Abakatiwe n’urukiko rw’Arusha bagiye kurangiriza ibihano muri Mali no muri Bénin

    Amakuru ava mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwa Arusha kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Nyakanga 2012, aravuga ko bamwe mu bakatiwe n’urwo rukiko boherejwe kurangiriza ibihano byabo mu bihugu bya Mali na Bénin.

    Yusuf Munyakazi, Colonel I.G. Tharcisse Renzaho, Dominique Ntawukukukyayo na Colonel BEMS Théoneste Bagosora boherejwe gufungirwa muri Mali, mu gihe Major CGSC Aloys Ntabakuze, Lieutenant Ildephonse Hategekimana, Gaspard Kanyarukiga na Callixte Kalimanzira bazoherezwa gufungirwa mu gihugu cya Bénin.

    Urukiko rwa Arusha mu mezi ashize rwari rwohereje abandi bakatiwe gufungirwa mu bindi bihugu harimo batatu muri Bénin boherejwe tariki ya 20 Werurwe 2012. Ni ukuvuga ko hari 14 bafungiye mu gihugu cya Bénin na 19 bafungiye muri Mali.

    Bamwe mu bari bafungiye muri Bénin bitabye Imana batararangiza ibihano byabo. Abo ni Jean Bosco Barayagwiza wari warakatiwe imyaka 32 witabye Imana ku ya 25 Mata 2010 na Georges Rutuganda wari warakatiwe gufungwa burundu witabye Imana mu Kwakira 2010.

    Kohereza abakatiwe n’urukiko rwa Arusha kurangiriza ibihano byabo mu bihugu bya Mali na Bénin, ntibibura gutera impungenge cyane cyane ku gihugu cya Mali ubu kiri mu bibazo by’umutekano muke n’intambara bishobora kugira ingaruka kubahafungiye. Ku gihugu cya Bénin hari impungenge zijyanye n’umutekano w’abahafungiwe kubera ubushuti budasanzwe bwavutse hagati ya Perezida Paul Kagame wasuye Bénin mu minsi ishize akambikwa n’umudari na Perezida Yayi Boni nawe wasuye u Rwanda mu minsi ishize.

    Urukiko rw’Arusha rwashyiriweho kuburanisha abagize uruhare mu bwicanyi bose ariko uko bigaragara kuva rwashingwa rwaburanishije uruhande rumwe gusa.

    Mu cyumweru gishize, inama y’umutekano y’umuryango w’abibumbye yongereye igihe urwo rukiko kugeza mu Kuboza 2014. Hari benshi bifuza ko mbere y’ifunga ryarwo urwo rukiko ruzashobora gukurikirana n’abagize uruhare mu bwicanyi bo muri FPR kuko kudahanwa no kudakurikiranwa kwabo bisa nk’aho bituma bumva bafite ubudahangarwa bityo bagakomeza ibikorwa by’ubwicanyi byaba mu Rwanda ndetse no karere.

    Marc Matabaro