Umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa n’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda baganiriye ku mutekano muri Africa yo hagati, no muri Africa y’amajyepfo, nk’uko bivugwa n’ibiro bikuru by’ingabo z’Ubufaransa.
Ibi bihugu, ubu bifite inyungu cyangwa n’ingabo, muri Mozambique na Centrafrique.
Jenerali Jean Bosco Kazura, ku butumire bwa mugenzi we Jenerali Thierry Burkhard, yakiriwe i Paris kuwa mbere aho bagiranye ibiganiro ku “ubufatanye ku hantu h’inyungu zihuriweho”, nk’uko bivugwa n’itangazo ry’ingabo z’u Rwanda.
Muri urwo rugendo rw’iminsi itatu, Gen Kazura aherekejwe n’umukuru w’ubutasi bwa gisirikare, umukuru w’ubufatanye mpuzamahanga bwa gisirikare, hamwe n’ukuriye ibikorwa n’imyitozo.
Mu myaka ya vuba aha u Rwanda n’Ubufaransa byavuguruye umubano wabyo waranzwe no kurebana nabi kuva nyuma ya jenoside ubwo RPF-Inkotanyi yafataga ubutegetsi.
Amateka inyuma, inyungu z’ibihugu imbere
Isesengura rya BBC
Ni imbonekarimwe ko abagaba bakuru b’ingabo z’Ubufaransa n’iz’u Rwanda bahura kuva mu 1994, umwaka izo ngabo zanakakozanyije mu mirwano igihe izari inyeshyamba za FPR-Inkotanyi zarimo zifata ibice byari bisigaye by’u Rwanda, aho leta yariho ikurwaho yari ishyigikiwe n’iyariho i Paris.
Ibyo ni amateka, ubu umubano ni mwiza, nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron agaragaje kumva ubutegetsi bwa Paul Kagame kuri jenoside mu Rwanda n’uruhare ubutegetsi bwa Paris bwayigizemo.
Gusa Ubufaransa buracyareba kuri Africa yo hagati aho bafite n’ikigo cya gisirikare muri Gabon, no muri Centrafrique igihugu bwahoze bufitemo ijambo rinini, ariko ubu u Rwanda n’Uburusiya bifitemo rinini kurushaho kuko ingabo zabo ziriyo ziheruka kurokora ubutegetsi bwa Faustin-Archange Touadéra bwari bugeramiwe n’inyeshyamba za François Bozizé.
Ubufaransa ubu ntiburebwa neza muri icyo gihugu bwahoze bukoronije kandi bukanagiramo ijambo imyaka myinshi nyuma y’ubukoroni, bwagiye bushinjwa n’abaho gusahura umutungo kamere.
Kugeza mu 2016 Ubufaransa bwari bufite abasirikare 2,000 muri Centrafrique ariko kugeza mu kwezi kwa mbere uyu mwaka hari hasigaye abagera kuri 300, nk’uko bivugwa na AFP.
Muri Mozambique, kompanyi ahanini y’abafaransa ya Total Energies itunganya ikanacuruza ibitoro na gas, ihafite umushinga munini wahagaze mu majyaruguru y’icyi gihugu kubera inyeshyamba, ubu ibintu biri gusubira mu buryo nyuma y’uko ingabo z’u Rwanda zifashije kwirukana izo nyeshyamba.
Mu mpera za Mutarama (1) 2022 Patrick Pouyanné umuyobozi mukuru wa Total Energies, ari mu ruzinduko muri Mozambique yavuze ko uyu mushinga wabo w’agaciro ka miliyari $20 bagiye kongera kuwusubukura, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.
Pouyanné yavuze ibi hashize umunsi umwe avuye i Kigali aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame.
Ubufaransa n’u Rwanda byabanye nabi mu myaka irenga 25 ishize ariko ubu biboneka ko birimo guhuzwa n’inyungu z’ubutegetsi n’ubucuruzi aho ibi bihugu byombi bifite inyungu cyangwa byombi n’ingabo, nko muri Mozamique na Centrafrique .
Amatangazo y’ingabo zombi ntavuga ibirambuye ku byo Jenerali Jean Bosco Kazura na Jenerali Thierry Burkhard baganiriye, ariko kuba ingabo bakuriye zigomba kurengera inyungu z’ibihugu byabo nta kabuza ko byari mu kiganiro cyabo.
BBC