Hari abanyarwanda bamwe batizeye Bwana Twagiramungu na gato!

Abanyarwanda turibuka inkundura y’amashyaka yo mumyaka ya za 1992-1994 aho yasize u Rwanda kugeza n’uyu munsi agahiri n’agahinda turimo bikaba bifite inkomoko yabyo bitewe nuko twabyitwayemo mu gihe hari abandi bavuga ko byose byakuruwe n’Inkotanyi igihe zateraga igihugu cyuje ituze n’umutekano aha kandi nanjye nkaba nemeranya nabo mbitewe n’impamvu zikurikira:

Abanyarwanda twaciwemo ibice n’abanyapolitike b’ibisahiranda nka Twagiramungu Faustin alias Rukokoma hamwe n’abandi bari bafatanyije nawe icyo gihe bari bashyize imbere inyota y’ubutegetsi batitaye ku nyungu za rubanda nyamwinshi ; ibi kandi byatumye urugamba rworohera cyane Inkotanyi zitigeze zishaka kubona abanyarwanda dushyize hamwe.

Njye ndemeza ko iyo abantu nka Twagiramungu Faustin cyane cyane we ubwe bataza kubaho u Rwanda uyu munsi ntiruba ruri mu maboko y’inkotanyi kubera ko ariwe watumye Abanyarwanda bo mu Nduga bacika intege ku rugamba rwo kurwanya inkotanyi abumvisha ko ikibazo twari dufite icyo gihe ari icyo kurwanya Habyarimana ku giti cye n’Abakiga muri rusange .

Uyu Twagiramungu waje kwigaragaza cyane nk’umuntu waruteye ubwoba perezida Habyarimana yakoresheje imbaraga yahabwaga na rubanda nyamwinshi mu gucengeza amatwara y’inkotanyi anatuma ubwicanyi ndengakamere zarimo zikorera abanyabyumba butavugwa, impuzi zari Nyacyonga zidafashwa kubera propaganda yo kumvisha Abanyenduga ko ibiri kubera i Byumba no mu birunga byatewe n’Abakiga kandi ibi akabigira nkana.

Ibi tubonye haruguru ni mike mu myato ya Twagiramungu (Rukokoma) usigaye ashaka kwigira Mesiya w’Abanyarwanda kandi rwose ari ikirura mu ntama. Ndahamagarira Abanyarwanda kwitondera cyane uyu munyapolitike Rusisibiranya ushyira imbere igifu n’inyota y’ubutegetsi idashira, noneho asigaye anavugira mu manama ko ari we mukandida uhagaze neza muri iki gihe wanayobora u Rwanda.

Abanyarwanda turarabaye rwose Inkotanyi zadukururiye umuvumo w’agahinda gahoraho bityo rero abantu bo kudukina ku mubyimba nka Twagiramungu nibasigeho bareke gutobera opposition Nyarwanda nyamara yari imaze kugera kuri byinshi. Aha nibutse ijambo Twagiramungu yavuze ubwo yademisiyonaga ku mwanya wa Minisiri w’Intebe muri leta ya Kagame avuga ko abitewe no kutisanzura mu gufata ibyemezo ngo no gutegekwa ibyo agomba kuvuga bivuze ko iyo aza guhabwa ibi mvuze hejuru Twagiramungu uyu uri gushuka amashyaka atavuga rumwe na leta ya Kagame aba akiyirimo.

INAMA NGIRA FDLR

Bacunguzi bavandimwe dusangiye gupfa no gukira ndabagira inama ngo mureke gushukwa n’abanyapolitike baritswemo n’ikinyoma nka Twagiramungu uyu Rusisibiranya. Turabizi ko abenshi muri mwe muri abana bato kandi b’imfubyi abandi mukaba muri abapfakazi basigaye buri buri kubera FPR/Inkotanyi bityo mukaba mugomba kwirinda kugwa mu mutego w’abashaka kubakoresha ngo bagere ku ntego zabo zo kwisabira ubutegetsi Kagame hatanabuzemo kubagambanira mwese mukazakanguka mwagejejwe i Kigali.

Bugingo Paulin