FPR nirangiza gukoresha Christine Mukabunani ibyo ishaka izamujugunya nk’abandi bose: Alexis Bakunzibake

    Mugenzi wacu Ruben Barugahare yashoboye kuganira na Visi Perezida w’Ishyaka PS Imbereakuri, Bwana Alexis Bakunzibake, ku bijyanye na Madame Christine Mukabunani wagizwe umukuru w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki yemewe mu Rwanda n’imibereho ya Perezida w’ishyaka PS Imberakuri, Me Bernard Ntaganda muri Gereza ya Kigali.

    Twabonye amakuru y’uko madame Christine Mukabunani yagizwe umuyobozi wa The National Consultative Forum of Political Organisations (NFPO) ibyo murabivugaho iki mu ishyaka ryanyu?

    Mbera na mbere twongeye kubashimira uyu mwanya muduhaye,
    Kuba FPR Inkotanyi yarafashe Mme MUKABUNANI Christine ikamugira umuvugizi w’ihuriro ry’amashyaka bafatanyije twe muri PS Imberakuri tubona nta gitangaza kirimo nta n’ubwo bidutunguye. Nyuma yaho abambari bayo badukoreyemo umukwabo baturigisa, abandi birirwa bahigwa, bakubitwa cyangwa se batumizwa n’inzego zitandukanye, mu byo twabazwaga ngo batugira inama kwari ngo kureba uko twishyira hamwe n’uyu MUKABUNANI. Ubwo badukangishaga ko nitwemera kumukurikira, ko ngo bazatureka tukajya mu matora y’abadepite ateganijwe umwaka utaha wa 2013, ko rero twazagororerwa imyanya y’ubudepite ngo tukajya tugendera mu ma modoka meza.

    Ibyo byose bakabikora birengagiza ko dufata icyemezo cyo gushinga ishyaka ry’Imberakuri twabikoze twabitekereje kandi tuzirikana neza ko n’inzira tuzanyuramo itazoroha. Ubuhendabana rero, ntabwo wabudukangisha. Aha kandi nkaba nakwibutsa ko mu mwaka wa 2010 ubwo uyu MUKABUNANI yakoreshwaga hamwe na bagenzi be mw’ikinamico rya Kongere yo gukuraho umuyobozi w’ishyaka ryacu, n’ubundi yagororewe kuba umwungiriza w’iriya FORUMU. Kuva icyo gihe se kugeza ubu, mwigeze mubona hari igikorwa cya politiki mumubonamo? Hari ubwo se twe nk’ishyaka byigeze biduca intege cyangwa ngo bidindize imirimo yacu nk’ishyaka ritavuga rumwe na Leta? Kuba n’ubu Leta ya FPR yirirwa ishakisha imivuno yo kubeshya rubanda n’amahanga, n’ukubera igitutu tuyuka umunsi ku wundi. Iyo MUKABUNANI agira icyo abazanira ubu baba bafite umutima uri hamwe. Nta na rimwe rero ikintu cyose kinyuze mu nzira z’amafuti kigirira akamaro ugikoze. Aha muzabaze ba HAKIZIMFURA Noel na NIYITEGEKA Augustin bakoranye bwa mbere na MUKABUNANI muri ubu buhemu uko basigaye babayeho.

    N’ubwo rero MUKABUNANI yagirwa Minisitiri w’Intebe mu nzira nka ziriya, azi neza ko ntacyo yaba aricyo. N’abamukoresha kandi, bazi ko ntacyo abamariye, akaba ari nayo mpamvu nabo nta kazi bamuha kagira icyo kamugezaho kigaragara. Igihe cyose bazarangiza kumukoresha icyo bashaka bazajugunya nka rya jambo tutiriwe dusubiramo. Twe rero mu ishyaka PS Imberakuri, twiyemeje guharanira impinduka nyayo ituma umunyarwanda wese yisanzura, agira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we. N’inzira y’umusaraba, ariko nk’uko buri wese abibona, hari benshi batangiye kuza kuyidufasha. Ibyo rero bidutera imbaraga zo gukomeza. Iyo duhitamo ubuhendabana biba byararangiye kera.

    Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Me Bernard Ntaganda amerewe ate ubu nyuma y’amakuru twumvise ajyanye n’ihohoterwa akorerwa muri Gereza ya Kigali?

    Prezida w’ishyaka, Nyakubahwa Me Bernard NTAGANDA, byo nk’uko tudahwema kubibamenyesha, kugeza ubu imijugujugu iracyari yose. Noneho bigeze n’aho yimwa uburenganzira bwo gufata ifunguro azaniwe n’umuryango ndetse n’inshuti. Ndetse n’iyo babimuhaye abasangirangendo b’ubutegetsi buriho ntibamwemerera kubirya.

    Muri iyi minsi, UWUMUREMYI Vital, uyu n’ubundi wari ushoje ikivi mw’ikinamico ry’urubanza rwa Mme Victoire INGABIRE, umuyobozi wa FDU Inkingi yasanze atabaho atagira ikiraka. Ubu niwe usigaye akorera amabi yose umuyobozi w’ishyaka ryacu aho afungiye muri gereza nkuru ya Kigali. Mu bikorwa bibi amukorera harimo kwanduza ibikoresho bye by’isuku mu gihe biba bimaze gusukurwa, guta imyanda mu biryo bye kugeza naho babishyiramo inkari, mbese muri make n’iyicwa rubozo bamutumye gukorera Me Bernard NTAGANDA.

    Mwakiriye mute mu ishyaka ryanyu igikorwa cy’umuryango w’uburayi aho abadepite bamwe batanze icyifuzo cy’uko Me Bernard NTAGANDA na bagenzi be Mme Victoire INGABIRE na Deo MUSHAYIDI bahabwa igihembo kitiriwe SAKHAROV?

    Mbere na mbere nagirango nibutse ko iki gihembo cyashyizweho n’inteko y’abadepide b’uburayi muri 1988, kigatangwa buri mwaka ku bantu cyangwa imiryango iharanira ubwisanzure n’uburenganzira bwa muntu.

    Kuba rero uyu mwaka abadepite baratekereje kugeza ku nteko yabo icyifuzo cy’uko u Rwanda rwahabwa rino shimwe n’ikintu gikomeye cyane. Mvuze u Rwanda kubera ko mu gufata icyemezo cyo gushyira abayobozi bacu uko ari batatu ku rutonde, ababikoze batekereje k’u Rwanda, ntabwo batekereje ku muntu ku giti cye. N’ukuvuga rero ko ari ubutumwa buhawe u Rwanda bugaragaza ko igihe kigeze ngo abanyarwanda twese tumenyeko dukeneye uburenganzira n’ubwisanzure kuri buri wese mu rwatubyaye, niyo nkingi y’amahoro n’iterambere bihoraho. Nk’uko kandi mwabibonye mu nyandiko ziherekeza iyi “candidature”, aba bayobozi mu nzego zitandukanye bashyize imbere icyahuza abanyarwanda mu mahoro. Nkatwe rero nk’Imberakuri, natwe biduhesha ishema iyo tubona igitekerezo twagize hano mu Rwanda kimaze kumvikana no mu mahanga kugeza aho abahagarariye rubanda ku mugabane w’uburayi batekereza kudukubita ingabo mu bitugu ku rugamba turiho rwo guharanira impinduka y’amahoro mu Rwanda. Twizera rwose ko bizatuma abanyarwanda turi kumwe hano mu buzima bwa buri munsi nabo bazarushaho kubona ko tugomba gushyira hamwe maze twese tukuhira ruriya rubuto rwa demukarasi twabibye, nibyo bizatuma buri muntu wese yumva ko uburenganzira bwe burangirira aho ubwa mugenzi we butangirira, maze koko tukabana mu mahoro mu rwatubyaye.

    Nkaba rero mbashimiye kuba mwongeye kumpa aka kanya ngo tuganire.

    Comments are closed.