Goma: Inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere ntikibaye.

Ya nama yari iteganijwe hagati y’abakuru b’ibihugu by’akarere k’ibiyaga bigari ku cyumweru tariki ya 20/09/2020 i Goma mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yasubitswe.

Ibi ni ibyatangajwe na Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Congo, ariko ntiyatangaje itariki iyi nama izaberaho nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo muri Congo. 

Ibi bije nyuma y’aho u Burundi bumenyeshereje ko butari kwitaba iyi nama, kubera ko abayobozi b’icyo gihugu bavuze ko ngo bari bafite indi mirimo yihutirwa ijyanye n’ubuzima bw’igihugu.

Ibi bije kandi nyuma y’aho Ministeri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda nayo nyine yari yandikiye Ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Congo, iyimenyesha ko yifuza ko inama yaba “hakoreshejwe ubuhanga bwa videwo kw’itariki yakumvikanwaho n’abo bireba”.

Mu itangazo yasohoye nijoro ku wa kane tariki ya 17/09/2020, Marie Tumba Nzeza, Ministre w’ububanyi n’amahanga wa Congo, yamenyesheje ko iyi nama izaba kw’itariki bazatangaza nyuma, kandi ko izaba hakoreshejwe ubuhanga bwa videwo kubera icyorezo cya Covid-19.

Iyi nama yari yatumijwe na Perezida Félix Tshisekedi ikaba yagombaga guhuza abakuru b’igihugu by’a Congo, u Rwanda, Uganda, Angola n’u Burundi kugira ngo bigire hamwe ibibazo byugarije akarere.