaho, Butaro na Kinigi amakomini yahanaga imbibi n’u Bufumbira bwo muri Uganda, we ntawigeze amenya irengero rye.

Igikomeye kurusha ibindi byose ariko ni ukuntu Pawulo Kagame yagize abayoboye inzego z’iperereza bose. Nta n’umwe yigeze acira akari urutega. Uhereye kuri Gen. Kayumba Nyamwasa, wayoboye DMI mu gihe cy’intambara cyose. Uwamusimbuye muri 94, Gen. Karenzi Karake, nawe yaje kuvanwaho, bagenda bamushyira hirya hino, kugeza igihe afungiwe mu mwaka w’i 2010. Ubu Pawulo Kagame yongeye kumuha akazi, mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’abamurwanya ariko nta cyizere afitiwe na mba. Uwasimbuye Karenzi Karake muri 95, Col. Patrick Karegeya yageze aho arafungwa, yirukanwa ku kazi, bamukuraho amapete ye yose. Ubu ni impunzi muri Afrika y’Epfo kuva muri 2007. Ni naho Gen Kayumba Nyamwasa, benshi mu banyarwanda bakekaga ko ari umuyobozi utajegajega, yamusanze, igihe yahungaga muri 2010, mbere y’amatora. Abagiye basimbura aba bamaneko bakuru, ari Gen. Musemakweri, ari Gen. Rutatina, Col. Dan Munyuza, cyangwa Col. Emmanuel Ndahiro, ubu ngo usigaye ashinzwe “gushyingura inyandiko” ntawe umaraho kabiri.

Ndetse n’uwari ashinzwe kurinda Pawulo Kagame, witwa Col. Tom Byabagamba wageze aho yibwira ko ari igitangaza we n’umugore we Mary Baine wayoboraga Rwanda Revenue Authority, bombi bashyizwe ku ruhande. Nubwo bagifite akazi, Byabagamba Tom mu ishami rirwanya Iterabwoba muri minisiteri y’ingabo, naho umugore we Baine akaba umunyamabanga uhoraho muri ministeri y’ububanyi n’amahanga, mu by’ukuri Pawulo Kagame yabashyize ku ruhande, mu gihe akireba uko bamukeza we n’umugore we Jeannette Kagame. Mu gihe umuhungu we Ivan Cyomoro azaba arangije amasomo mu ishuri muri Amerika, Pawulo Kagame muri 2013, umwaka utaha; ntawe byatangaza ariwe ashinze kumurinda. Ibintu bigasobanuka burundu. Uwatwazaga icyombo Kagame, akaba ari maso igihe we asinziriye, akaba ukuboko kwe kw’iburyo, Gen. James Kabarebe, niwe ukwiye gutwara umudari w’umusirikare usuzuguritse. Amaze kuvanwa ku buyobozi bw’ingabo, akagirwa minisitiri w’ingabo byo kumubeshyeshya ibyubahiro nk’ibyo bahaga uwo yasimbuye Marcel Gatsinzi wo muri ex-FAR, muramu we Col. Diyojene Mudenge, yatawe muri yombi, n’ubu aracyari mu munyururu. Ngo « ukubise imbwa, aba ashaka shebuja » kandi ngo “imbeba irya umuhini, yototera isuka”.

FPR-Inkotanyi yarapfuye

Mu by’ukuri rero, FPR-Inkotanyi yapfuye kera. Kuba Pawulo Kagame asigaye yungirijwe n’umwe mu bashinze RTLM, ubwabyo ni isomo. Kwuzuza abantu muri Stade, benshi muri bo b’abacanshuro gusa, kuko bakeneye kurengera umurimo utunze ingo zabo, sibyo bigaragaza ko iriho. Pawulo Kagame arabizi neza. Niyo mpamvu atemera ko amashyaka akora. Niyo mpamvu yanze ko FDU-Inkingi yemerwa n’amategeko. Azi neza ko FPR-Inkotanyi yayisenye. Azi ko nta munyarwanda wamucira akari urutega amubonye uruhande. Azi neza ko, uretse no kuba yarasenye FPR-Inkotanyi, ikaba isigaye ari ikintu cy’igihuhwe, yakoze amaraso y’abantu batabarika, ku buryo aramutse aretse abanyarwanda bakishyira bakizana, bamukanira urumukwiye.

Ariko se amaherezo ye ni ayahe? Nta gahora gahanze. U Rwanda Pawulo Kagame yararusanze. Azarusiga. Ni mucyo duhaguruke, twisubize igihugu cyacu. Abashinze FPR-Inkotanyi nabo ni abanyarwanda. Bagomba kuba mu gihugu cyabo, mu ishyaka ryabo, ntihagire urihindura igikoresho cye bwite. Buri wese nafate uburenganzira bwe, mu buringanire, muri byose, haba mu bukungu, mu kurengera umutekano w’abantu n’ibintu mu gihugu, mu kugikingira umwanzi mu buyobozi bwacyo cyangwa mu muco. Nimucyo twegerane, dushingire kubiduhuza, tureke ibidutanya, twubake ubushobozi bwo kwikiza iyi ngoma y’agahotoro ya Pawulo Kagame.

Mana Mana

Jean Baptiste Mberabahizi

5 COMMENTS

  1. Karenzi karake yasimbuwe kuri DMI na Jackson Rwahama, nyuma Rurangwa Ephrem akora interim banga kumu confirming bashyiraho Jack Nziza. yaje gusimburwa na jack musemakweri na we wasimbuwe na Dan Munyuza utmazeho kabiri!

  2. hacyiye umwaka umwe nigice yvan cyomoro atakibarizwa mwi shuli rya gisirikare westpointikindi kdi asigaje umwaka wose ngo arangize, sinzi impamvu uri kutwifatira bigezaho.

  3. ubwo se urarondora izo Nkotanyi zose ngo zishwe na Kagame izindi zirazengerezwa uwo ziteye imbabazi se ninde?ahubwo yimbaye mwafatwaga n’icyorezo mugapfa umusubizo,muragashirira ku icumu.

Comments are closed.