U Rwanda rwahawe akato cyangwa rwishyize mu kato?

Iyo urebye aho politiki y’u Rwanda igana muri iyi minsi usanga u Rwanda (ndavuga Leta ya FPR) rugenda rwishyira mu mfuruka ahantu ha rwonyine cyangwa rugashaka za nshuti zitari nyanshuti za zindi zitakubwira ibitagenda ahubwo zigakomeza kugushimagiza mu mafuti no mu makosa.

Ikimenyetso kibigaragaza cyane n’ukuntu ibihugu byinshi bisa nk’ibyahaye akato u Rwanda bitakirushyira imbere nk’intangarugero, habanje ikibazo cy’uburenganzira bw’itangazamakuru, haza iby’abanyapolitiki bafunze none ikibazo cya Congo cyatumye n’amafungaga amaso ku bintu bimwe na bimwe akenshi bitwaje amajyambere nabo batangiye kugaya Leta ya Kagame bayisaba kureka guteza akaduruvayo muri Congo. Ibi bijyanye n’uko amajyambere Leta y’u Rwanda irata asigaye akemangwa na benshi dore ko byagaragaye ko agarukira mu murwa mukuru i Kigali gusa ugasanga hari igice kinini cy’abanyarwanda gisa nk’ikitarebwa n’ayo majyambere. Ibi bikiyongeraho ko hari abahanga benshi bemeza ko imibare y’izamuka ry’ubukungu n’ibindi bipimo byerekana uburyo u Rwanda rutera imbere mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage ari ibihimbano kandi Leta y’u Rwanda ntabwo yemerera imiryango itagengwa na Leta gukora amaperereza ku giti cyayo.

Si ibi byonyine, kuko noneho Leta y’u Rwanda nayo ikunze kugaragaza dipolomasi nke, ubwishongozi, n’ubwirasi ku buryo rimwe na rimwe bigaragara nko gutema ishami yicayeho. Mwiboneye mwese uburyo aho gushaka gucisha make ahubwo Leta y’u Rwanda yashatse guhangana na ONU ngo n’uko ikoze akazi kayo igatanga ibimenyetso bishinja u Rwanda (U Rwanda rwari rwarigize bajeyi rutekereza ko ONU izakomeza gufunga amaso no kurukingira ikiba nk’uko yabikoze kuva mu 1994 kugeza ubu) Iyo ONU yemeje ko habayeho Genocide, iyo ikoresheje urukiko rwayo rw’Arusha ikaburanisha uruhande rumwe n’ibindi byinshi Leta y’u Rwanda ibona ONU ikora neza ariko iyo isohoye Mapping Report cyangwa ikerekana ibyo yanze kwerekana mu 1996, 1998 n’indi myaka yakurukiye kugeza ubu noneho igatinyuka kuvuga ko u Rwanda rutera Congo ubwo ONU ngo ntacyo iba ishoboye kandi iba yakoze akazi kayo ko kwerekana abateza ibibazo muri Congo.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu nayo Leta ya Kagame yayigize abanzi ntitinya no kuyituka ku mugaragaro mu gihe ivuze ibitagenda ikirengagiza ko iyo miryango ariyo yamamaje genocide kw’isi hose igatuma Kagame akiyigenderaho kugeza ubu..

Igisekeje n’ukuntu Kagame amara kwangiza akoherezayo Mushikiwabo kugerageza gusubiza mu buryo ibyo yangije. Ngaho i Kinshasa, i New York muri ONU, i Buruseli.. yarasobanuye yacitse ururondogoro..

Uko ibintu bihagaze mu Rwanda ndetse n’uko ubutegetsi buhagaze mu Rwanda byagaragariye mu birori byo kwizihiza imyaka 50 u Rwanda rumaze rwigenga ngo byahuriranaga n’imyaka 18 FPR imaze ifashe ubutegetsi ku ruhembe rw’umuheto (Leta ya FPR yo yabyise kwibohoza) byabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku ya 1 Nyakanga 2012.
Icya mbere cyagaragaye n’uko abashyitsi b’abanyamahanga baje bari bake cyane ugereranije n’abari mu Burundi nabwo bwizihizaga ubwigenge (Bo ibirori byabaye ku wa mbere tariki ya 2 Nyakanga 2012).

Mbere y’igihe Leta y’u Rwanda yari yatangaje ko nta birori bihambaye bizaba, ariko ababikurikiranira hafi basanga hari impamvu 3 z’ingenzi zateye icyo kintu.

Impamvu ya mbere ni ukwikura mu isoni mu gihe hari benshi mu bashyitsi bakwanga (uretse ko bizwi ko hari benshi banze) kwitabira ibyo birori cyane abakuru b’ibihugu cyangwa abandi bantu bakomeye baba bavuye muri Afrika cyangwa mu Bihugu by’i Burayi.

Impamvu ya Kabiri n’ukwirinda ko abo bayobozi b’amahanga bakwitabira ibyo birori baboneraho umwanya wo kugira inama Kagame cyangwa bakamubwiza ukuri uko babona ibintu. Ni muri urwo rwego u Bubiligi butatumiwe uretse ko n’inzika y’uko ububiligi bwafashije abahutu mu myaka ya 1960 umuntu atayirengagiza ariko Leta y’u Rwanda mbere ya byose yagombaga kwibuka ko u Bubiligi buha u Rwanda inkunga irenga Miliyari 5 z’amanyarwanda (RWF 5 Billion) buri mwaka.

Impamvu ya 3 n’uko u Rwanda rwemeye kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 50 rwangira kuko bitandukanye n’imyumvire ya benshi mu bayobozi b’u Rwanda uhereye kuri Perezida Kagame ndetse abumvise amagambo yahavugiwe ndetse
n’indirimbo zaririmbwe wagira ngo zari izo kugaya abarwanashyaka baharaniye ubwo bwigenge aho kubashima.
Muri ibyo birori hagaragayemo umukuru w’igihugu kimwe ariwe Jakaya Kikwete wa Tanzania usa nk’aho yari aje kwihaniza cyangwa kugira inama Kagame no kugerageza kuba umuhuza ku kibazo cya Congo dore ko yakomereje i Bujumbura aho Perezida Kabila wa Congo we yari yatumiwe. Undi wari uhari ni Jean Ping, umukuru wa Komisiyo y’ubumwe bw’Afrika (urebye aho bari bamwicaje bigaragaza ko ibyo yaba yarabwiye Kagame bitamushimishije).

Ibyo birori byagaragaje kandi no kwerekana imbaraga za gisirikare, uretse ko Ministre w’Ingabo Gen James Kabarebe we wagira ngo yari ahari adahari wenda kubera ibibera muri Congo muri iki gihe. Dore ko mu cyegeranyo cy’impuguke za ONU ndetse n’umugereka wacyo ashyirwa mu majwi we n’abandi bayobozi bakuru bw’ingabo z’u Rwanda mu gufasha inyeshyamba za M23 .

Marc Matabaro