Gukoresha Indangururamajwi ku Misigiti I Kigali Byahagaritswe

Gutora Adhan mu gitondo cya kare, hifashishijwe indangururamajwi ku misigiti 8 yo mu mujyi wa Kigali byahagaritswe. Umuryango w’Abayisiramu mu Rwanda uratangaza ko watangiye ibiganiro n’inzego za Leta ngo basubire kuri iki cyemezo.

Iri jwi riranguruye rihamagarira Abayisiramu kwitabira isengesho rya mu gitondo, hifashishijwe indangururamajwi, ryahagaritswe kuva kuri uyu wa mbere mu misigiti 8 yo mu mugi wa Kigali rwagati.

Itangazo ryasohowe na Polise y’u Rwanda rigaragaza ko uyu muhamagaro ukoresheje indangururamajwi wahagaritswe kubera ko uteza urusaku, kandi bikaba bibujijwe n’amategeko.

Itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwayo rwa Twitter riragira, riti: “Iyo hari ibikorwa biteza urusaku rubangamira abaturage birahagarikwa nk’uko biteganywa mu itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30 z’ukwezi kwa 8/ 2018 mu ngingo yaryo ya 267.

Ni muri urwo rwego imisigiti yo mu Mujyi wa Kigali yabujijwe guteza urusaku.”
Uyu muhamagaro ukoreshwa n’indangururamajwi mu rwego rwo kwibutsa Aba-Islam ko isaha yo gusari igeze.

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika ko mu misigiti myinshi bafite, 8 yo mu mujyi wa Kigali ari yo irebwa n’icyo cyemezo. Uyu muyobozi asobanura ko kugeza ubu bataramenya impamvu hatoranijwe imisigiti 8 mu yindi myinshi iri mu mugi wa Kigali, ndetse no hirya no hino mu gihugu, gusa ngo batangiye ibiganiro n’inzego za Leta.

Kuva kuri uyu wa mbere, abantu banyuranye ku mbuga nkoranyambaga berekanye aho bahagaze kuri iki cyemezo. Bamwe bavuga ko leta itari ikwiye kwivanga mu myemerere y’abantu, abandi bakumvikanisha ko nabo ari uburenganzira bwabo bwo kurindwa urusaku.

Ku Bayisiramu bavuganye n’Ijwi ry’Amerika, benshi bagaragaje kutishimira uyu mwanzuro wa Polise y’u Rwanda. Umuyobozi w’Abayisiramu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yagaragaje ko iki cyemezo cyabangamiye Abayisiramu batari bake.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo guhagarika indangururamajwi zifashishwa mu guhamagara Abasiramu ku masaha yo gusenga bibayeho, kuko mu mwaka wa 2018, umurenge wa Nyarugenge wasabye ko izi ndangururamajwi zahagarara, gusa zongera gusubizwaho nyuma y’iminsi ibiri.

Inkuru ya Assumpta Kaboyi akorera Ijwi ry’Amerika mu Rwanda