Rwanda Day Boston: Perezida Kagame yakiriwe n’imyigaragambyo

    Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 Nzeli 2012, habaye imyigaragambyo mu mujyi wa Boston muri Leta ya Massachusetts muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyo myigaragambyo yari yateguwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta ya Kigali nka RNC, FDU-Inkingi, CNR-Intwali, PDR-Ihumure n’ayandi, iyo myigaragambyo yitabiriwe n’abanyarwanda, abanyekongo ndetse n’abarundi bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Canada uretse ko hari amakuru twamenye ko hari bamwe mu bari baje kwamagana Kagame baturutse muri Canada bari kumwe na Dr Emmanuel Hakizimana bangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kubera amakuru y’ibihuha yatanzwe n’abantu bashyigikiye Leta ya Kagame ko hari abantu bakora iterabwoba bashaka kwinjira muri Amerika.

    Icyari kigamijwe muri iyo myigaragambyo ni ukwamagana Perezida Kagame na Leta ye y’igitugu itsikamiye abanyarwanda ikaba yari yateguye igikorwa yise Rwanda Day cyari kigamije kureshya abanyamahanga no kwerekana ko Perezida Kagame akunzwe cyane hakoreshejwe amafaranga ava mu cyuya cy’abanyarwanda.

    Mu minsi yabanjirije uyu munsi Leta y’u Rwanda yashyize ingufu nyinshi mu gushaka kuzuza inzu izaberamo ibirori abantu bo gukomera amashyi Perezida Kagame ku buryo batanatinye no kujya kureshya impunzi zitarabona ubuhungiro ndetse Leta ya Maine yo yasaga nk’aho yibasiwe na Ambasaderi Kimonyo wakoresheje ingufu nyinshi kugira ngo ashobore kubona abantu benshi bavuye muri iyo Leta dore ko kubera abantu benshi bahatuye bahoze mu ngabo za Leta y’u Rwanda bagahungira muri Amerika ako karere Ambasade y’u Rwanda igakurikiranira hafi. Ariko byabaye iby’ubusa kuko inzu baharaniraga kuzuza yuzuye igice kandi abenshi n’abari baturutse mu Rwanda. Perezida Kagame yagaragaye nk’uwijimye nta morali afite n’ubwo bwose abavugaga muri Salle bamuvugaga ibigwi.

    Dr Rudasingwa wa RNC yari yitabiriye iyo myigaragambyo

    Mubyahavugiwe uretse amagambo asanzwe ya Perezida Kagame yo gukangurira abanyarwanda ngo kwihesha agaciro adasiba kubatesha abari bahari bahawe umwanya wo kubaza ibibazo, uretse abashimiraga Kagame n’abacinyaga inkoro hari umudamu umwe wasabye ko Perezida Kagame yafasha gufungura umuntu ufunze, undi mudamu we yafashe umwanya wo gusobanura ibyo atunze byose n’uburyo ari umucikacumu Kagame ngo yabujije kwihorera, Umugabo w’umudogiteri wisabiraga akazi we bari bamukuyemo iyo kotsa.

    Kuba nta bantu benshi bitabiriye Rwanda Day y’i Boston n’uko Leta y’u Rwanda yari yaramenyereje abantu kubagurira amatike y’indege, kubishyurira amahoteli n’ibibatunga none abenshi basabwe kubyirihira. N’ubwo hari abacuranzi bari baje gucuranga ngo bakurure abakunda imiziki nka The Ben, Meddy n’abandi, uko byari bimeze i Boston bitandukanye cyane n’ibyabereye i Chicago cyangwa i Paris.

    Ikindi cyagaragaye n’uko abashyigikiye Perezida Kagame mbarwa bakoze nabo imyigaragambyo hakurya y’aho abandi bigaragambirizaga ariko polisi yabasabye gusubira mu nzu imbere kuko bashoboraga guhungabanya umutekano kandi igihe polisi yari yabahaye cyari cyarangiye. Umujyi wa Boston n’umujyi Perezida Kagame yasaga nk’aho afitemo ingufu ariko nyuma y’aho hagaragaye imyigaragambyo mu muhanda byatumye hari abibaza byinshi ndetse batangira gusobanuza kuko bari basanzwe bafite amakuru avuga Kagame na Leta ye neza gusa.

    Abashyigikiye Kagame nabo bigaragambije

    Bamwe mu bakuru b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwo mu Rwanda bagaragaye muri iyo myigaragambyo. Twavuga nka Dr Théogène Rudasingwa, Condo Gervais, Prof Jean Marie Vianney Higiro, Théobald Rwaka, Pascal Kalinganire n’abandi

    Ubwanditsi

     

     

     

     

     

     

     

     

    © 2012 Photos by Jennifer Fierberg

    Comments are closed.