FPR yasobanuye impamvu itareka abandi ngo nabo bakore politiki mu Rwanda.

Ku wa gatanu tariki ya 23 Gashyantare 2024, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali, Wellars Gasamagera, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya FPR-Inkotanyi, yatangaje itangira ry’igikorwa cy’amatora y’ibanze mu ishyaka, mbere y’amatora ya Perezida n’abagize inteko ishingamategeko yo mu kwezi kwa Nyakanga 2024.

Gutora kw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuzatangira ku wa gatandatu tariki ya 24 Gashyantare, aho bazahitamo umukandida uzabahagararira mu matora ya Perezida ndetse n’abazabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko. Iki gikorwa cyo gutora kizamara ibyumweru bitatu, kikazasozwa n’inama rusange izabera mu kwezi kwa Werurwe, aho hazemezwa ku mugaragaro abazahagararira ishyaka.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu mahanga ntabwo bazitabira amatora y’ibanze azatangira kuri uyu wa Gatandatu. Gasamagera Wellars, yavuze ko impamvu ari uko ubukangurambaga muri diaspora bugorana, bakaba barasanze byaba byiza Abanyarwanda bari muri diaspora bitabajwe mu gihe cy’amatora. Ati “Umusanzu w’Abanyarwanda bari mu mahanga tuzawubasaba igihe cy’amatora rusange.” Yasabye abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri diaspora kwizera bagenzi babo bari imbere mu gihugu, ku bakandida bazabahitiramo bazahagararira umuryango mu matora rusange azaba muri Nyakanga.

Gasamagera Wellars, yasubije ababaza FPR impamvu itareka andi mashyaka ngo nayo ayobore. Ati “None se ko igihugu kitaragera aho dushaka, tuzabikora kubera umudeli? Wakinisha ubuzima bw’Abanyarwanda ngo ni umudeli? Igihe cyose Abanyarwanda bazaba bagishaka ko tugendana, ntawe twaha impano yo kuvuga ngo mwakire, maze ngo dutugereze ko ibintu bizazamba tugaruke. Kwaba ari ugukinisha ubuzima bw’Abanyarwanda kuko ntaho turageza.” “Ababivuga bakomeze babivuge ariko ntibizaduca intege. Igihe cyose Abanyarwanda bazatugirira icyizere, tuzakomezanya urugendo rwo kubaka igihugu cyacu.”

Ikibazo cy’uburyo FPR-Inkotanyi yafungura urubuga rwa politiki gikunze gukomozwaho n’abatavuga rumwe n’iryo shyaka n’abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga, bashinja leta y’u Rwanda, iyobowe na FPR, gufunga urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe nayo, binyuze mu gukoresha inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi bw’igihugu ndetse rimwe na rimwe hagakoreshwa guhohotera n’ubwicanyi ku ushatse wese kuvuga ibitandukanye n’amahame ya FPR cyangwa ushatse kuvuga amateka mu buryo butandukanye n’uburyo FPR yabigennye.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, yavuze ku biherutse gutangazwa n’ishyaka CNDD-FDD ryo mu Burundi, ko bashobora gukorana mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Yavuze ko kugeza ubu CNDD-FDD itarabandikira ibisaba. Ati “Ni byo koko ishyaka ry’i Burundi ryagiranye umubano na FPR Inkotanyi kuva hambere ariko imibanire y’ibihugu byacu byombi ishingira ku nzego za Leta z’ibyo bihugu. Ntabwo twabyanga riramuste ribikoze ariko kugeza ubu ntabwo rirabikora.” Yakomeje agira ati “Gusa ikibazo twakirekera Leta ariko batwitabaje muri ibyo biganiro nk’ishyaka, twaganira nabo ariko tugendera ku murongo Leta zafashe. Ntabwo twakwiyomora kuri Leta kandi arizo zishinzwe ibijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.”